Ku ruhande rwabo, Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere PSP rishimira Inteko Ishinga Amategeko kuba yarumvise ibyifuzo by’abaturage, by’umwihariko mu gukuraho inzitizi zibabuza kwitorera uwo bakwihitiramo ko abayobora mu cyerekezo bifuza kuganamo mu bihe biri imbere.
Iri shyaka PSP ryongeraho ariko, ko uburyo izi mpinduka zaganiriweho n’Abadepite bikagora benshi kubisobanukirwa bitewe no kuba atari buri wese usobanukiwe neza imvugo ikoreshwa mu mategeko, PSP isanga Inteko ikeneye gusobanura biruseho kandi byimbitse ibyerekeye ingingo zahinduwe cyangwa zongewemo.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, umuyobozi w’Ishyaka PSP, Phoibe Kanyange yishimiye kandi ashima byimazeyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko itatinze gushyira mu bikorwa ibyo yasezeraniye Abanyarwanda bakabakaba miliyoni enye bayandikiye bayisaba kubumva ikabaharurira inzira yo kuvugurura Itegeko Nshinga, ngo bazabashe gutora uwo bifuza wese, hatabayemo ingingo imwe cyangwa nyinshyi zagira uwo zizitira kandi wenda ari nawe benshi bifuza.
Phoibe Kanyange, Perezida wa PSP yagize ati: “Birashimishije cyane kuba Inteko Ishinga Amategeko yashyize mu gaciro ibyo yasabwe n’Abanyarwanda batagira ingano, ikabiha agaciro kabikwiye, kandi igafata umwanzuro wo kwemeza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa hagatorwa irishya rijyanye n’icyerekezo cy’ubuyobozi bifuza”.
Yakomeje agira ati: “Kuba byakozwe kandi n’Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abo twitoreye ngo baduhagararire ni ikimenyetso cyiza cyo kuba baduhagarariye nk’uko twabatumye”.
Alphonse Nkubana Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Ubusabane Riharanira Iterambere (PSP) yongeyeho ko mu gushima igikorwa cyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko, cyarushaho kuba cyiza gisobanuwe, nk’uko abadepite bafashe umwanya bagasobanurira Abanyarwanda ibijyanye n’Itegeko Nshinga, imiterere yaryo n’inzira binyuramo iyo bibaye ngombwa ko rihinduka, ko ari nako bagomba gushaka inzira yo kubasobanurira impinduka zagiweho impaka zikemezwa, kugira ngo bizere koko ko batumikiwe.
Alphonse Nkubana, Umunyamabanga Mukuru wa PSP yagize ati: “Kuvugurura Itegeko nshinga ni byiza rwose, cyane ko ari n’icyifuzo cy’abaturage baryitoreye, bakaba ari bo rero banihitiyemo ko rivugururwa ngo rijyane n’igihe. Cyakora bakeneye nanone gusobanururirwa byimbitse, bagasobanukira neza impinduka ziririmo, kugira ngo hatabaho urujijo rwatuma bibwira ko ibyakozwe bifuje mbere, cyangwa se ko haba hanashyizwemo ibibabangamira."
Alphonse Nkubana ati : “Amategeko agira uburyo yandikwamo n’uburyo asesengurwa, no kuba hariho impaka zinyuranye mu bantu ku kwemeza ibigomba guhinduka, biraterwa no kuba batarabisobanurirwa ngo babyumve neza, kuko nibimara gusobanuka, impaka zizahagarara.”
Yakomeje atanga urugero agira ati: “ Nka buriya urebye ikivugwa muri iriya Manda idasanzwe y’imyaka irindwi, mu gihe bitasobanuka, abantu babifata mu buryo bunyuranye burimo n’ubutari bwiza, kandi mu by’ukuri byaratekerejweho mu nyungu z’igihugu.
Ingingo ya 167 ikomeje kwibazwaho na benshi igira iti: "Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.
Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri tegeko Nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7), itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7).
Perezida wa Repubulika ushoje manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya gatatu (3) cy’iyi ngingo ashobora gutorwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 101.
Biteganyijwe ko imitwe yombi nimara kwemeza impinduka mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, nazo zizemezwa n’Umukuru w’Igihugu mbere ya Kamarampaka y’amatora rusange yo kuryemeza burundu."
Abayobozi b’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamijje iterambere PSP bavuga kandi ko kuba abaturage bajya impaka ku itegeko bakaritangaho ibitekerezo kandi bakaryitorera,ari kimwe mu byo kwishimira nk’intambwe ikomeje guterwa mui demokarasi.



















TANGA IGITEKEREZO