Mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe, kuwa 3 no kuwa 4 Kanama 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yatangarije IGIHE ko impapuro z’itora zamaze gutegurwa kandi ntizacapiwe mu mahanga.
NEC itangaza ko mbere ya 2008, impapuro zakoreshwaga mu matora zakorerwaga hanze y’u Rwanda habanje gutangwa amasoko ku macapiro, izakoreshejwe mu matora y’Umukuru w’igihugu ya 2003 zakorewe mu Bwongereza.
Yagize ati “Iz’ubu zakorewe mu Rwanda ntabwo zagiye gukorerwa hanze, zamaze gukorwa ndetse twamaze kuzipakira aho zishyirwa zitegereje kuzagenda, kuzikora zatwaye ari hejuru ya miliyoni 160 Frw, twakoze impapuro miliyoni zirindwi turenzaho gato, zose zakozwe n’Abanyarwanda.”
Abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bangana na 6897076.
NEC itangaza ko abakandida bashyizwe ku rupapuro hashingiwe ku kuntu batanze ibyangombwa basaba kwiyamamaza bakurikiranye nk’uko bisabwa n’amategeko; bivuze ko habanza Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Green Party of Rwanda, hagakurikiraho Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga, hagasoza Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi.
Ikomeza itangaza ko urwo rupapuro rugizwe n’ibice bine; igice cya mbere cy’ibumoso kikaba kigizwe n’amazina y’abakandida, wagana iburyo hagakurikiraho ibiranga abo bakandida, hagakurikiraho amafoto y’abo bakandida, hagasoza aho abatora bashyira igikumwe.
NEC itangaza ko mu Rwanda ibikoresho birimo n’impapuro zizatorerwaho bizatangira kugezwa ku masite y’itora ku wa 31 Nyakanga, ikavuga ko yifuza ko bizagera ku wa 3 Kanama 2017 byarangiye. Muri Diaspora ho kubigezayo byatangiye ku wa 22 Nyakanga 2017.
Izo miliyoni 160 Frw ziri mu ngengo y’imari ya miliyari 5.5 yateganyijwe kuzakoreshwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka. Iyi ngengo y’imari yagabanutseho miliyoni 500 Frw ugereranyije n’ayakoreshejwe mu matora ya 2010 ariko na none yikuba birenze kabiri ku yakoreshejwe mu ya 2003 kuko yanganaga na miliyari 2.3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu abakandida bose bakomje ibikorwa byo kwiyamamaza batangiye kuwa 14 Nyakanga.
Amatora ateganyijwe ku wa 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu Rwanda naho ababa hanze y’igihugu bakazatora ku wa 3 Kanama 2017.



















TANGA IGITEKEREZO