00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL rigiye gutangaza aho rihagaze ku ihindurwa ry’Itegeko-Nshinga

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 30 March 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye batangiye kugaragaza aho bahagaze ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane ku bijyanye na Manda za Perezida wa Repubulika, Ishyaka PL naryo ryiyemeje kugaragaza aho rihagaze kuri iyi ngingo.

Mu Nama Nkuru y’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese PL yateraniye i Kigali kuri uyu wa 29/03/2015, Ishyaka PL ryanzuye ko nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu birebana na manda za Perezida wa Repubulika, basanze bakwiye gusuzuma icyo cyifuzo cy’Abanyarwanda, bemeza ko abahagarariye ishyaka PL ku nzego zinyuranye bagiye guhura n’abo bahagarariye, bakabiganiraho, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe Komite Nyobozi ya PL ikazatangariza Abanyarwanda icyifuzo cy’abayoboke b’iri shyaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.

Muri iyi nama kandi, abarwanashyakaba PL bamenyeshejwe ku mugaragaro iby’urwandiko Mitali K. Protais yanditse asaba kwegura ku buyobozi bwaryo, kuko atabashaga kuriyoborera kure aho ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

Ishyaka PL ryiyemeke kuzamura imikorere n’imikoranire n’andi mashyaka yemewe mu Rwanda, rinakangurira Abanyarwanda bose kuzitabira gahunda zose z’icyunamo nk’uko zagenwe.

Mu magambo arambuye, imyanzuro yInama Nkuru y’Ishyaka PL

[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages