00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye umuturage yandikiye Sena asaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana
[email protected]

Kuya 5 April 2015 saa 08:38
Yasuwe :

Dusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya ‘Paul w’i Mushubi’ kuri Radio Rwanda atanga ibitekerezo mu biganiro biha rugari abaturage,yandikiye Perezida wa Sena amusaba ko Inteko Ishinga Amategeko yavugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame akazongera kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017 namara kurangiza manda ebyiri yateganyirizwaga n’iyo ngingo.

Dusengimana ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, yaganiriye na IGIHE avuga impamvu yamuteye kwandikira Sena.

Yagize ati“Njya kuyandika nashingiye ku bimaze iminsi bivugwa n’abaturage hirya no hino, ngenda nganira nabo, kandi noneho ibingibi tukabishingiraho duhereye ku byo twamusabye muri iyi manda irimo kugenda igana ku musozo, byose yarabiduhaye.”

Yongeyeho ati“Igihugu cy’u Rwanda ntawe utazi uburyo amahanga aza kurwigiraho nyuma y’ibibazo rwahuye nabyo, rwabiciyemo ariko rubasha kubikemura mu gihe gitoya.”

Ku bijyanye n’igisubizo ngo afite icyizere kuko ngo n’Abadepite yumva abenshi bari mu murongo we.

Ati“Niteguye gusubizwa, bimwe natangiye kubyumva, hari benshi bari muri uwo murongo mwiza.”

Iyi baruwa igira iti:

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe wa Sena.

Impamvu : Gusaba kuvugura ingingo ya 101 y’ Itegeko Nshinga,

Nyakubahwa Perezida wa Sena mbandikiye iyi baruwa mbasaba ko habaho ivugurura ry’itegeko nshinga mu ngingo yaryo 101. Ibi nkabisaba nshingiye ku banjye bwite nka Paul w’i Mushubi n’abanyagihugu benshi twaganiriye.

Mbasaba ko Umukuru w’ Igihugu cyacu Paul Kagame yahabwa indi manda yo kutuyobora bitewe n’ibyiza byinshi amaze kutugezaho kandi bikomeje kwiyongera.

Dukurikije ibyo twamusabye muri manda twamutoreye ariko irimo kugenda igana ku musozo, byose yabitugejejeho.

Mubitwemereye mukavugurura iriya ngingo y ‘101 hari ibindi byinshi dushaka kumusaba ko azatugezaho tumutoreye indi manda kandi ubushobozi arabufite dufatanyije nawe.

Ku masengesho duhora dusenga dusaba Imana, twizeye ko namwe mwakira ibi byifuzo byacu nk’abanyagihugu , tukongera tukamutora.

Mbashimiye uburyo mubyakirirye

Paul w’i Mushubi windikiye Sena

Ubwo Depite Christine yabazwaga niba umuturage wandikira Sena n’Inteko ajya asubizwa mu kiganiro cy’isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda mu minsi ishize yavuze ko ari uburenganzira bw’umuturage kandi ko asubizwa.

Yagize ati “ Buri muturage ufite ikibazo cy’umwihariko niyo yaba ari umwe ufite ikibazo cy’umwihariko asinya ibaruwa ye tukayakira, ikibazo cye kikajya muri komisiyo kikigwaho. Nta kibazo tujya dusubiza inyuma ngo ni uko cyasinyweho n’umuntu umwe.”

Ibaruwa ya Paul yamaze kwakirwa ategereje igisubizo.

twitter:NtakirutaDeus
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages