00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barafinda ushaka kuba Perezida yigeze kuvurirwa i Ndera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2017 saa 07:29
Yasuwe :

Barafinda Sekikubo Fred watunguranye kuri uyu wa Mbere ajyanye kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, yatangaje ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahasanzwe hakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe.

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kamena, mu kiganiro yagiranye na Royal TV ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.

Icyakora yahamije ko ntacyo yari arwaye ahubwo yajyanyweyo by’akagambane ari na cyo cyatumye arinda avayo nta miti yaho anyweye.

Aganira n’umunyamakuru yagize ati “ Jye nari umutekinisiye cyane. Twarebanaga n’ushaka kubimpa(ibinini) nkamureba cyane nitonze, yabimpa hamwe n’agakombe k’amazi ko kubinywesha, yabimpereza nkagira ntya nkabijugunya inyuma, akabona nyweye amazi, nkaba nishe anketi…”

“Bya binini habaga nk’umuceri watakaye cyangwa ikirayi nkabyegerezaho nkica anketi burundu. Ibyo binini ntabyo nigeze nywa. Barabashuka, barababeshya. Nta muntu wari kubinywesha ku ngufu, ni ‘my rights’ (ni uburenganzira bwanjye).

Umunyamakuru yamubajije uko abo babanaga i Ndera bari bameze asubiza ati “ Bari abantu batandukanye nkawe n’abandi, ni abantu benshi, hari abo nasanze bamazemo n’imyaka 20.

Ahubwo uwabajyanyeyo yari yabanje gusuzuma ko ari abasazi, icyo ni kimwe, abari bariyo bafitiwe gahunda yo kuzakurwayo cyangwa bazagumishwayo?”

Barafinda Sekikubo Fred yumvikanye avuga mu ijwi riranguruye ati ‘ndi umunyapolitiki w’i Kanombe’
Perezida wa Komisiyo y'Amatora ubwo yakiraga Barafinda
Barafinda afungura ivalisi yarimo impapuro yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Atanga ibyangombwa bye biherekeza Kandidatire
Prof Kalisa Mbanda yitegereza ibyangombwa bya Barafinda

Soma ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, ubwo yajyanaga kandidatire ye kuri Komisiyo y’Amatora


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages