00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abayisilamu babyinnye intsinzi y’uko Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 22 July 2015 saa 10:46
Yasuwe :

Abayisilamu mu Ntara y’Amajyaruguru babyinnye intsinzi y’uko Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa, Umuyobozi wabo mu Rwanda Sheikh Kayitare Ibrahim abakangurira kongera kujya ku mavi basaba ko Perezida Paul Kagame yakwemerera abanyarwanda kongera kubayobora.

Ibi ni ibyagarutsweho na Mufti w’u Rwanda kuwa 20 Nyakanga 2015 mu busabane n’Abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yavuze ko bagize umwanya wo gupfukama basaba ko Inteko Ishinga Amategeko yakumva ubusabe bwabo ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga bagasaba ko yahinduka, ibyo bikaba byarakozwe.

Ngo ariko baracyafite undi mukoro wo gusaba Umukuru w’igihugu kwemera kongera kuyobora abanyarwanda nyuma ya 2017.

Mufti Sheikh Ibrahim yagize ati “Ubuyobozi bwacu dufite ni ikirezi cyacu, turi hano mu busabane dushimira Inteko Ishinga Amategeko kuba yarumvise ubusabe bwacu, icya mbere twagisengeye Imana iradusubiza, n’ubu tugiye kongera kujya ku mavi”.

Abayisilamu bari hamwe n'abayobozi b'Intara y'Amajyaruguru

Mufti w’u Rwanda Sheikh Kayitare yashimiye abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bakomeza kugaragaza harimo no gushyigikira gahunda za Leta, aho abona itandukaniro ry’Ubutegetsi buriho ubu n’ubwabubanjirije mbere ya 1994.

Akomeza avuga ko bwari bwarashyize abayisilamu mu kato, ati “Twari dufite ibigo by’amashuri twatswe na Leta, aho twavuga nk’ikigo cya Intwari twagisubijwe kuri iyi Leta”.

Yanaboneyeho gusaba abayisilamu bo mu Majyaruguru gufatanya inzira yo gusaba Umukuru w’igihugu gukomeza kuyobora u Rwanda, kuko amubona nk’impano Imana yahaye u Rwanda.

Ati “Perezida Paul Kagame ni impano Imana yaduhaye, tugomba kumenya agaciro abayisilamu dufite ko ari we tugakesha, icyo kintu tugomba kujya duhora tukizirikana. Abayisilamu agaciro bafite, icyubahiro bafite ni we tugicyesha. Muramutse mukibagiwe n’Imana yazabibagirwa”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé na we wari witabiriye ubu busabane yashimye urugero rwiza abayisilamu bakomeje kugaragaza muri gahunda zitandukanye zifasha igihugu mu iterambere, akaba yaravuze ko Leta ikandamiza idini runaka iba yikururira umuvumo ati “Gukandamiza Islam uba wikururiye umuvumo.”

Abayisilamu bahuriye mu busabane bishimira ko ubusabe bw’abanyarwanda benshi bwahawe agaciro, bakaba bakoze igikorwa nyuma y’Umuryango “Ijwi rikenewe”, ryagikoze kuwa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages