Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi inshuro zitarenze ebyiri. Umukuru w’Igihugu uriho azaba arangije manda ze ebyiri mu 2017.
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sibomana Jean, yashyikirije ubu busabe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donathile Mukabalisa, kugira ngo iyo ngingo izavugururwe itazabangamira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza kuko Abanyarwanda bakimukeneye.
Yagize ati” Tuzanye ubutumwa bw’abakirisitu duhagarariye bagera kuri miliyoni ebyiri muri iki gihugu cy’u Rwanda mu Itorero rya Pantekote ,ADEPR , ubwo butumwa bukaba bukubiyemo ko twasaba Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo y’101 kugira ngo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika azashobore kugira uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.”
Pasiteri Sibomana yavuze ko mu makarito yazanye arimo ubusabe bw’abakirisitu bagera ku bihumbi 68 bahagarariye abandi.
Pasiteri Sibomana yakomeje avuga ko aho yagiye agera hose mu bikorwa by’Itorero, abakirisitu bamusabaga ko ingingo y’101 yahinduka, bakamutuma kubibwira Inteko Ishinga Amategeko.
Yasobanuye ko abakirisitu bashaka ko Perezida Kagame akomeza kuyobora bashingiye ku mutekano igihugu gifit, kikajya no kubungabunga amahoro mu mahanga, Abanyarwanda bose bakaba bafite ubwisanzure mu gusenga nta vangura n’ibindi bikorwa bitandukanye bashima imiyoborere ye.
Abajijwe n’itangazamakuru niba nk’Itorero bataba binjiye muri politiki kandi amadini n’amatorero atariwo murimo wabo, yagize ati“Ntabwo tujya mu bikorwa bya politike ariko turi Abanyarwanda nk’abandi, ni nayo mpamvu rero niba dutora Itegeko Nshinga... abakirisitu bacu natwe ni Abanyarwanda nk’abandi ni yo mpamvu badutumye kugira ngo tubahagararire.”
Perezida w’Abadepite, Donathile Mukabalisa, yavuze ko ubusabe bwabo buzasuzumwa.
Yagize ati’Bituruka kuri twebwe mwari kuva hano iyi ngingo y’101 tumaze kuyivugurura, ariko ndagira ngo twibukiranye ko turi igihugu kigendera ku mategeko, tugira amategeko tugendera kandi tugomba kubahiriza, ntabwo ari twebwe dufata icyemezo. Ariko ubundi dushingiye ku byo mwatugaragarije, uko twababonye, dushingiye ku byiza mwatweretse, impamvu mutanga zo gusaba ko iriya ngingo y’101 ivugururwa zirumvikana.”
Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, amashyaka n’abandi bakomeje kugaragaza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa. Kugeza ubu ishyaka rimwe Green Party ni ryo ryagaragaje ko ridashyigikiye icyo cyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO