Urubyiruko rusanga Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarabaye intagereranwa mu bikorwa byinshi bimaze guha ubuzima u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro na IGIHE, Umwe mu bahagarariye Urubyiruko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rutsobe Nsengiyumva, yagaragaje bidasubirwaho impamvu Urubyiruko ruba muri Amerika rubona Perezida Kagame akwiye gukomeza kuyobora igihugu.
Yagize ati “U Rwanda rumaze kwamamara mu ruhando rw’amahanga atari ukubera Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ari igihugu gitekanye mu karere ndetse no ku Isi, ubukungu buriyongera buri gihe, imibereho y’abanyarwanda irushaho gutera imbere umunsi k’uwundi, tutibagiwe n’umwihariko yagize mu guha abategarugori ijambo aho 63% aribo bagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.”
Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Amerika, ruvuga ko Politiki ya Perezida Kagame yo kwita ku rubyiruko bakaganira, rukamugezaho ibibazo byarwo hagashakwa umuti, ari umwe mu mwihariko we udafitwe n’abandi ba Perezida benshi ku Isi.
Ibi babishingiye ku kiganiro aherutse kugirana n’Urubyiruko muri Gicurasi i Dallas muri Leta ya Texas aho ngo rwavuye rubona ko rukimukeneye kugirango arugeze ku cyerekezo kirukwiriye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bifite urubyiruko rw’Abanyarwanda rwunganirwa na Gahunda ya buruse zitangwa na Perezida Paul Kagame, ibyo rugaragaza nka kimwe mu byiza rukura kuri we ngo rutabona mu bindi bihugu byinshi.
Mu rwego rwo koroshya ubusabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga, Urubyiruko rwashyizeho uburyo bwo kwifashisha internet (online petition) http://www.petitionbuzz.com/petitions/change-article-101-and-allow-president-kagame-to-run-for-a-3 aho ruteganya kwakira imikono irenga ibihumbi mirongo itatu mu gihe gito.
Ubu buryo bugezweho bwa internet bunakoreshwa n’ahandi buzafasha urundi rubyiruko nyarwanda rutuye hirya no hino hakoreshwa isaranganywa ry’ubu busabe ku mbuga nkoranya mbaga.



















TANGA IGITEKEREZO