Nyuma yo kumva umwanzuro Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yemeje ko ishyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo y’101, Humble Jizzo yahise atangira ubukangurambaga bwumvisha Abanyarwanda bose basabye izi mpinduka ko bakwiye kwima amatwi umuntu wese cyane cyane abarwanya Leta y’u Rwanda n’abanyamahanga batifuza ko iki gihugu kiyoborwa mu mudendezo.
Ku ruhande rwe, uyu muririmbyi mu itsinda rya Urban Boyz ngo yasanze ari igitekerezo cy’inyamibwa Abanyarwanda bafashe cyo gusaba Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere yiyamamarize kuyobora u Rwanda.
Yagize ati “Kuba hari abasaga miliyoni eshatu banditse basaba ko iyo ngingo yahindurwa Perezida wacu agakomeza kutuyobora, njye mbibonamo ubutwari no gukunda igihugu. Kuva nkibyiruka kugeza uyu munsi, nta muyobozi nabonye umeze nka Kagame, kuba turirimba tukabona amafaranga […] byose ni Kagame wabikoze”
Yongeraho ati “Byose tubigeraho kubera umutekano dufite, u Rwanda rwesa imihigo mu mahanga kandi muzi neza ko rumaze imyaka mike cyane rutangiye kwiyubaka. Ni igihugu gifite umuvuduko wo hejuru cyane. Umuntu watumye tugera kuri ibi byose tubona ntabwo nakwemera ko ava ku buyobozi kandi agifite ingufu n’umutima ukunda abaturage be”
Uyu muhanzi yatangiye gukwirakwiza imipira mu Rwanda yanditseho ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye gushima Imana yahumekeye mu Basenateri n’Abadepite bakemera gushyigikira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Ati “Dukwiye gushimira Imana, iriya ngingo igiye kuvamo dukomeze tuyoborwe n’uwo dushaka. Kuba nakoze iyi mipira ni ikimenyetso nshaka ko buri wese yambara agaragaza ko atewe ishema no kuba iriya ngingo igiye kuvugururwa tukazatora uwo dukeneye”
Abasenateri n’Abadepite bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, igena indeshyo ya manda z’Umukuru w’igihugu n’umubare ntarengwa w’izo yemerewe.
Abasenateri kandi batoreye 100% ko hagomba kurebwa n’izindi ngingo zikeneye kuvugururwa, na zo zikazakorwaho, uyu mwanzuro Abadepite na bo bakaba barawemeje ku kigero cya 98,75%.
Iyi mipira iriho ubutumwa bwo gushimira Imana ko ingingo y’101 igiye kuvugururwa iri gukorwa n’inzu y’imideli yitwa Fashion Estate ya Humble Jizzo. Yatangiye gucururizwa i Nyamirambo ahitwa kwa Boston, muri Ian Boutique ndetse na Fashion Estate.
Ku bandi bakeneye iyi mipira bahamagara umuyobozi ushinzwe ikwirakwizwa ryayo mu gihugu kuri 0781520796.
Reba indirimbo Urban Boyz baherutse gusohora:



















TANGA IGITEKEREZO