Gusa, nubwo bivugwa mu mashyaka, mu baturage no mu bitangazamakuru, kugira ngo bibe, birasaba ko Itegeko Nshinga ririho ryahinduka.
Uzashyiraho umurongo ukwiye
Kuwa 10/02/2015, mu buryo bunyarutse bwa Twitter nanditse ibi bikurikira: “A Pres. Paul Kagame exceptional leadership profile’s recap. Of course Rwandan sovereign people’s decision is way 4ward”. Ari byo bivuga mu Kinyarwanda: Iyi ni inyandiko ihinnye ku miterere y’imiyoborere mbonekarimwe ya Perezida Paul Kagame. Birumvikana ko icyemezo cy’imbaga ndahangarwa y’u Rwanda ari yo nzira ikwiye gukurikiraho. Nabyanditse ntanga igitekerezo cyanjye ku nyandiko ya Col Dr Joseph Karemera, “A great leader with a great track record: A recollection”, aribyo bivuga: Umuyobozi w’imena ubifitiye na gihamya: Inshamake, yasohotse muri The New Times kuwa 09/02/2015.
Nyuma y’iyo nyandiko, hakurikiyeho izindi muri icyo kinyamakuru no mu bindi binyamakuru n’imbuga.
Izo nyandiko zashoje impaka zikomeye zerekana uburemere bw’ikibazo n’ubwisanzure bw’ababigizemo uruhare. Ubwisanzure busesuye, rimwe na rimwe usangamo umwaga washize amanga, ahandi ubukana busa n’ububisha.
Ku rundi ruhande, mu nama zahuje Abanyarwanda b’ingeri zose: urubyiruko, abagore, abagabo ndetse n’iz’abahurije hamwe bose, abanyamuryango ba FPR n’abatari bo, intero yakomeje kuba imwe ko bashaka ko Perezida Kagame aziyamamaza mu 2017 kugira ngo akomeze abageze ku byiza atahwemye kubashakira muri iyi myaka y’ubuyozi bwe.
Muri make rero, iyo usesenguye ibyashyizwe ahagaragara ku ngingo ya kandidatire ya Perezida Paul Kagame mu 2017 usanga biri ugutatu: Abayishaka, abatayishaka bateye ukubiri: abatsimbaraye ku ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga n’abatarigeze bashaka ubuyobozi buriho.
Bamwe bati turashaka Kagame kugira ngo akomeze aduteze imbere nk’Abanyarwanda n’u Rwanda, ndetse bibe byanakomeza kubera ibindi bihugu urugero rw’ubuyobozi bw’ingirakamaro ku baturage n’Igihugu. Bati ibyo birashoboka binyuze muri kamarampaka iteganywa n’ingingo 193 y’Itegeko Nshinga.
Abandi bati ariko ibyiza ni uko yaruhuka nk’uko ingingo 101 y’Itegeko Nshinga ririho ibivuga, bityo agakomeza kuba intangarugero y’ubuyobozi bwiza muri Afurika.
Icyiciro cya gatatu cyo kiti harabaye ntihakabe.
Uretse abo bagaragaza ko badashishikajwe n’inyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda, ibyiza abenshi bahuriraho ni uko imiyoborere ye (Perezida Kagame) ari intangarugero. Yashoboye mu myaka mike kuzahura u Rwanda mu mage Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubuyobozi bubi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa byoretsemo u Rwanda.
Ikindi ni uko ibyiciro bibiri bya mbere byumva ko Perezida Paul Kagame abikoze uko buri cyiciro kibyifuza, yakomeza kubera amahanga intangarugero y’ubuyobozi bwiza nubwo kuri bamwe ibyo byaba igihe yakomeza kuyobora, abandi bakumva byaba igihe yakubahiriza ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.
Umunyarwanda ku isonga ry’iki kibazo
Ibi byose byanyeretse ko gusangira ibitekerezo kuri iyi ngingo ari ngombwa, kandi bireba imbaga y’Abanyarwanda mbere y’abandi abo aribo bose. Abanyarwanda ni twe tubifitemo inyungu y’umwimerere. Ni twe dufite ubudahangarwa butayega bwo gusubiza ikibazo kiriho. Ni twe ba mbere tuzasarura inyungu n’imvune z’icyemezo cyacu.
Kubera ibyo byose, ntirengagije impamvu ishingiye ku mateka yacu ishobora gutuma hari abatisanzura mu rurimi ruduhuza nk’Abanyarwanda, nahisemo kwandika ibitekerezo byanjye mu Kinyarwanda, kugira ngo mbisangire n’umubare munini w’imbaga y’Abanyarwanda ihuriye ahanini kuri urwo rurimi.
Biragaragara ko ibitekerezo bimaze gutangwa kuri iyi ngingo atari bike. Impaka zagiwe nazo bigaragara ko zishobora kuba urudaca, ruzakemurwa na kamara igizwe n’icyemezo ndahangarwa cy’imbaga y’Abanyarwanda.
Umusanzu wanjye ugamije gutanga ibitekerezo ku nzira iboneye iganisha kw’ifatwa ry’icyo cyemezo ndahangarwa. Ndabishingira ku isesengura ry’inyito eshatu nsanga zijyanye n’iyi ngingo: Igihugu na bene cyo, Demokarasi, Umuyobozi mbonekarimwe.
Ikibazo kiriho ni icy’u Rwanda n’Abanyarwanda, kireba Igihugu, cyane cyane ejo hazaza hacyo. Nticyihariwe n’umutwe wa politiki uyu n’uyu gusa, kuko nubwo uvugwa ari umuyoboke ari n’umuyozi wa FPR -Inkotanyi, ariko iyo Abanyarwanda bifuza, bagasaba n’inzego zizabigiramo uruhare ko yakomeza kuyobora u Rwanda, si abayoboke b’uwo mutwe babisaba bonyine. Ikigamijwe na cyo si inyungu z’abo bayoboke gusa ni iz’Abanyarwanda bose.
Kuvuga ko ikibazo kiriho ari icy’u Rwanda n’Abanyarwanda na none si ukwiyibagiza uruhare inshuti z’u Rwanda cyangwa abanzi barwo bashobora kukigiramo. Ahubwo ni ukwemeza ko iyo ufite intego yo kwigira n’umuhate wo kubigeraho: Wihesha agaciro, abagushima bakagufasha, abakugaya bakakurwanya bari menge kandi bazi ko kutava kw’izima kwa we ari intwaro itaganzwa, ko ahari kera bazatsindwa. Uwo murage waranze u Rwanda igihe kirekire, waranze urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame ari ku isonga.
Niyo mpamvu njye mbona inzira iganisha ku ikemurampaka ikwiye kuba iy’u Rwanda n’Abanyarwanda bose, ikabasabanya ntawe iheje kandi mu mucyo.
Umucyo ukwiye guhera k’ugutanga ikigereranyo cy’Abanyarwanda bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda. Ibi ntibikwiye kuba kamarampaka mbere ya nyirizina, ahubwo inzego zishinzwe ibarurishamibare, zihereye ku mubare uyu n’uyu w’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu no mu nzego zinyuranye, cyangwa no ku bindi zibona bifatika, zatanga indengo y’icyitegererezo y’icyo cyifuzo mu Banyarwanda, ikaba imbarutso ifatika inzego zishinzwe kugikurikira zishingiraho.
Ikibazo kiriho na none ni icya demokarasi. Muzi ko inyito iba imwe: “Ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda”. Ariko imiterere yo usanga igenda igira umwihariko wa buri gihugu ushingiye ku miterere n’ubushake bw’imbaga ibigize. Ni yo mpamvu uko biri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atari ko bimeze mu Bwongereza, mu Bufaransa cyangwa mu Budage… Gushaka kubikora kimwe n’uko bikorwa mu gihugu runaka ni byo ahanini byazonze ibihugu byinshi by’Afurika.
Mu Rwanda dufite umwihariko wacu muri demokarasi igamije ubumwe, ubwiyunge n’ubwisungane by’Abanyarwanda, amahirwe amwe kuri bose imbere y’amategeko, amajyambere mu bukungu n’imibereho myiza… Uwo mwihariko wemeza ko ibibazo byo ku rwego rw’Igihugu bigomba kuganirwaho mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ikabifataho icyemezo cyumvikanyweho, bikabona kujyanywa mu nzego z’ubutegetsi bireba.
Ngiryo ifundo ry’ireme ry’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Igisubizo cy’ikibazo kiri ku rwego rw’Igihugu, aho kuba isoko ya ngo turwane ku mitwe ya politiki nk’uko bigaragara mu bihugu byinshi, Abanyarwanda bahisemo ko biba amahirwe yo gusobeka ubumwe, bukabaha igisubizo kibereye inyungu rusange.
Nkurikije uko mbona Abanyarwanda na Perezida Paul Kagame n’igihango bafitanye, sinshidikanya ku cyemezo cya kamarampaka. Ariko reka mpinire aha, ntavaho ndegwa kuyobya kamarampaka itaranemezwa!
Mu matora y’2003, hari amashyaka yishyize hamwe ashyigikira kandidatire ya Paul Kagame. Ndibuka ko mu gihe cyo kumwamamaza, impakanizi namuhaga ndi mu bari bahagarariye Ishyaka ryo Kwishyira Ukizana kwa buri Muntu – PL muri iyo gahunda, yari: “Imboni ireba kure”. Kuri ubu imbaga y’Abanyarwanda yongeyeho indi ikomeye kandi iyuzuza: “Imvugo ni yo ngiro”. Perezida Paul Kagame areba kure cyane, ariko ntahera mu kirere, ashyirisha mu bikorwa inzozi afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Impamvu ntashidikanya ku cyemezo cya kamarampaka ni uko izaba ishingiye k’Umuyobozi w’imbonekarimwe, Paul Kagame, n’Imbaga y’Abanyarwanda imwisangamo.
Kuba Umuyobozi w’imbonekarimwe, Perezida Kagame yabyerekanye mu bikorwa bikomeye yabereye ku isonga byo kuzahura no guteza imbere uru Rwanda: urugamba rwo guhagarika jenoside no kubohora u Rwanda, gusubiza agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda mu gihugu no mu mahanga, guteza imbere mu gihe gito imibereho myiza y’Abanyarwanda no kubaha icyizere cy’ejo hazaza n’ibindi n’ibindi. Icyiza rero ni uko byageze Abanyarwanda ku mutima, byubatse igihango hagati ye na bo. None mwumva icyo gihango cyabyara iki kindi muri kamarampaka?
Muti ariko ubundi ubwirwa n’iki ko Perezida Kagame azabyemera? Ineza, ubuntu n’ubwitange yagaragaje ku Rwanda n’Abanyarwanda bituma ntashidikanya ko azubahiriza ubushake bw’Abanyarwanda.
Na none, ikibazo si cya kindi kijya kigaruka ngo kwiyamamaza kwe ku nshuro ya gatatu ni ukwemeza ko atashoboye kubaka inzego zikomeye no gutegura Abanyarwanda bamusimbura ku buyobozi. Ari inzego zarubatswe kandi zizakomeza kubakwa, ari Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu barahari, ariko birasanzwe mu muco wacu: burya no mu ntwari habamo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Kuki washyira Ingenzi imbere hari Imanzi n’Imena?
Cyane cyane ko n’ijuru atari ryeru de, usibye ko atari ibiteye ubwoba. Izahekuye u Rwanda ziracyidegembya ku mupaka wa rwo. Ibihabe birazitiza umurindi. Amahanga arazirebera nkaho zitakoze icyaha ndengakamere, zitanafite n’umugambi wo kugikomeza. Urugamba rwo kwigira rurarimbanyije, igihe bampatsibihugu bagambana. Ibyo byose ni impamvu igihe kije atari icyo kurangazwa imbere n’Ingenzi cyangwa se Imena, usize Imanzi.
Ni nayo mpamvu njye nsanga kuvugurura ingingo 101 y’Itegeko Nshinga byashingira ku mwihariko w’umuyobozi mbonekarimwe, umwihariko w’igihe kiriho no ku bushake bw’imbaga nyiri ubutegetsi, aho gufungura ku buryo bwa rusange.
Ubwanditsi: Iyi nkuru ni igitecyerezo bwite cya Prof. Joseph Nsengimana; nawe hari icyo ufite wakitwoherereza kuri email ikurikira: [email protected].



















TANGA IGITEKEREZO