Ibikorwa byo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 yabitangiriye mu Karere ka Burera aho yageze ahagana saa tanu z’igitondo agasanga abaturage basaga ibihumbi 200 byakereye kumwakira.
Muri aka karere, Kagame yasezeranyije abaturage ko ibikorwaremezo birimo imihanda n’amashuri biziyongera ku buryo iterambere rizabageraho vuba kandi ku bwinshi.
Paul Kagame yakomereje mu Karere ka Gakenke aho mu masaha ya nyuma ya saa sita yakiriwe n’abasaga ibihumbi 250 bari bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Nemba mu Murenge wa Nemba.
Aha naho yabwiwe ko amashanyarazi mu myaka irindwi yavuze kuri 0% ubu akaba ageze ku kigero cya 20%. Yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere aziyongera, intego akaba ari uko buri muturage agerwaho n’ibikorwaremezo 100%.
Yabwiye abaturage benshi bari bitabiriye ukwiyamamaza kwe ko FPR Inkotanyi itajya ibeshya cyangwa ngo yirarire igamije gushaka amajwi.
Uko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byagenze umunota ku wundi mu turere twa Burere na Gakenke
– Ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR kuri uyu wa mbere birasojwe.
15:00: Paul Kagame asoje ijambo rye abwira abaturage b’Akarere ka Gakenke ko azagaruka kubasura bakishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Avuze ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana ku gihugu cyabo abasaba kubana neza n’abaturanyi babo aho agize ati “Tubana neza n’abaturanyi n’amahanga mu bwuzuzanye, mu bufatanye.. duhere iwacu twiyubake, twishakemo imbaraga hanyuma dukomeza twiyubake.”
14:35: Paul Kagame atangiye ijambo rye aho abwiye abaturage b’Akarere ka Gakenke ko ibyo FPR Inkotanyi yemereye abaturage itajya yirarira ibikora.
Ati “ Ubudasa mvuga aho tuvuye n’aho tugeze Christine yarondoraga ni inzira dushaka gukomeza. N’iyo twiyamamaza turi mu bikorwa by’amatora twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibintu uko tubizi, uko biribyo.
Ibyakozwe byavuzwe nibyo nta gukabya nta kubeshya. Ibyasezeranyijwe ko ariho tugana twifuza nabyo ni byo nta gukabya nta kubeshya. Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya ibyo tuzabakorera. Ntibishoboka.
Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR hanyuma ngo ntibizakorwe, ibyo nabyo ni impinduka. Igihugu, abantu bifuza kugera kuri byinshi. Ikidutandukanya kera nta byakorwaga ariko noneho byagera igihe kimwe abantu, abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe hari no kubisezeranya abantu uziko utazabikora imyaka ikaba 10, ikaba ingahe.”
14:20: Murebwayire Christine ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza niwe uhawe umwanya aho atangiye avuga ko mu 1998 Akarere ka Gakenke kari indiri y’abacengezi ariko baza guhashywa na Paul Kagame.
Mu kwezi kwa Gatanu 2016 ubwo Akarere ka Gakenke kibasirwaga n’ibiza, Murebwayire avuze ko Paul Kagame yabatabaye akabubakira inzu 1040 ndetse n’ibiraro 72 ku buryo muri iki gihe nta muntu wamenya ko aka karere kibasiwe n’ibiza. Aka karere kandi kamaze kugera ku mashanyarazi ku kigero cya 19.5%.
14:10: Paul Kagame ageze mu Murenge wa Nemba ku kibuga cy’umupira ahateraniye abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
– Inkoramutima ya Kagame yageze no mu Gakenke
Uyu mukobwa amaze kugaragara kuri site zitandukanye abyina yishimira ibyo Paul Kagame yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange. Ifoto ya mbere yambaye umweru hari mu Karere ka Rulindo, aho yambaye umukara ni i Musanze mu Murenge wa Busogo mu gihe aho yambaye ubururu ari mu Karere ka Gakenke i Nemba.
13:25: Abahanzi bakomeje gususurutsa abaturage ibihumbi bakoraniye ku kibuga cya Nemba, mu gihe mu mwanya muto umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, nawe aza kuba ahasesekaye.
– Mu Gakenke, abaturage babukereye:
– Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Burera birasojwe, hakurikiyeho Akarere ka Gakenke.
– “Imihanda ureba itumukamo umukungu iraza kuba amateka. Guhera itariki enye ukwezi kwa munani ubwo tuzaba dufite imyaka irindwi imbere yacu yo gukora, yo gukora byinshi by’ayo majyambere. Rero imyaka irindwi si myinshi ariko ishobora no kuba myinshi.”
11:55: Paul Kagame atangiye ijambo rye aho agize ati:
“Aha muri Burera n’utu duce twose duhanye imbibi, nkuko Gatabazi yabivuze, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere muri byose, birashoboka, byarashobotse bizashoboka, kubera mwebwe. Kubera ubufatanye, twese dufatanyije. Ubufatanye, gukora politiki nziza nta mpamvu Burera, u Rwanda tutazatera imbere.
Abafatanyije, abagendera hamwe, bagera kure. Turashaka kugera kure rero. Kure mu majyambere yacu kandi buri wese iyo agize uruhare rwe tugafatanya nyine biranihuta. Sibyo.
Ubufatanye ntabwo ari ubwo hagati yacu gusa mu Banyaburera cyangwa muri FPR ni ubufatanye bw’igihugu cyose. Gukorera hamwe, ubumwe, nimujya kureba neza muri iki gihe turimo cy’amatora, FPR muri benshi , muragwiriye hose ariko harimo n’ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki.”
11:45: Depite Gatabazi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza niwe uhawe umwanya aho atangiye agira ati “2003 nitwe twabaye aba mbere mu gutora 100% mu gihugu buriya kandi dufite impamvu nyinshi.”
Gatabazi avuze ko Akarere ka Burera gafite ibitaro bya mbere bivura kanseri aho abaturage bashobora kwivuriza bakoresheje Mutuelle de Santé, gafite amashuri 43 yisumbuye kandi meza mu gihe mbere muri Komine zirindwi harimo ishuri rimwe. Avuze ko aka karere kari kuri 0% mu mashanyarazi ariko ubu kageze kuri 24%.
Mu Gakenke naho: Ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’imitwe umunani yiyemeje kujya inyuma y’umukandida Paul Kagame bakoraniye mu kibuga cy’Umupira cya Nemba.
Izuba ni ryinshi ariko ibyishimo ni byose ku baturage bazindutse iya kare bajya kwamamaza Kagame, abenshi bambaye imipira iriho ifoto ye abandi bari mu myambaro iranga amashyaka babarizwamo.
Ibyo wamenya kuri Gakenke: Aka karere kagizwe n’imirenge 19 irimo uwa Nemba abaturage bakoraniyemo uyu munsi. Gafite ubuso bwa kilometero kare 704.06 butuweho n’abaturage 354 461.
Mu myaka irindwi ishize muri manda ya Kagame, abaturage bafite amazi meza bavuye kuri 52% bagera kuri 84.5% ndetse nibura 97% by’abagore babyarira kwa muganga, bakaba baravuye kuri 66% mu 2010. Inka zahawe abaturage muri Girinka kandi zikubye kabiri ziva ku 5893 zigera ku 12 193.
11:40: Ngezeho Donath niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya bwe. Atangiye avuga urugendo rwe rw’ubuzima aho avuze ati “Uyu musaza yaje mu Rwanda nkennye cyane ngeze aho gupfa ariko ubu ndi umugabo nk’abandi. Mfite inka icyenda zakomotse ku zo Kagame yangabiye.”
Ngezeho avuze ko mbere yari atuye muri Nyakatsi ariko ubu yabonye inzu abamo ndetse akora n’ibikorwa by’ubucuruzi.
11:25: Paul Kagame amaze kugera mu Murenge wa Rusarabuye mu Mudugudu wa Ndago mu Kagari ka Kirambi ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
11:15: Mu minota mike, Paul Kagame araba ageze i Burera ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Harabarurwa abaturage basaga ibihumbi 200 ko aribo bitabiriye ibikorwa bye kwiyamamaza kwe aha kuri Stade ya Burera i Kirambo.
– Ibyo wamenya ku Karere ka Burera
Burera ni Akarere kagizwe n’imirenge 17, gafite ubuso bungana na kilometero kare 644.5; gatuwe n’abaturage 336 582. Mu byagezweho muri aka Karere mu myaka irindwi ishize ya manda ya Paul Kagame, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ziyongereyeho 24.6%, aho zavuye kuri 2 695 mu 2010 zigera ku 10 958 muri uyu mwaka.
Mu bijyanye n’ubuzima aka karere gafite igipimo kirenze impuzandengo y’igihugu ya 86%, aho mu bijyanye n’ubwisungane bwo kwivuza abaturage bagera kuri 98% bafite mituweli.
Burera kandi iri hejuru y’impuzandengo y’igihugu ingana na 84.8% mu bijyanye n’umubare w’abagerwaho n’amazi meza aho abaturage bangana na 85.3% bayafite.
11:00: Abayobozi batandukanye bamaze kugera kuri Stade ya Burera i Kirambo ahakomereje ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza.
10:40: Abahanzi batandukanye barangajwe imbere n’Intore Tuyisenge, Kitoko, Jay Polly, Dream Boys, Jules Sentore n’abandi nibo bari gususurutsa abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa.
10:30: Kuri gahunda y’uyu munsi i Burera, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ni Depite Gatabazi JMV; umusangiza w’amagambo yitwa Gitego Jeanne Clementine naho uza gutanga ubuhamya yitwa Ngezeho Donath.
10:00 Abantu batandukanye bari kubyina indirimbo zitandukanye zirata ibigwi by’umuryango FPR Inkotanyi.
– Abaturage babukereye...
Amafoto: Moses Niyonzima na Mahoro Luqman




















TANGA IGITEKEREZO