00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bazindukiye ku Nteko kumva icyo ivuga ku Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga (Amafoto)

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 14 July 2015 saa 10:11
Yasuwe :

Amagana y’abaturage yazindukiye ku Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri, kumva isuzumwa ry’ishingiro ku busabe bw’Abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Abagabo, abagore bambaye nk’abatashye ubukwe bakereye kumva ibikorwa by’Inteko, bije bikurikira uko bagaragaraga mu minsi yashize bajya mu Nteko bikoreye ibiseke n’amakarito byuzuye ubusabe ko ingingo ya 101 yavugururwa, Perezida Kagame akazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.

Batoye imirongo bategereje kwinjira mu Nteko

Gusuzuma ishingiro ry’ubwo busabe ryabereye mu mitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uwa Sena n’uw’Abadepite.

Bakereye kumva uko Inteko isuzuma ubusabe bayigejejeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages