Mu nteko rusange umutwe w’abadepite habanje gusomwa inshamake ya raporo ku biganiro intumwa za rubanda zagiranye n’abaturage.
Iyo raporo yaherekejwe na filimi ikubiyemo ubuhamya bw’abaturage n’uko bumva ingingo ya 101 yakwandikwa mu Itegeko Nshinga.
Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Visi perezida wa kabiri w’Inteko shinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yavuze ko intumwa za rubanda zaganiriye n’abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri, abantu 10 bakaba ari bo bonyine basabye ko ingingo ya 101 itavugururwa.
Umwe mu basabye ko ingingo ya 101 itavugurwa yagize ati “Mwisubizaho ubwami kuko gukuraho umubare wa manda ni ukugarura ubwami.”
Imyanzuro itatu yari ikubiye muri raporo ku bitekerezo by’abaturage ni iyi:
– Benshi mu baturage basabye ko hakurwaho umubare wa manda ku mukuru w’igihugu;
– Hari ababwiye Inteko Ishinga Amategeko ko umukuru w’igihugu wajya atorwa bikagaragara ko adashoboye, yajya akurwa ku butegetsi;
– Umwanzuro wa gatatu, abaturage basabye ko hari n’izindi ngingo zikwiye kuvugururwa mu gihe haba hatangiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Bamwe mu badepite ntibanyuzwe n’uburyo raporo ku bitekerezo by’abaturage yakozwe aho bamwe bavuze ko iterura ngo igaragaze icyo Inteko rusange y’Abadepite isabwa.
Depite Karemera yagize ati “Mutugejejeho raporo ikubiyemo ibyo abaturage basabye ariko se iyi raporo ko itavuga icyo inteko rusange isabwa? Ubu dukore iki?”
Undi mudepite yanenze iyi raporo kuba itaragiye igaragaza imibare ku ijanisha ngo igaragaze abaturage basabye ko ingingo ya 101 yavugururwa cyangwa itahindurwa.
Yagize ati “Iyi raporo ko itagaragaza ku ijanisha ngo tumenye tuti abifuza ko ingingo ya 101 yahinduka hagakurwaho umubare wa manda ni aba, abatabyifuza ni aba, ariko ku buryo bw’ijanisha?”
Bamaze kwemeza 100% raporo y’ibitekerezo by’abaturage, abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite banashyigikiye ko buri tsinda ry’abadepite mu karere basuye bakora raporo irambuye ikubiyemo ibyo abaturage bavuza n’uko bifuza ingingo ya 101 yakwandikwa.
Abadepite bose kandi ku kigero cya 100% batoye bashyigikira umwanzuro w’inama y’aba Perezida ba za komisiyo wo gutangiza umushinga ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ndetse hagashyirwaho na komisiyo yo gukurikirana imirimo y’ivugururwa ryaryo.
Itegeko Nshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho ryatowe mu mwaka wa 2003.
Nubwo benshi mu baturage bagiye bagaragaza ko hakurwaho umubare wa manda ku mukuru w’igihugu nk’uko bimeze mu gihugu cya Togo n’ibindi bihugu ku Isi, hari bamwe mu mpuguke mu bya politiki bavuga ko bishobora kuzatuma hajyaho n’umutegetsi abaturage batiyumvamo akaba yashaka kwiharira ubutegetsi.
Aha ni ho bamwe bashingiye bavuga ko n’iyo byaramuka bibaye ngombwa ko hakurwaho umubare wa manda ngo abaturage bitorere nta nkomyi uwo bifuza ko abayobora, hakwiye no gutekerezwa ku buryo umutegetsi abaturage batiyumvamo yakurwaho kabone n’iyo yaba atararangiza manda ya 1.
Inteko Ishinga Amategeko yanzuye ko bitarenze ejo kuwa 11 Kanama 2015, hazaba hamenyekanye Umudepite cyangwa Itsinda ry’Abadepite bazaba bagize Komisiyo izaba ishinzwe Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Impuguke mu bya Politiki Dr Venuste Karambizi we yasabye ko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, Inteko Ishinga Amategeko yahabwa imbaraga zo kuba yakweguza umuperezida ugaragaje ikibazo cy’imiyoborere idakwitse, ibyo yise mu cyongereza “Impeachment”.
Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO