Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu Ntara y’Amajyepfo hatorwaga komite ihagarariye iri shyaka, Depite Karemera Jean Thierry, Umunyamabanga Mukuru wa PPC yatangaje ko bifitiye icyizere ko bakwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017.
Abanyamakuru bamubajije niba hari icyo ishyaka ahagarariye rivuga ku makuru yo guhindura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga Perezida uriho ubu akongera kwiyamamaza yatangaje kugeza ubu ntaho bahagaze kuri iyi ngingo.
Ni nyuma yuko amwe mu mashyaka akorera mu Rwanda arimo PSP na PDI yamaze gutangaza ashyigikiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, Perezida Paul Kagame akongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Karemera yavuze ko bazatangaza aho bahagaze mu mwaka utaha wa 2016 ubwo inteko rusange izaterana.
Gusa ahamya ko itegeko Nshinga ry’u Rwanda risobanutse, kandi ko hari ingingo ziteganya ko ibyo abaturage bifuza bishobora gukorwa.
Ati” ku ruhande rwacu rero, ndashaka kwibutsa ko ubundi iki atari icyemezo gishobora kuvugwa ngo uyu munsi turagifata, tugifatiye hano mu ntara y’amajyepfo, ni icyemezo gifatwa ku rwego rw’igihugu, (…) mbamenyesha ko mu mwaka utaha wa 2016 dufite na Congres ku rwego rw’igihugu, iki kibazo rwose ndabatumiye muzaze mukibaze, (…), ariko uyu munsi kubabwira ngo ishyaka ry’iterambere n’ubusabane rihagaze ahangaha bitaraganirwaho mu nzego zitandukanye, kwaba ari ukubabeshya”.
Ubugira kabiri (mu mwaka wa 2003 na 2010) ubwo mu Rwanda abakandida baturuka mu mashyaka atandukanye ndetse n’abiyamamaje ku giti cyabo bahataniraga kuyobora igihugu, Alivera Mukabaramba yagiye ahagararira PPC, ariko byagera hagati agatangaza ko amajwi ye ayahaye Perezida Paul Kagame.
Nubwo umunyamabanga mukuru w’ishyaka PPC, adahamya neza niba muri 2017 bazatanga umukandida ubahagarira mu kwiyamamariza kuyobora igihugu, asaba abanyamuryango gukomeza guhatana mu ruhando rw’indi mitwe ya Politike, kugira ishyaka ryabo rigere k’ubutegetsi mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2017.
Avuga kandi ko n’ubwo bafite umubare muto w’abarwanashyaka bitababuza kugera ku butegetsi mu gihe bafite politiki nziza, akavuga ko kuba baragiye barangwa no kwiyomeka kuri FPR mu gihe cy’amatora, ari ibisanzwe kandi byemewe muri za politiki.
Ati "Kuba twarifatanyije na RPF ntitwiyometse twarafatanyije kandi twese twari tubifitemo inyungu, abanyamahanga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko FPR yadupfukiranye kandi atari byo".
Abajijwe n’abanyamakuru icyo mu myaka 12 ishyaka PPC ryamariye Abanyarwanda, Depite Karemera ahamya ko umusanzu wa PPC mu iterambere ry’igihugu ushingiye ku bitekerezo bagiye batanga mu bikorwa by’iterambere kandi nta cyo kugeza ubu banenga ishyaka rya FPR-Inkontanyi riri ku butegetsi.
Ati” Muzarebe mu ishyinguranyandiko muzasanga ari twe twazanye gahunda yo kwigisha ubumenyingiro ndetse kuva ubwo twamamazaga umukandida wacu ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ku kijyanye na mituweri twifuzaga ko RAMA n’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi byahuzwa na mituweri kandi n’ubwo bitarahuzwa, abantu bamaze kubona ko ari ngombwa ko bihuzwa”.
Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane PPC, ryavutse muri Kamena 2003 ku gitekerezo cy’abantu batandukanye bari bafite ibitekerezo byo gukora politiki no kugera ku butegetsi.
Kuva icyo gihe kugeza ubu riyobowe na Dr. Alivera Mukabaramba ku mwanya wa Perezida, umunyamabanga mukuru akaba Depite Karemera Jean Thierry.



















TANGA IGITEKEREZO