Ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe habaye Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yemerejwemo ko Perezida Kagame ariwe uzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama tariki ya 3 ku baba mu mahanga na 4 ku bari mu Rwanda.
Aba bayobozi b’amashyaka bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, bari mu Rwanda aho bari batumiwe muri iyi kongere yasize abanyamuryango 1929 mu 1930 batoye ko Perezida Kagame ariwe uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora.
Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku bufatanye bukwiriye impande zombi ndetse bemeranya ko bagiye kurushaho gukorana hagamijwe iterambere rya buri ruhande.
Ibi kandi byari byagarutsweho n’aba bayobozi b’amashyaka yari yatumiwe muri iyi kongere nk’aho Pierre Ngolo yashimye igikorwa cyo guhitamo umukandida akanatangaza ko ishyaka Parti Congolais du Travail ryifuriza FPR Inkotanyi intsinzi mu matora.
Yashimye ibikorwa by’indashyikirwa FPR Inkotanyi yabashije kugeza ku banyarwanda kuva ku guhagarika Jenoside kugeza ku gusana igihugu, ashima by’umwihariko imiyoborere ya Perezida Kagame itumye u Rwanda rusigaye rushimwa n’amahanga yose, aho yavuze ko mugenzi we Denis Sassou Nguesso wa Congo n’ishyaka PCT ba muri inyuma.
Ati “Mukwiriye kugirirwa icyizere, aribyo abaturage na Kongere bamaze gushimangira […] twifurije amahirwe masa Perezida Paul Kagame.”
Mu butumwa bwa Americo Afonso Silva wo mu ishyaka MPLA riri ku butegetsi muri Angola, yavuze ko kongere ya FPR Inkotanyi ibaye mu gihe no mu gihugu cye bari mu myiteguro y’amatora azaba ku itariki 23 Kanama, aho nabo bamaze kwemeza abakandida bazabahagararira ku myanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa Visi Perezida ndetse n’uwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
Yijeje ubucuti n’umubano FPR Inkotanyi, avuga ko MPLA izakora ibishoboka kugira ngo ukomeze usagambe ube n’umwanya mwiza wo gukomeza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa, ni bamwe mu bari batumiwe bitabiriye kongere ya FPR Inkotanyi.
Aba bose bahawe umwanya, bavuga ko bashima intambwe u Rwanda rumaze gutera rurangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Hagati aho kuri uyu wa Mbere, Pierre Ngolo n’itsinda ry’abantu umunani bazanye mu Rwanda biteganyijwe ko bazasura urwibutso rwa Gisozi mbere y’uko basubira muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO