Ahagana saa tanu n’igice nibwo aba bantu bageze ku Kimihurura kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bavuga ko bagiye gushyigikira Perezida Kagame nk’uko babikoze bamutoranya mu bandi ngo abahagararire mu matora.
Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017 ubwo i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu nyubako nshya y’icyicaro cya FPR Inkotanyi hateraniraga Kongere yayo idasanzwe, Perezida Kagame niwe watorewe kuzahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi muri aya matora aho mu banyamuryango 1930; 1929 bamwemeje haboneka imfabusa imwe.
Mu bayobozi batandukanye bagaragaye kuri NEC barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François n’abandi.
Aba bantu baherekeje Perezida Kagame baririmbaga indirimbo zitandukanye zirimo izizwi cyane mu bikorwa by’Umuryango FPR Inkotanyi n’izindi zishimangira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.



















TANGA IGITEKEREZO