00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo:Abadepite basobanuriye abaturage impinduka z’ingenzi mu Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 11 December 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Mu biganiro Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko bagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Remera na Kimironko, hagamijwe kubasobanurira iby’ingenzi byahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015, babakanguriye kuzatora ‘Yego’.

Ni ikiganiro kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gasabo, hamwe n’imbaga y’abaturage.

Hon. Mutimura Zeno, yabwiye abaturage uko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga basabye ryakozwe, ingingo ya 101 hamwe n’iya 172 zikaba zaravuguruwe nk’uko babyifuzaga.
Hon. Mureshyankwano Marie Rose, yashimiye abaturage uruhare bagize bagaragaza ko bifuza ko ingingo ya 101 ihinduka, Perezida Paul Kagame agakomeza kubayobora, abasaba kuzatora neza.

Yagize ati “Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibyo mwadusabye twarabikoze, ibisigaye ni mwe mugomba kubikora, mutora ‘Yego’;ntimuzadutenguhe kuko natwe tutabatengushye, muzabigaragaze mutora neza.”

Hon. Nikuze Nura, yasobanuriye abaturage ingingo zahindutse ndetse n’ibyashingiweho.

Yavuze ko ingingo ya 101 y’umushinga w’Itegeko Nshinga ishimangira ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu ntarenze manda ebyiri ariko ingingo ya 172 igasobanura neza ko ibi bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi izakurikiraho nyuma ya 2017.

Ikindi ni uko hari n’izindi ngingo zahinduwe, harimo manda y’Abasenateri yari imyaka umunani (8) idashobora kongerwa, ikaba yarahinduwe ikaba imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe.

Manda ya Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga na yo yavuye ku myaka umunani (8) idashobora kwongerwa ijya kuri itanu (5) ishobora kongerwa rimwe.

Ibiganiro by’Abadepite n’Abasenateri byatangiye kuri uyu wa 11 Ukuboza, bizasozwa ku wa 16 Ukuboza, bikazibanda ku kugaragariza abaturage ko Inteko Ishinga Amategeko yashyize mu bikorwa ibyifuzo yagejejweho n’Abanyarwanda.

Abaturage bitabiriye ibiganiro ari benshi basobanurirwa ingingo zavuguruwe mu Itegeko Nshinga
Bakanguriwe kuzatora neza bakabigaragaza batora yego

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages