Mu minsi itatu ya mbere yo kwiyamamaza, Kagame yahuriye n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira mu turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Huye na Kamonyi.
Mu mbwirwaruhame yagiye avugira ahantu hatandukanye, yagarutse ku bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bitemera ko mu Rwanda hari demokarasi bishingiye ko ibizava mu matora bisa n’ibyamenyekanye, gushimira amashyaka yifatanyije na FPR, gusaba abaturage ubufatanye n’ibindi.
Yanenze abatemera demokarasi y’u Rwanda
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yanenze itangazamakuru n’abandi bavuga ko amatora yo mu Rwanda atari demokarasi kuko ibiyavamo biba byaramenyekanye kera. Yavuze ko byamenyekanye kera ubwo abanyarwanda babinyujije muri referendum bihitiyemo imiyoborere ibakwiye.
Yagize ati “Ibiva mu matora birazwi kandi birazwi nyine. Nonese? Uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Abatanga amanota, bandika, bavuga akenshi bitanabareba, nibakomeze bate umwanya wabo.”
Yongeyeho ko abicara i kantarange bakanegura ibyo u Rwanda rugezeho bashobora kuba bari mu yindi Si yabo.
Ati “Abavuga ko uyu mwihariko ubu budasa bw’u Rwanda atari demokarasi, igihe cyabo cyangwa ibyo biga kuri demokarasi bagipfushije ubusa. Ubundi muri demokarasi ikiza mbere ni icyifuzo cy’abantu gishingira uko biyumvamo n’icyo bungukamo.”
‘Ntituzabuza abashinyaguzi gushinyangura, abatuvuga ubusa kutuvuga ubusa ariko icyo dukwiriye kuvanamo ni imbaraga zongera kuzo tugezemo kugira ngo twiyubake tugere kuri byinshi twifuza.’
Baducukuriye urwobo baradutaba
Kagame yagarutse ku rugendo rw’iterambere abanyarwanda bagezeho mu 23 ishize, yongera kuvuga ko imbaraga zaturutse mu mateka mabi u Rwanda rwagize zubatse igihugu nubwo hari ibihugu bimwe na bimwe by’u Burayi birimo n’ibyagize uruhare muri ayo mateka bitanyurwa.
Yagize ati “Amateka mabi yabaye, twagize haje kuvamo imyumvire, ubushake , imbaraga aho tugeze ubu amahanga arashakisha kutwumva ntabwo aratwumva neza. Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu biyumva, ukuntu bashaka kubaka igihugu, ukuntu bashaka kubaka igihugu ntabwo bisanzwe. Niyo mpamvu bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda atari Abanyarwanda batabyumva. Baducukuriye urwobo badushyiramo, baradutaba, ntabwo bari bazi ko tuzamera.”
‘Hari umugani numvise wo mu bihugu hirya kure bavuga ngo ‘baraduhambye, baradutabye, ntabwo bari bazi ko turi imbuto zizashibuka’. Basize bashyizeho ibitaka rwose barakandagira barangije baradupepera batubwira ngo murabeho. Hanyuma Abanyarwanda babaye imbuto, baramera, barashibuka, barakura none Abanyarwanda bari hano ni ubukombe. Ni amajigija.”
Amashyaka ya politiki
Mu minsi ya mbere yo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi, abayoboke bandi mashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira ntibahatanzwe. Mu mbwirwaruhame ze, Kagame yakunze gushimira ayo mashyaka.
Ati “Ndashimira abayoboke b’amashyaka ya politiki uko ari umunani yashyize mu gaciro aravuga ngo ariko ubudasa bw’u Rwanda no mu mateka yarwo, hari ibintu nabyo bigomba kuba byarabanyuze. Turabibashimiye cyane ni ugushishoza, ubwo nabo barashaka ko twihuta kandi tugera kure.”
Yanakomoje ku mashyaka nka PS-Imberakuri na Green Party atamushyigikiye, abashimira kuba barakoresheje uburenganzira bwabo muri politiki.
Ubufatanye
Kagame yashimiye abaturage uburyo bashyize mu bikorwa imihigo bari biyemeje, akomeza kubasaba ubufatanye kugira ngo urugendo rw’iterambere bifuza ko bakomezanya ruzagere ku bindi byinshi byiza. Nko mu Karere ka Gisagara yabwiye abaturage ko ntacyo igihugu cyageraho hatabayeho gushyira hamwe.
Ati “Uko munshaka niko mbashaka. Niko nzabakorera ibyo mwifuza byose ko mbakorera. Ariko ntabyashoboka gukorwa tutari kumwe. Twese tugomba kuba turi hamwe dukorera hamwe, buri wese azana imbaraga ze uko azifite, ubumenyi bwe uko abufite tukuzuzanya. Tukihuta. Tukagera kure. Nibyo twifuza. Ntabwo twagera kuri turari hamwe,nta nubwo twakwihuta buri wese adashyizemo imbaraga ze”.
Gutora neza ni ugutora FPR
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yatanze igisobanuro cy’uko gutora neza ari ugutora ibizaguha umutekano, gukorera amafaranga, ibizatuma umwana wawe aticwa n’indwara zitakica abantu, ibizaha abasaza gusaza neza, ibiha inkumi n’abasore ubuzima bwiza buzira umuze, bakagira ibyo bakora bibateza imbere nabo bagakorera hamwe bagateza igihugu imbere.
Yashimangiye ko ibi byose biri mu maraso ya FPR-Inkotanyi bityo kuyitora bikaba bisobanuye gutora neza.
Yagize ati “Ayo niyo mateka tumazemo iminsi, niyo mateka ya FPR Inkotanyi, niyo mateka y’umukandida wayo. Gutora neza ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida kandi ntabwo ari ukwibeshya.”
Kagame azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa 18 Nyakanga aho azajya mu turere twa Muhanga na Ngororero.
MU RUHANGO NA NYANZA



















TANGA IGITEKEREZO