00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barafinda w’i Kanombe yatunguranye ajyana kandidatire ye kuri NEC ashaka kuba Perezida

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 June 2017 saa 12:36
Yasuwe :

Barafinda Sekikubo Fred utuye i Kanombe, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida, yatunguranye agera kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ku Kimihurura, yitwaje ivalisi irimo ibyangombwa bisabwa umuntu wese ushaka kuba umukandida.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye kwakira kandidatire, ku ikubitiro yakira ibyangombwa bya Dr Frank Habineza uhagarariye Green Party na Mwenedata Gilbert ushaka kuba umukandida wigenga.

Mu gihe mwenedata yakirwaga, nibwo byamenyekanye ko Barafinda yahageze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza amuha ikaze, yakirwa na Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda, nk’umuntu ushaka kuba umukandida wigenga.

Kimwe n’abandi bashaka kuba abakandida, Barafinda yakiriwe neza, Prof Mbanda, agenda amubaza buri cyangombwa cyose muri 13 buri muntu yasabwaga.

Yahereye ku cyemezo cy’ubwenegihugu kitarengeje amezi atatu, Barafinda ahita atangira gufungura ivalisi yari yitwaje, yuzuyemo impapuro.

Icyo cyangombwa ntacyo yari yazanye, atangira agira ati “Twagiye ku murenge kucyaka no ku kagali, batubwira ko batabitanga, byatubereye inzitizi nicyo cyari kituzanye ngo tubabaze aho umuntu yabisanga.”

Inyandiko igaragaza ko nta bundi bwenegihugu cyangwa se niba yari abufite akagaragaza ko yaburetse, yabuze, ahubwo Barafinda ati “Nta bundi bwenegihugu ngira.”

Icyemezo cy’amavuko cyabonetse, ikigaragaza ko atakatiwe na cyo aracyerekana, bigeze ku rutonde rw’Abanyarwanda 600 bamusinyiye ho biramugora.

Yagize ati “Bimwe mu byari binzanye nacyo cyari kirimo, sinari niteguye mbyitwaje.”

Prof Mbanda yageze ku cyemezo kigaragaza ko nibura umubyeyi we umwe afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kirabura, Barafinda ati “kugeza ubu nta n’umubyeyi n’umwe mfite, ariko bose bari Abanyarwanda.”

Nyuma yanasabwe gutanga inyandiko yemeza ko ibyangombwa atanze ari ukuri, iyo nayo irabura, ariko ibindi birimo inyandiko igaragaza umwirondoro we, aho atuye n’ibyo yakoze; amafoto abiri magufi; fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’ikarita y’itora n’ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora arabitanga.

Nyuma Prof Mbanda yagize ati “Ibyabuze tuzabikubwira mu nyandiko, ufite iminsi nibura itanu kugira ngo wuzuze dosiye yawe. Nkaba nemeza ku mugaragaro ko twakiriye [Barafinda ahita amuca mu ijambo ati “Barafinda Sekikubo Fred, Umunyapolitiki w’amahoro w’i Kanombe”] Barafinda Fred, ibyo atazanye muri dosiye azabimenyeshwa mu nyandiko abyuzuze, hanyuma dosiye ye izigwa hakurikijwe gahunda yashyizweho na NEC.”

Abakandida bemerewe burundu kwiyamamaza bazamenyeshwa ku wa 7 Nyakanga 2017.

Iby’ingenzi mu kiganiro cya Barafinda n’abanyamakuru

Abanyamakuru: Watwibwira

Barafinda: Nk’ibisanzwe, nitwa Barafinda Sekikubo Fred, nkaba ndi umunyapolitiki w’amahoro, w’i Kanombe, nkaba mfite ishyaka ryitwa RUDA, ni ishyaka ry’amahoro rifite impamvu nziza nyinshi 200, zirengera Abanyarwanda bose.

Abanyamakuru: Ese mbere Fred yakoze iki?

Barafinda: Icyo ni ikibazo cyiza umbajije kandi ukibajije nk’umuhanga w’akataraboneka, ushingiye i Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari, ariko mu misozi ya Gihanga Ngoma Ijana yagusigiye nk’irage ryacu rikurura ba mukerarugendo.

Fred rero ni impitagihe y’inshinga “to free” ariyo ibyara izina “Freedom”. Bityo rero Fred ni umuntu wibohoye, niyo mpamvu mpagaze namwe kano kanya kugira ngo mbereke uburyo nibohoyemo. Nta handi nibohoye ni mu bitekerezo, nibwo bukungu mbere na mbere mbitse.

Abanyamakuru: Fred yize iki? Yize amashuri angahe?

Barafinda: Reka mbabwire Barafinda ni nde, kuko amazina yanjye ni Barafinda Sekikubo Fred. Barafinda ni umuntu w’umuhanzi utarahanzweho; Arahanga bigakunda, arahanga bigakomera, kandi yahanga ntihagire n’umuntu n’umwe wicuza ngo kubera iki icyo Barafinda yahanze kuki gishidikanywaho. Wapi!

Bityo rero Barafinda yakurikiza izina koko ry’ababyeyi bamwise, ntiyigeze atatira kurihindura ngo agendane n’amazina y’inzaduka.

Sekikubo Fred ni izina nitiwe hakurya y’inkiko z’u Rwanda, kubera amateka yaranze u Rwanda. Bisobanuye inzira ndende umuntu w’umugabo anyuramo bimugoye ariko akazagera ku cyo ashaka.

Abanyamakuru: Ntabwo mwadusubije amashuri mwize

Barafinda: Amashuri yose uyarebye ku myaka 47 maze nta shuri na rimwe nasize inyuma. Urabona imyaka maze ni amashuri ubwayo. Bityo rero, niyo waba ufite PhD ya Harvard University, n’iyo waba umeze ute, ntiwamanurira abaturage imvura mu gihe bayibuze.

Igitangaje ni uko nzi gusoma no kwandika nk’uko ngiye kubibagaragariza muri iyi minsi.

Abanyamakuru: Mwatekereje gute kwiyamamaza?

Barafinda: Politiki yanjye y’ishyaka RUDA, iri ku rutirigongo rwanjye narayivukanye, iratogota. Bityo rero si ibintu natekereje ejo, cyangwa ejobundi cyangwa hirya y’ejobundi, ahubwo mbimaranye imyaka mfite, kuko navutse ku itariki 21/1/1971.

Nabitekereje nyine bitewe n’imisemburo indimo, ingize, kuva mu bwana kugeza magingo aya. Ntabwo ari impanuka kabisa, mugiye kunguka umunyapolitiki w’akataraboneka.

Abanyamakuru: Ni iki uzaniye Abanyarwanda?

Barafinda: Turashaka gukuraho imisoro ku butaka gakondo, Kanani y’abanyarwanda. Ubwo nzabisobanura, mbereke impamvu muzi yabyo.

Icya kabiri, ndashaka gukuraho imisoro ku nzu zose z’Abanyarwanda, kuko inzu ni igicumbi cy’umwana w’Umunyarwanda, avukiramo, akize cyangwa akennye ariko agira aho ataha, ntazatahe mu muferege, ntazagire n’umunsi n’umwe abura aho ataha.

Icya gatatu turashaka gushyingira abana b’abakobwa n’abahungu tugaca umuco wo kugumirwa, nizere ko mwese mushobora kuba mwaribitseho abana ariko ku buryo kugeza aya magingo ntifuza ko byabaho.

Kugumirwa byatewe na leta zagiye zibaho zarebereraga abaturage zititaye kuri icyo kintu, ariko mwungutse umuntu w’akataraboneka ufite ibitekerezo byiza, by’akataraboneka.

Tugiye gufata abana b’abakobwa n‘abahungu b’ikigereranyo b’imyaka runaka tubahuze ku rwego rw’umudugudu, hanyuma bashimane nibamara gushimana [tubashyingire.]

Abanyamakuru: Ese ibyangombwa utabashije kubona bizaboneka ryari?

Barafinda: Ni imbogamizi twahuye nazo cyane, ugera ku rwego rw’umurenge bakakubwira ngo icyo cyemezo ntibagifite. Naje hano ku wa Gatanu kugira ngo mbabaze ni ku ruhe rwego twajya kubibarizaho?

Abanyamakuru: Ese ufite ishyaka ubarizwamo?

Barafinda:Ishyaka ryo rirakomeye rifite amazi n’umuriro muri ryo.

Abanyamakuru: None uriyamamaza nk’umukandida wigenga cyangwa w’ishyaka?

Barafinda: Mu minsi iri imbere turaza kubisobanura neza, ubwo ni ishyaka RUDA ntangiye mbivuga, rifite impamvu nziza 200.

Ishyaka rikorera i Kanombe kandi rikorera mu gihugu cyose, kugeza ubu dufite abantu benshi b’akataraboneka, miliyoni 9.7, niyo mpamvu mvuye no muri RGB, ubu bigiye kugera miliyoni 9.8 kuko indi mibare ntiturayegeranya mu turere tw’igihugu 30.

Kubera impinduka zanjye n’ibitabo nabanje gusohora biri kuri Facebook, Google, Google+, ushyiramo Barafinda gusa cyangwa RUDA udashyizeho www, ukabibona. Byaramamaye abaturage barabikunze n’ibisobanuro byanjye.

Abanyamakuru: Konta mikono 600 y’abantu babashyigikiye?

Barafinda: Iyo mikono ntabwo tuyibuze, twaje kuri gahunda, ibikoresho byinshi ntitwari twabyitwaje kubera impamvu yo kuba tutari tuzi ko tubizana.

Abanyamakuru: None se wari uzanye kandidatire? Cyangwa wari uje kubaza amakuru?

Barafinda: Ni ibintu bibiri. Kuki se naje mbyitwaje bimwe? Icyo kirasubijwe? Icya kabiri, urumva biriya naburaga impamvu ibitera. Ni imbogamizi iri hasi kugira ngo badusobanurire aho twabibona.

Abanyamakuru : RUDA bivuga iki ?

Barafinda: Bivuga Rwanda Revolutionary United Democratic Advancers for 200 good causes, mu Kinyarwanda bivuze ishyaka nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi 200.

Abanyamakuru: Iri shyaka se wararyandikishije ?

Barafinda: Birumvikana, muri RGB mazeyo imyaka ibiri, nirukanka n’aka kanya ni yo mvuye barambwiye ngo nsubireyo saa munani.

Barafinda Sekikubo Fred yumvikanye avuga mu ijwi riranguruye ati ‘ndi umunyapolitiki w’i Kanombe’
Perezida wa Komisiyo y'Amatora ubwo yakiraga Barafinda
Barafinda afungura ivalisi yarimo impapuro yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Atanga ibyangombwa bye biherekeza Kandidatire
Prof Kalisa Mbanda yitegereza ibyangombwa bya Barafinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages