00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indorerezi zisaga 800 zemeje ko zizakurikirana amatora ya Perezida wa Repubulika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 July 2017 saa 07:27
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kugeza mu mpera z’icyumweu gishize yari imaze kwakira indorerezi zigera kuri 872, bose bifuza gukurikirana imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika, kuwa 4 Kanama.

NEC ivuga ko izakomeza kwakira indorerezi kugeza kuwa 3 Kanama, umunsi umwe mbere y’itariki Abanyarwanda bazaba baganaho mu byumba by’itora, ngo bihitiremo umuyobozi ubabereye mu myaka irindwi iri imbere, hagati ya Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri NEC, Moise Bukasa, yavuze ko batumiye indorerezi zirimo intumwa z’ibihugu mu Rwanda n’imiryango itari iya leta, ku bakorera imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Yakomeje agira ati “NEC yatumiye za ambasade zo mu gihugu nk’iy’u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda n’u Bwongereza, imiryango itari iya leta n’abandi. Hanze y’igihugu, twatumiye imiryango nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’indi.”

Bukasa yavuze ko abantu basaba kuba indorerezi ku giti cyabo ari bake cyane, bigashoboka ko biterwa n’uko ari akazi katoroshye ku muntu ku giti cye kandi kagasaba ubumenyi buhagije ku matora.

Yakomeje agira ati “Kuba indorerezi mu matora, ugomba kuba ufite ubumenyi buhagije mu birebana nayo, kugaragaza ikigo uturutsemo niba uri ndorerezi yigenga, kugaragaza igice cy’igihugu uzakurikiranamo itora cyangwa se niba uzakurikirana igihugu cyose. Hari n’ibindi byangombwa usabwa nk’inyandiko ibisaba, indangamuntu cyangwa passport,”

NEC ivuga ko uyu mubare w’indorerezi ushobora kugenda wiyongera uko iminsi yo kwiyandikisha igenda isatira umusozo.

Ibikorwa byo kwiyamaza buri buke biba, mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa Kane, tariki ya 13 Nyakanga, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko hari indorerezi zatangiye gukurikirana amatora, hakaba n’izizakurikirana igikorwa cyo kwiyamamaza.

Yagize ati "Ubu tumaze kugira indorerezi 307, muri zo harimo 31 zituruka mu bihugu binyuranye; muri Afurika, muri Aziya no mu Burayi. Abanyamahanga bamaze kugeramo ni 10%.”

Mu itora rya perezida riheruka, u Rwanda rwakiriye indorerezi zibarirwa hagati ya 1300 na 1400.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages