00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Frank Habineza na Mwenedata Gilbert batanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 June 2017 saa 11:32
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire za Dr Frank Habineza na Mwenedata Gilbert hamwe n’ibyangombwa biziherekeza, ngo bazabashe guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama.

Kuri uyu wa Mbere ahagana saa yine n’igice nibwo Dr Habineza yageze ku biro bya NEC ku Kimihurura, aherekejwe n’imodoka ya Coaster yarimo abayoboke b’ishyaka rye Green Party, ngo atange kandidatire ye.

Ibyangombwa Habineza yabishyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora birimo icyemezo cy’amavuko, icy’ubwenegihugu, ikigaragaza ko yasubije ubwenegihugu bundi yari afite, icyangombwa cyo gutura n’ibindi biteganywa n’itegeko.

Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa byose bya Dr Habineza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yasanze ikiburamo ari fotokopi y’ikarita y’itora, ariko avuga ko na yo bishobotse yarara ayitanze.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Dr Habineza yabwiye itangazamakuru ko asanga hari amahirwe afite muri aya matora.

Yagize ati “Twavuga ko ishyaka ryacu ari ishyaka rishaka impinduka za politiki mu Rwanda, ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi twashinze mu 2009, ubu dufite amahirwe arenze 51%.”

Yakomeje avuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze batarumva neza Green Party, ku buryo hari “n’abigiza nkana ko ishyaka ryacu ritemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Ubu tugiye gushyiramo imbaraga cyane mu bukangurambaga no gushaka ubushobozi bwo kudufasha ngo twitegure amatora, cyane cyane ko icyari gikomeye kwari ugutegura kandidatire. Tumaze kuyitanga, ubu tugiye gushaka uburyo neza no gukora ubukangurambaga mu bantu bacu mu kwiyamamaza, kugira ngo batangire gukora neza.”

Undi ushaka kuba umukandida wakiriwe ni Mwenedata Gilbert na we watanze ibyangombwa bye, harimo n’urutonde rw’abantu basaga 600 bamusinyiye ngo abashe kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Yabwiye itangazamakuru ko gushaka ibyangombwa rwari urugendo rukomeye cyane cyane bigeze ku gushaka imikono, nibura y’abantu 12 muri buri karere.

Yagize ati “Nejejwe no kuba igikorwa twari tumazemo iminsi nibura uyu munsi navuga ngo dutanze bya byangombwa byose twegeranyaga kuko harimo ibyagiye bitugora cyane kubibona, kubona tugeze kuri uyu munsi tukabasha gutanga kandidatire ku munsi wa mbere, mvugishije ukuri harimo ibyishimo.”

“Ibyatugoye cyane cyane ni ugushaka imikono 600 hirya no hino mu gihugu. Ubundi 600 ntiyakabaye igorana cyangwa ngo ibe myinshi, ariko uburyo tubikoramo nibyo bigoranye.”

Ubusanzwe ngo iyo bajya gushaka imikono babanza kumenyesha ubuyobozi bw’Akarere, ariko ngo “kumenyesha” bitwara imbaraga zirenze izo umuntu yakwita kumenyesha ku rupapuro rusanzwe ushyira ubuyobozi.

Undi ni Barafinda Sekikubo Fred utuye i Kanombe, na we watanze kandidatire ye mu ba mbere.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Dr Frank Habineza asezera Perezida wa Komisiyo y'Amatora nyuma yo gutanga kandidatire ye
Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda asuzuma kandidatire ya Frank Habineza
Kandidatire ya Dr Frank Habineza ubwo yasuzumwaga
Abarwanashyaka ba Green Party bari baherekeje Dr Frank Habineza kuri Biro bya Komisiyo y'Amatora
Dr Frank Habineza aganira n'itangazamakuru ashagawe n'abarwanashyaka be
Mwenedata Gilbert ageze ku Biro bya Komisiyo y'Amatora ku Kimihurura
Mwenedata Gilbert yerekeza mu biro bya Komisiyo y'Amatora
Mwenedata Gilbert agiye kubonana n'abayobozi ba Komisiyo y'Amatora
Mwenedata Gilbert na we yatanze kandidatire ye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Kanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages