00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka Green Party ryatsinzwe urubanza, rihindura umuvuno

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 8 October 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye imyanzuro y’urubanza ishyaka Green Party ryaregagamo Leta ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga rwemeza ko iri shyaka ritsinzwe, umuyobozi waryo atangaza ko batabyishimiye ndetse bagiye guca undi muvuno wo gusaba abaturage kutazatora YEGO muri referandumu

Itangazao ry’uru rukiko rivuga ko Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga risaba urukiko gufata ibyemezo bitandukanye bishingiye kuri icyo kirego ryatanze.

Green Party yavuze ko Leta yananiwe guhagarika inzira ziganisha ku guhindura Itegeko Nshinga kandi ko ibyo byatangiye abantu bandika amabaruwa bakayashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka, Umukuru w’Igihugu uyobora ubu akemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

Green Party yasabye urukiko kwemeza ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga idashobora guhindurwa kuko ingingo ya 193 abantu bakunze guheraho basaba ko iya 101 ihindurwa, idatanga uburenganzira bwo guhindura manda za Perezida wa Repubulika, ahubwo ko iyo ngingo yemera ko habaho “referendum” ku birebana gusa no ku ndeshyo ya manda aho kuba ku mubare wa manda. Green Party yongeyeho ko iyo “referendum” iramutse ikozwe byaba binyuranye n’amahame ya demokarasi.

Mu rubanza rwaciwe uyu munsi ku itariki ya 8/10/2015, inteko y’abacamanza icyenda b’Urukiko rw’Ikirenga, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yafashe umwanzuro, yemeza ko ntaho biteganijwe mu Itegeko Nshinga ko ingingo yaryo ya 101 idashobora guhindurwa cyangwa kuvugururwa.

Urukiko rwemeje kandi ko ntaho ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga iteganya ko ivugururwa ku birebana n’umubare wa manda ridashoboka cyangwa se ko ribujijwe, icyo iyo ngingo yemera muri rusange, ni ivugurura rirebana na manda ya Perezida wa Repubulika. Ibyo bishobora kuba indeshyo ya manda cyangwa se bikaba umubare wa manda Perezida wa Repubulika ashobora kwiyamamariza. Bityo, uvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga bikaba bitabujijwe, ikibujijwe akaba ari ukuvugurura inzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga zikoreshwa rivugururwa.

Urukiko rwemeje kandi ko mu gihe imbaga y’Abanyarwanda yaba ihisemo guhindura Itegeko Nshinga binyuze muri referendumu, cyangwa se mu zindi nzira ziteganywa n’ingingo ya 193 yaryo, bitewe n’ingingo zihindurwa, ntibyafatwa nko kubangamira amahame ya demokarasi, ahubwo rubanda iramutse ibibujijwe ni byo byaba binyuranye na demokarasi kuko abaturage baba bambuwe uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kugena uko bategekwa.

Umwanzuro muri rusangeukaba wabaye kwemeza ko ikirego rwashyikirijwe n’ishyaka DEMOCRATIC GREEN PARTY OFRWANDA kidafite ishingiro.

Nyuma yo gutangaza imyanzuro, Umuyobozi w’ishyaka Green Party mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko nubwo batunguwe n’icyemezo cy’urukiko badateganya kukijuririra ko ahubwo bagiye kwiyambaza Perezida wa Repubulika n’abaturage ngo babangamire ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Yagize ati ‘’Twari twizeye gutsinda ntabwo bidushimishije, turaza gusaba Perezida wa Repubulika nk’umurinzi w’Itegeko Nshinga kuzagira icyo asobanura, no kumushishikariza kudatanga kandidatire ye. Kurihindura nibikomeza turashishikariza abarwanashyaka n’Abanyarwanda muri rusange kudatora impinduka, tuzakora ubukangurambaga bwa ‘No Vote’.

Imirimo yo kuvugurura itegeko nshinga yo irarimbanyije, kuko Komisiyo yashyizweho ngo yunganire Inteko mu kurivugurura, yamaze gutanga imbanzirizamushinga ya mbere iganisha kuri Referandumu

Dr Frank Habineza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages