00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko irasobanurira Abanyarwanda ibikubiye mu itegeko bazemeza muri referendumu

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 11 December 2015 saa 08:38
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza baratangira ibiganiro bateguye mu mirenge yose y’igihugu 416, hagamijwe gusobanurira Abanyarwanda iby’ingenzi byahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Ibi biganiro bizatangwa n’Abadepite n’Abasenateri bizasozwa kuwa 16 Ukuboza, bizibanda ku kugaragaza uko Inteko Ishinga Amategeko yashyize mu bikorwa ibyifuzo yagejejweho n’Abanyarwanda.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, yabwiye Radio Rwanda ko ari ngombwa gusubira mu mirenge kwereka no gusobanurira abaturage ,uko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga basabye ryakozwe.

Uwimanimpaye avuga kandi ko ikindi kigamijwe ari ugusobanurira Abanyarwanda ingingo z’ingenzi zahindutse mu Itegeko Nshinga no kubasaba gushyigikira ivugurwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2015 ,ubwo kuwa 18 bazaba babyemeza muri referendumu.

Yagize ati “Ni ukugirango dusabe Abanyarwanda bose ko bazashyigikira iri vugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu 2015 ,tubasaba kuzatora ‘Yego’.”

Icyizere ni cyose ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ,ku birebana n’uko Abanyarwanda bazashyigikira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu matora ya referendumu.

Depite Uwimanimpaye yagize ati “Dufite icyizere kuko turabahagarariye kandi ibyo twakoze byose twabisabwe nabo. Twahaye agaciro ibyifuzo byabo kandi twizeye ko bazashyigikira ivugurura ryabayeho kuko ryitaye ku byifuzo byabo.”

Referendumu itegerejwe tariki ya 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki ya 18 ku bari imbere mu gihugu.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi zavuguruwe mu Itegeko Nshinga, harimo ingingo ijyanye na Manda ya Perezida wa Repubulika, aho nyuma yo gusesengura ibyifuzo by’Abanyarwanda, Inteko Ishinga Amategeko yahaye agaciro ibyo byifuzo, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 101 n’iya 172. Ingingo ya 101 yashyizeho manda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka itanu (5), mu mwanya manda y’imyaka irindwi (7), ishobora kongerwa inshuro imwe (1), iya 172 ishyiraho ihame ry’uko ibivugwa mu ngingo ya 101, bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi ibarwa guhera 2017, kugira ngo gahunda z’iterambere Igihugu cyihaye zibanze zigire umusingi ukomeye mbere yo gutangira manda y’imyaka itanu mu 2024.

Muri iri Tegeko Nshinga kandi, Manda y’Abasenateri yari imyaka umunani (8) idashobora kwongerwa, yahinduwe imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe, ariko Abasenateri bari muri Sena muri iki gihe bazakomeza manda batorewe cyangwa bashyiriweho.

Manda ya Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga nayo yavuye ku myaka umunani (8) idashobora kwongerwa ijya kuri itanu (5) ishobora kongerwa rimwe. Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bariho bakomeza manda bashyiriweho.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages