00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvugo idasobanya ku mashyaka yatanze Kagame nk’umukandida

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 July 2017 saa 08:07
Yasuwe :

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika byatangira, Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje urwo rugendo utewe ingabo mu bitugu n’amashyaka umunani yatanze Paul Kagame nk’umukandida.

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 nibwo FPR Inkotanyi n’umukandida wayo, yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama aho byatangiriye mu Karere ka Ruhango.

Kuva kuri uwo munsi, nta munsi n’umwe w’ibikorwa byo kwiyamamaza ushira Paul Kagame adashimye amashyaka umunani yashyigikiye FPR Inkotanyi mu rugamba rwo gukomeza iterambere igihugu kigezeho ubu.

Ubufatanye hagati y’aya mashyaka na FPR bwatumye muri ibi bikorwa agenererwa umwanya akabwira abaturage impamvu yahisemo gusaba ko Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, ibintu byahereye mu 2015 bikageza ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Mu bikorwa byose byo kwiyamamaza bya Kagame, amashyaka arimo PSD, PL, UDPR, PDC n’andi yatanze Kagame nk’umukandida ntabwo ahatangwa aho abanyamuryango bayo baba bitwaje ibirango birata ibigwi bya Paul Kagame.

Perezida w’Ishyaka PL, Mukabalisa Donatille, ku wa 19 Nyakanga 2017 ubwo yari mu Karere ka Bugesera, yavuze ko Paul Kagame yabashije guhagarika ubutegetsi bubi bwicaga Abatutsi ndetse bukanabageragerezaho umugambi wabwo mubisha wa Jenoside.

Yagize ati “Ntabwo twakwibagirwa uko yaturokoye Jenoside, aho yadukuye harakomeye yadukuye mu rwobo, ababyeyi bacu n’abavandimwe bagiye bajugunywa mu rwobo rwa Bayanga, ariko ubu turi amashami yashibutse, turatoshye kuko dufite umubyeyi mwiza.”

Mukabalisa yakomeje avuga kandi ko gutora Kagame byarangiye ubwo abaturage basabaga inteko kuvugurura Itegeko Nshinga no kubitorera muri referendumu, abibutsa ko igisigaye ari ugushyira igikumwe imbere y’ifoto ye ku rupapuro rw’itora.

Ibi ni nabyo byashimangiwe na Vincent Biruta uyobora ishyaka PSD aho ubwo ibikorwa by’umukandida wa FPR Inkotanyi byakomerezaga mu Karere ka Rulindo yahawe umwanya akagira ati “PSD kuko ari ishyaka rikunda gukora ibikwiye mu gihe gikwiye ryajyanye n’abandi Banyarwanda, twemera ko Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka nyuma twemeza ko umukandida wacu ari Paul Kagame.”

Yongeyeho ati “Umukandida wacu usibye n’ibyo abanyarwanda biyemereye, ubundi ibikorwa birivugira kurenzaho amagambo ni ugukabya. Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ubumwe, uvuga demokarasi, uvuga amajyambere, uvuga imiyoborere myiza, uvuga imibereho myiza. Ibyo na PSD nibyo ivuga. Umukandida wacu ni inking y’ubumwe, demokarasi n’amajyambere.”

Amateka y’abayisilamu, igipimo cy’imiyoborere

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PDI, Moussa Fazil Harerimana, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yashimiye Paul Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma ururimi rw’igiswahili rusibizwa agaciro mu Rwanda; yitsa cyane ku buryo yabashije gutera imbere imibereho y’abayisilamu aho ubu bibona mu nzego zose nta vangura nkuko byari bimeze mu bihe byo hambere.

Ati “Urwo rurimi rwaciwe n’abakoloni b’Ababiligi mu mwaka wa 1925 ubwo mwarusibizaga agaciro hari hashize imyaka 91. Muri uyu munsi turi mu gicumbi cyarwo.”

Harerimana yakomeje agaragaza uko Abakoloni bakunze guheza abatari Abakirisitu, yaba mu kazi no mu gusenga ariko ubu buri dini ryemewe n’amategeko mu Rwanda rikaba ryemerewe kwigisha no gushaka abayoboke mu buryo butanyuranyije n’amategeko ndetse no mu kazi hakaba hakoreshwa ipiganwa utsinze agahabwa akazi.

Ati “Richard Kandt yabanaga neza n’Abayisilamu kubera ko bamufashaga gusobanura amabwiriza yabaga yaje mu giswahili aturutse i Dar es Salaam agenewe abanyarwanda, ariko mu gushyira mu bikorwa ibivugwa muri iryo teka, yasanze bimugoye ategeka ko abayisilamu bagomba gushyirwa mu nsisiro, izo nsisiro azita Camp Swahili arizo twabyirukiyemo.”

Harerimana yakomeje avuga ko izo nkambi zashyizwe mu Biryogo, i Rwamagana, Rubavu, Musanze n’ahandi mu rwego rwo guheza Abayisilamu ndetse kuzisohokamo ngo byabasaga icyangombwa.

UDPR yemeye gushakira Kagame amajwi ibihumbi 900

Pie Nizeyimana uyobora Ishyaka UDPR ubwo yari mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko mu gihe Paul Paul Kagame amaze ayobora u Rwanda, hahindutse byinshi uhereye ku mibereho rusange y’abanyarwanda mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Ibi ngo nibyo ryahereyeho kuva mu 2015 risaba ko Itegeko Nshinga rihunduka, abishimangira avuga ko biyemeje gushakira Paul Kagame amajwi ibihumbi 900 nubwo atavuze inzira bizakorwamo mu rwego rwo kwirinda ‘uwakopera’ uko iryo shyaka rizabigenza.

Kuri iki Cyumweru Paul Kagame arakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza aho ari bugenderere abaturage bo mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Rwamagana.

Ni mu gihe ibikorwa nyir’izina byo kwiyamamaza bizasozwa ku wa 02 Kanama 2017, umunsi umwe mbere y’uko amatora atangira ku banyarwanda baba mu mahanga na 04 ku bari imbere mu gihugu.

Perezida w'ishyaka, UDPR, Pie Nizeyimana
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PDI, Moussa Fazil Harerimana yamamaza Paul Kagame i Nyamirambo
Umukandida Paul Kagame n' Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PDI, Moussa Fazil Harerimana mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Nyarugenge
Perezida w’Ishyaka PL, Mukabalisa Donatille ubwo yamamaza Kagame mu Karere ka Bugesera
Ishyaka rya PL rikomeje kugaragaza ubudasa rishyigikira umukandida wa FPR, Paul Kagame
Abarwanashyaka ba PSD nabo bavuye hasi mu kwamamaza umukandida Paul Kagame
Perezida wa PSD, Vincent Biruta nawe aba ari mu bikorwa byo kwamamaza Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages