Kuri uyu wa Kabiri Kagame yiyamamarije mu turere twa Ngororero na Muhanga. Yabwiye abanya-Muhanga ko amatora ari umurimo woroshye uzakurikirwa n’indi ikomeye yo gukomeza gukataza mu iterambere.
Yagize ati “Iby’amatora byo nibigera, umunsi nugera ni umurimo woroshye, indi mirimo idutegereje itoroshye ariko dusanzwe dukora tukayiteramo intambwe ni ukubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda kiva mu mateka mabi kijya mu mateka meza abereye abanyarwanda twese.”
Yakomeje avuga ko kubaka igihugu bizakomeza gushingira ku bumwe bw’abanyarwanda, amajyambere n’umutekano, aho abana bose bazabasha kwiga, buri munyarwanda wese agire ubuzima bwiza, buri munyarwanda agashobora kwigaburira akihaza, agashobora kugira umurimo akora, akagerwaho n’amajyambere byanze bikunze.
Yagize ati “Buri munyarwanda wese agire umutekano, buri wese ahe mugenzi we umutekano n’undi amauhe umutekano, abanyarwanda dushobore kubana neza n’abaturanyi duhahirane dushobore gutwarayo ibyo tweza, imitungo kugira ngo bitwungukire. Birakomeye ariko ibyo tumaze kugeraho ni ibitwereka ko bishoboka.”
Kagame yavuze ko aya ari amahirwe yo gukora ibindi byinshi mu myaka irindwi birimo kubaka amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi no gutuma abanyarwanda n’abanyamahanga babasha kwikorera, bakunguka bagashora imari mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu bose, abagore, abagabo, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.”
Yashimye abanya-Muhanga umutekano no gukora, abasaba kwihuta kurushaho kugira ngo bongere ibyo bakora.
Yagize ati “Hari umugani wahimbwe n’abandi ‘iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi, iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine. Imiterere y’u Rwanda tubishaka byombi, dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure no kugera kuri byinshi, bivuze ngo buri wese afite uruhare rwe afite uko akora ngo yihute ariko twese hamwe dukorera hamwe ngo twihute tugere kure.”



















TANGA IGITEKEREZO