00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PDI ryamaganye "igihato" kigaragara mu ngigo ya 101 y’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 29 December 2014 saa 09:54
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(Parti Democrate Ideal), Sheihk Musa Fazil Harerimana akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yagaragaje ko nta wakagombye gukumirwa na manda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe n’abo ayoboye bagishaka ko akomeza kubageza ku ho bifuza kugera.
Iri shyaka rirahamya ko Itegeko Nshinga rihabanye na Demokarasi kuko riyishyiramo igihato abarwanashyaka baryo batemera, rigasaba ko ingingo ya 101 irebana na manda zemerewe Umukuru w’Igihugu (…)

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(Parti Democrate Ideal), Sheihk Musa Fazil Harerimana akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yagaragaje ko nta wakagombye gukumirwa na manda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe n’abo ayoboye bagishaka ko akomeza kubageza ku ho bifuza kugera.

Iri shyaka rirahamya ko Itegeko Nshinga rihabanye na Demokarasi kuko riyishyiramo igihato abarwanashyaka baryo batemera, rigasaba ko ingingo ya 101 irebana na manda zemerewe Umukuru w’Igihugu ihinduka.

Iri shyaka ryujuje imyaka 23 ribayeho ryagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2014, rigaragaza ibyagezweho n’ibyo ryifuza muri Demokarasi y’u Rwanda.

Rihereye ku itangazo ryashyize ahagaragara tariki ya 9 Ukwakira 2014, iri shyaka risanga ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ikwiye guhinduka.

Umuyobozi w’iri shyaka, Sheihk Fazil, yagize ati “Itegeko nshinga rinyuranye n’amahame ya demokarasi kuko riyishyiramo igihato (…) Iriya ngingo ya 101 ikwiriye kuvugururwa. Rwose ihinduke ihabanye na Demokarasi”

Yakomeje agira ati “Muri demokarasi, itegeko ryagombaga kuba rikinguye abaturage bagahitamo, iyo ni yo demokarasi twemera. Kuba dufite Itegeko nshinga rivuga ngo umuntu ayobora manda ebyiri mu buzima bwe nta yindi akwiriye kwiyamamariza, hano turabuza abaturage uburenganzira bwabo bwo gushyiraho uwo babona ukwiriye kubayobora, ntagukumira binyuze mu mategeko ayo ari yo yose.”

Fazil yakomeje avuga ko nta muntu wakagombye gukumirwa n’izo manda, keretse ngo ari umunyabyaha.

Ati “Demokarasi ivuga ngo turayemera (manda) ariko abaturage batore, kanaka ntiyiyamamaze? Ubundi hakagombye kubuzwa kwiyamaza umunyabyaha ariko utari we kumubuza kwiyamamaza ni ukwica demokarasi.”

Mu gihe igihato cyavanywemo nkuko byakunze gusabwa n’Abanyarwanda, baba ababa imbere mu gihugu no hanze yacyo, iri shyaka ryemeza ko ryiteguye gutanga umukandida babonye ashoboye kuyobora u Rwanda.

Iri shyaka ryakomeje kwerekana ko hari aho Itegeko Nshinga ryagiye rihindurwa mu bihugu bivuga ko bigendera ku mahame ya Demokarasi. Fazil yatanze urugero rwo mu Bufaransa aho mu myaka 1940 Jenerali Charles de Gaulle yongeye kuba Perezida kandi manda zigenwa n’itegeko zari zararangiye.

Ahereye kuri uru rugero asanga ihindurwa ry’iyi ngingo ari inyungu z’Abanyarwanda, iterambere rigakomeza gusagamba.

Iri shyaka kandi ryifuza ko manda z’uyobora u Rwanda zava ku myaka irindwi zikajya kuri itanu ariko perezida akaba ashobora gutorwa mu gihe cyose abaturage bakimukeneye.

PDI yemera ko imyaka irindwi yari ikwiye mu gihe igihugu cyari kivuye mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bitagikwiriye kuri ubu kuko igihugu cyagiye cyiyubaka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages