Umukandida Mpayimana Philippe, Umuvugizi wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars n’Umunyamabanga mukuru wa Democratic Green Party of Rwanda, Jean Claude Ntezimana, bahuriye mu kiganiro mpaka cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017.
Mpayimana Philippe n’abahagarariye abandi bakandida bagarutse ku migabo n’imigambi yabo n’uburyo bazayishyira mu bikorwa baramutse batsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.
Gasamagera yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzashingira ku gufasha abikorera guhanga imirimo, iyo mirimo ikazatuma u Rwanda rugera ku rugwero rw’ibindi bihugu bikataje mu iterambere.
Yakomeje avuga ko ibyo bitagerwaho hatabayeho gutanga umusoro, dore ko ngo nta n’igihugu cyigeze gitera imbere hatabayeho uruhare rw’imisoro.
Yagize ati “Nta bukungu bushobora kugerwaho hatabayeho kwihaza, turimo turavuga kwigira ibyo byose ntabwo byagerwaho hatabayeho imisoro, ngira ngo byaba ari ukubeshya turamutse tuvuze turashaka kwigira, turashaka ingengo y’imari tutavuze imisoro, turashaka ko ingengo y’imari yacu tuyishakamo 100% hanyuma tukabona kuvanaho imisoro. Imisoro ntabwo yavaho ariko birumvikana ko igomba kwigwa neza, igashyirwa mu rwego abantu bose bashoboye kuyitanga, abashoboye kuyitanga.”
Yongeyeho ati “Umusoro utangwa ku nyungu nta wutanga umusoro atungutse, ngira ngo ntabwo umusoro wakurwaho byaba bibaye kwibeshya tuvuze kwigira abantu badatekereje ku misoro.”
Ibyo yabivuze nyuma y’uko uwari uhagarariye Green Party yari amaze kuvuga ko bazakuraho imisoro mu gihe cy’imyaka ibiri ku rubyiruko, gusa ntiyavuga uko abazashaka gukora ubucuruzi nyuma bazabyitwaramo.
Yagize ati “Tuzihutisha ubukungu tubinyujije muri gahunda yo kuvugurura umusoro, aho tuvuga ko tuzatanga amahirwe ku rubyiruko rukaba rwamara nibura imyaka ibiri rudasora kugira ngo rubanze rwiyubake, dusanga imisoro iriho ubu, abantu badakora ubucuruzi bishimira gusora kuko barayihunga.”
Mpayimana we yavuze ko yifuza ko “umusoro w’ubutaka uzakurwaho ukazasimburwa n’umusoro uva ku musaruro.” Aha akaba ari naho uwa Green Party yahereye avuga ko bisa n’aho nta munyarwanda ukigira ubutaka.
Gasamagera yabagaragarije ko ibyo bisa nko kutabifata uko bitari, ati “Singiye kuvuga kutabyumva neza kuko nzi ko byumvikana ahubwo ni ukutabivuga uko biri, kubera ko usibye no mu Rwanda no mu bihugu byose, aho tuzi twabaye nta hantu wasanga umuntu adasabwa kugira icyo atanga ku mutungo atunze.”
Yakomeje agira ati “Ngira ngo aha turasa n’aho twirengagiza ukuri kw’ibintu uko bimeze, umusoro utanga ku butaka twakabaye twumva n’akamaro kawo mbere na mbere, ufite ikintu umariye wowe n’abandi baturage bagenzi bawe.”
Yabasabye gutekereza ko ibikorwa remezo biri hirya no hino byubakwa n’amafaranga ava muri iyo misoro ndetse abereka ko hari n’imisoro yagiye ikurwaho kugira ngo Abanyawanda bakore ubucuruzi bubateza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO