00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame yiyamamarije i Musanze, Nyabihu na Rubavu aho abaturage batakanzwe n’imbeho n’imvura (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 July 2017 saa 09:15
Yasuwe :

Mu mbeho y’ubutita kuva i Musanze kugera munsi y’Ibirunga i Rubavu, ibihumbi by’abaturage bihebeye Paul Kagame bari bakoranye aho bamwe bemeye bakanyagirwa ariko bakagaragaza urukundo bafitiye umukandida wa FPR Inkotanyi.

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri, Paul Kagame, yari yasubukuye ibikorwa bye byo kwiyamamaza aho kuri uyu wa Gatatu yabikomereje mu turere twa Musanze mu Majyaruguru n’i Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ivan Kagame, imfura ya Madamu Jeannette Kagame na Paul Kagame afata ifoto umubyeyi we
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Mudende i Rubavu
Madamu Jeannette Kagame abyinana n'umukobwa we Ange Kagame
Paul Kagame n'umuryango we bishimana n'abaturage ba Rubavu

UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

16:55: Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017. Yabitangiriye mu Karere ka Musanze, akomereza i Nyabihu, asoreza i Rubavu.

16:50: “Dukomereze aha, no mu bikorwa bindi biri imbere dushaka gukora, duhere kuri buri muntu, kuri buri rugo, duhere ku Karere nka Rubavu n’igihugu cyose. Amajyambere agere hose. Banyarubavu ibyo mbasaba nziko mubizi, kandi murabitanga tujye tubikora dufite ibyishimo, twishimye […] Politiki ya FPR yo kubaka igihugu Umunyarwanda akaba nk’undi, akaba umwe twese tukaba ndi Umunyarwanda. Tugakorana n’andi mashyaka kandi nayo turayafite hano. Ni amashyaka umunani yemeye gufatanya na FPR, urumva rero ni umugambi wo gufatanya […] urumva rero nibigera mu matora bazatora umukandida wa FPR. Na none nk’uko mwabivuze, nta ntambara.”

img220886|center>

16:45: “Ndagira ngo twumve ko itariki enye z’ukwa munani, ari ugukomeza urwo rugendo. Ni mwebwe nanjye. Ubwo turi kumwe. Murashaka kubaka igihugu rero, dukoresheje ubwenge bwacu, dukoresheje imbaraga zacu, dukoresheje ubumwe bwacu. Hejuru yabyo n’ubushake.”

16:42: Paul Kagame atangiye ijambo rye agira ati “Uyu munsi guhera kare, Musanze, Nyabihu none Rubavu; uyu munsi wabonye abantu benshi; wabonye FPR. Banyarubavu rero, nkuko Uwacu yari amaze kubivuga, ingabo zingana zitya, ingabo, zingana nkamwe, zifite umutima nk’iyanyu, zananirwa iyihe ntambara?”

16:40: Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo ageze imigabo n’imigambi ye ku baturage ba Rubavu batakanzwe n’imvura bakitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

16:32: Uwacu avuze ko Paul Kagame yakijije abaturage ba Rubavu ‘gushwiragira’, none ubu bakaba bariteje imbere aho basigaye bazi kubara amafaranga.

Akomeje agira ati “Amashanyarazi twayabonaga tugiye kuri Mudende […] kuva Kabuhanga ukajya kwivuriza kuri Mudende none ubu i Sashwara hari iki?…”

16:30: Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ku bitabiriye iki gikorwa ibyo Akarere ka Rubavu kagezeho mu gihe u Rwanda rumaze ruyoborwa na Paul Kagame.

16:15:Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ageze mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.

16:00: Mu minota mike, Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze i Mudende ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza

 Abayobozi batandukanye bamaze kugera mu Murenge wa Mudende ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yifatanyije n'ibihumbi by'Abanyarubavu mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi

 Akanyamuneza ku maso y’Abanyarubavu nubwo banyagiwe

Ababyeyi i Rubavu ntibakanzwe n'imvura bakomeje kugaragaza morali iri hejuru
Bacinya akadiho bishimira umukandida wa FPR Inkotanyi

 Iterambere rya Rubavu aho Paul Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza

Rubavu igizwe n’imirenge 11. Aka karere gatuwe n’abaturage 403 662 ku buso bwa kilometero kare 388.3. Muri manda ya Paul Kagame ishize, umubare w’abatuye muri Rubavu bagerwaho n’amashanyarazi wariyongereye ku gipimo cya 25% mu gihe ingo zikoresha biogas zavuye kuri 38 mu 2010, ubu zikaba zigeze ku 125.

Gahunda yo guhuza ubutaka yarazamutse ku gipimo cya 46%, ku buso bungana na hectare 47, 105 mu 2017. Ibi byajyanye n’inyongeramusaruro yakoreshejwe kugera kuri 76%. Umusaruro w’ikawa wariyongereye ku kigero cya 60%, n’uw’icyayi ku cya 38%

  Abafite ubumuga b’i Rubavu bacinya akadiho

Abafite ubumuga b'i Rubavu bacinye akadiho bitegura kwakira Paul Kagame

14:30: Abahanzi barimo Massamba, Butera Knowless na Riderman nibo bari gususurutsa abaturage ba Rubavu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi.

Abahanzi batandukanye barimo Riderman na Knowless basusurutsa abaturage bari bateraniye i Mudende mu Karere ka Rubavu
Uhereye ibumoso: Nizzo wo muri Urban Boyz, Knowless, Riderman, Safi na Humble G bari inyuma ya Paul Kagame

  Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, abaturage babukereye nubwo habanje kugwa imvura nyinshi

I Mudende hari hateraniye ibihumbi by'abaturage baturutse mu mirenge 11 igize Akarere ka Rubavu
Abaturage b'i Rubavu bavugaga mu majwi arenga bati "Nta ntambara yadutera ubwoba"

Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyabihu, hakurikiyeho Rubavu

14:18: Paul Kagame asoje ijambo rye yifuriza abatuye Nyabihu gukora cyane no kwiteza imbere.

  Kagame ashimye amashyaka umunani yemeye kwiyunga ku mukandida wa FPR, avuga ko n’ubundi bose ibyo baharanira ari inyungu z’Abanyarwanda.

Akomeje agira ati ‘Ubukene ntabwo butubereye, turashaka kubuca burundu nka kwa kundi navuze tugomba guca bwaki’.

  Kagame i Nyabihu ati "nta bwaki dushaka"

“Iyo tariki ya kane rero Kanama, icyo bivuze ni ugutangira indi myaka irindwi tukubaka ibikorwaremezo, imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi, ni ukuduha umwanya wo kubageza kuri biriya bindi byiza twifuza kugeraho.

Turifuza ko abagore n’abagabo, abana bavuke bafite ubuzima bwiza, bagakurana ubuzima bwiza. Nta bwaki dushaka kuko ibiyiturinda birahari. Umwana yamara kuvuka akarerwa neza, akajya mu mashuri, akabasha kwivuza yarwaye, na nyina akivuza, ibyo niho amajyambere yacu ashingira, iyo Abanyarwanda bafite imibereho myiza."

Kagame yabwiye ab’i Nyabihu ko nta bwaki ikwiye kuharangwa

14:05: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku baturage ba Nyabihu, abashimira kuba baje ari benshi, ati "Nanjye ndabakunda"

Kagame ati “Nidukomeza gufatanya, gukorera hamwe, nta cyatunanira kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo. Nyabihu rero ibyo mumaze kugeraho muri iyi minsi ishize, usibye ibya kera nubwo nta n’ibyari bihari, ibyo byose ndashaka kuvuga ngo ibyiza biri imbere […] Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ni byiza, ariko ibyinshi biruta kandi byiza kuruta, biracyari imbere.”

14:00: Uwacu Julienne atangiye avuga ko abaturage baje hano ngo bagararize Paul Kagame akabari ku mutima, nk’umuyobozi wahaye umutekano abatuye Nyabihu, akabaha amashuri, isoko rya kijyambere, imihanda n’ibindi.

Akomeje agira ati “Aka karere kavukagamo abayobozi, tukabumva ku mazina, tukabiga mu mashuri, ntabwo twari tubazi. Ubu dufite umuyobozi uduhora hafi […] aya mapironi y’amashanyarazi yahozemo amashanyarazi, ariko kera umuntu kubona amashanyarazi ajya mu rugo, byasabaga kwisunga umuntu uzwi. Ubu amashanyarazi agera hose.”

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame yatangaje ko abaturage baje kugaragariza umukandida wa FPR Inkotanyi akabari ku mutima

13:50: Perezida Kagame ageze i Rambura, aho ibihumbi bari bamutegerezanyije amatsiko. Ari kuzenguruka abasuhuza, nabo bagatera hejuru bati "Ni wowe"

Paul Kagame agera i Rambura mu Karere ka Nyabihu aho yiyamamarije

13:30: Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Busogo mu Karere ka Musanze batangiye gusesekara ku kibuga cyo ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Raphael, i Rambura mu Karere ka Nyabihu.

Aba barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ari nawe ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, abayobozi bakuru b’ingabo, Polisi n’abandi.

Ibyo wamenya kuri Nyabihu

Nyabihu igizwe n’imirenge 12 ituwe n’abaturage 294 740 ku buso bwa kilometero kare 531,5. Mu myaka irindwi ishize aka Karere kageze kuri byinshi birimo nko kuba muri gahunda ya Girinka, hamaze gutangwa izigera ku 5100 zivuye kuri 1 578 zari zarorojwe imiryango itishoboye mu 2010.

Ingo zikoresha biogas zavuye ku 10 zigera ku 185. Muri aka Karere kandi hubatswe ibikorwaremezo by’ubuzima birimo ibitaro bya Shyira, Perezida Kagame aheruka gutaha mu minsi ishize. Ibigo nderabuzima bitanu n’amavuriro mato ane.

Paul Kagame asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze, hakurikiyeho Nyabihu

Kagame asuhuza ibihumbi by'Abanyamusanze bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza

  Itariki iratinze

“Itariki iratinze, mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera nka saa tanu cyangwa iki gihe twabirangije. Sibyo? Hanyuma rero, imyaka irindwi izaba ikurikira, twubake amajyambere, twubake amashuri, duhe Abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabegera, arabageraho vuba, vuba cyane. Hanyuma ayo mashanyarazi usibye kutumurikira mu ngo, adufashe kubaka inganda n’ibindi byose twifuza.”

Kagame yabwiye ibihumbi by'Abanyamusanze ko imbaraga n’ubushake bafite bishimangira inzira yo kwiyubaka, amajyambere no kwiha umutekano
Kagame yijeje abatuye mu misozi y'i Musanze badafite amashanyarazi ko abageraho mu minsi ya vuba
Yakomeje ashimangira ko "Aya mashanyarazi ariyo azabafasha kubaka inganda"
Kagame yongeye kwibutsa ab'i Musanze ko itariki ya Kane Kanama bagomba gutora kare, ababarura amajwi akaba aribo basigarana akazi

 Kagame atangiye ijambo rye agira ati "Uko mungana mutya, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura… n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano."

12:20: Habumuremyi mu ijambo rye agize ati “Nagize amahirwe yo kubaherekeza henshi, ariko mwageze iwacu mu Majyaruguru…turakunda, iyo twakunze turakunda. Dukunda abantu babiri. Dukunda FPR Inkotanyi, mvuze ko hano muri Musanze ari FPR Inkotanyi nsa ntabwo naba mbeshye. Turagukunda [Paul Kagame] ijana ku ijana. Mutaraza si uku twari tumeze, si uku twari dusa. Turakungahaye, ikigega cy’u Rwanda kiri he? Kiri i Musanze.”

Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yatangaje ko abanyamusanze bakunda FPR Inkotanyi na Paul Kagame ijana ku ijana

12:15: Paul Kagame niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku baturage ba Musanze. Ahaye ijambo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi kugira ngo agira icyo abwira abaturage.

 NYABIHU: Mu gihe abari i Musanze bamaze kwakira umukandida Paul Kagame, i Rambura naho ategerezanyijwe amatsiko menshi, bamwe bari gutamba umuziki nubwo ubukonje buri kugenda bwiyongera.

Amashyaka ya PSD na PL nayo abanyamuryango bayo ntibatanzwe, nk’uko biyemeje kujya inyuma ya Paul Kagame, ubwo bashimangiraga ko babona ari we ubereye gukomeza kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere.

Nyuma ya Musanze umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza i Nyabihu aho ategerejwe n'abaturage benshi
Rafiki Mazimpaka (wambaye umukara) na Danny Vumbi basusurutsa abaturage babarirwa mu bihumbi bategereje kwakira Kagame i Nyabihu
Kitoko Bibarwa na Christopher mu bahanzi bari gususurutsa abaturage b'i Nyabihu
Kibonke, Danny Vumbi, Kitoko Bibarwa (wambaye ingofero) na Tom Close bashyigikiye Paul Kagame
Tom Close yafatanyije na Danny Vumbi gususurutsa ab'i Nyabihu
I Nyabihu, abaturage benshi bateraniye mu Rwunge rw’Amashuri rwa St Raphael mu Murenge wa Rambura aho umukandida agiye gukomereza kwiyamamaza nyuma yo kuva mu Busogo i Musanze

12:05: Murebwayire Christine, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi niwe uhawe umwanya. Avuze ko mu 1994, abaturage b’Akarere ka Musanze (ahahoze ari Ruhengeri) bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko Paul Kagame aza gutuma bahunguka nyuma yo gutsinda Abacengezi. Avuze ko Akarere ka Musanze gafite hotel 23.

Umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Murebwayire Christine
Murebwayire Christine yatangaje uko urugamba rwakubise incuro abacengezi rwari ruyobowe na Paul Kagame rwatumye abaturage bo mu yahoze ari Ruhengeri bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunguka
Murebwayire Christine yavuze ko i Musanze bafite iterambere rishingiye ku bukerarugendo, aho habarizwa hoteli zigera kuri 23

11:50: Nshimyumukiza Théobald w’imyaka 29 akaba ari imfubyi y’ababyeyi bombi kubera intambara y’Abacengezi, niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya.

Avuze ko yacikirije amashuri kugira ngo arere abo bavukana yari asigaranye. Ngo nyuma yaje kubona umushinga umwigisha ibijyanye n’ubudozi ndetse nyuma atangira kwigisha abandi. Ubu ngo afite ikompanyi yahaye akazi abantu 12 harimo n’abafite Masters bakuye muri Maroc n’ahandi.

Ashimiye Paul Kagame kuri gahunda zitandukanye zirimo no guca caguwa. Ati “Caguwa yari yaratuzengereje, yatumaga ntacyo tugeraho”.

11:45: Umukandida wa FPR Inkotanyi amaze kugera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Paul Kagame asuhuza abaturage b'i Musanze
Kagame ubwo yageraga ku kibuga cya Busogo i Musanze yakirijwe amashyi n'impundu
Ibihumbi by'abaturage b'i Musanze bari bakoraniye kwakira umukandida w'Umuryango wa FPR Inkotanyi

11:25: Mu minota mike, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, araba ageze ku Kibuga cy’umupira cya Busogo.

11:00: NYABIHU: Mu gihe Perezida Kagame byitezwe ko abanza i Musanze, ibihumbi by’Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi umukandida wa FPR Inkotanyi, ihuriro ni ku Rwunge rw’Amashuri rwa St Raphael mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu

Abaturage benshi bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame i Nyabihu
Imisozi naho yarimbishijwe amagambo avuga imyato Paul Kagame, anashishikariza abaturage kumutora
Ibendera ry'Ishyaka rya PSD ryashimangiye ko riri inyuma ya FPR Inkotanyi ryazamuwe ahirengeye aho ibikorwa byo kwiyamamaza bibera muri Nyabihu
Abaturage baturutse imihanda yose muri Nyabihu basesekaye mu Rwunge rw’Amashuri rwa St Raphael mu Murenge wa Rambura aho bategereje kwakira Paul Kagame
Abiganjemo abageze mu zabukuru bazindutse mu cya kare berekeza ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza
Ab'i Nyabihu bazindukanye akanyamuneza ku maso, banacinya akadiho

 Musanze igizwe n’imirenge 15. Aka Karere gatuwe n’abaturage 379 510, ku buso bwa kilometero kare 530.4. Mu myaka irindwi ishize aka karere kateye imbere mu ngeri zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu byagezweho harimo kongera ingano y’inyongeramusaruro, yavuye ku bilo 45 byakoreshwaga kuri hectare igera ku bilo 150. Ibi byatumye umusaruro w’ibihingwa bitandukanye wiyongera. Ibigori byeraga ku buso bwa hectare byari toni 2.3, ubu bigeze kuri toni 6.5; mu gihe ibirayi byeraga kuri hectare byari toni 12, zimaze kugera kuri 31.

Ibigo nderabuzima byarikubye biva kuri birindwi mu 2010 bigera kuri 14 mu 2017. Ibi kandi byajyanye n’umubare w’abaganga wiyongereye ku gipimo cya 76%.

  Perezida wa Sena, Bernard Makuza na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne i Busogo

Perezida wa Sena, Bernard Makuza mu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, wanayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame mu minsi yabyo ya mbere ubwo yageraga i Busogo

 Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe Francois na Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe bamaze kugera i Busogo.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, i Busogo aho Paul Kagame agiye kwiyamamariza

10:15: Abahagarariye imitwe ya Politiki itandukanye yifatanyije na FPR Inkotanyi nabo bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC), Dr Mukabaramba Alvera; uw'Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Mukabaranga Agnès n'uw’iry'Ubwisungane n'Iterambere (PSP), Kanyange Phoebe, mu bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi i Musanze
Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta, yifatanyije n'ibihumbi by'abaturage mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Musanze

  Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana, yamaze kugera i Busogo ahagiye kubera iki gikorwa

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana, yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame

9:45: Abahanzi barimo Eric Senderi, Jay Polly, King James, itsinda rya Dream Boys, Jules Sentore n’abandi nibo bari gususurutsa abaturage bateraniye i Busogo.

Umuhanzi Eric Senderi mu bari inyuma y'umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Abaturage baririmbana n'abahanzi indirimbo z'intsinzi zigaragaza iterambere ryimakajwe na FPR Inkotanyi n'umukandida wayo Paul Kagame
Jules Sentore (ibumoso) na Platini wo muri Dream Boys basusurutsa ibihumbi by'abaturage b'i Musanze
I Musanze hateguwe na televiziyo za rutura ku buryo buri wese ashobora gukurikirana umuhango wo kwiyamamaza kwa Paul Kagame umunota ku wundi nta nkomyi
Uhereye ibumoso: Dj Bissosso, Senderi Eric, TMC wo muri Dream Boys, King James na Jules Sentore bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi

9:30: Urubyiruko rwa Musanze rwabukereye

Hari n'abaje bisize amarangi agaragaza ko bashyigikiye FPR Inkotanyi
N'abari bagaragaje urukundo bafitiye FPR Inkotanyi bishushanyaho ibendera ryayo
Abiganjemo urubyiruko bagaragaje morali yo hejuru bitegura kwakira Paul Kagame

  Inkoramutima ya Kagame

Uyu mukobwa amaze kugaragara kuri site zitandukanye abyina yishimira ibyo Paul Kagame yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange. Ifoto ya mbere yambaye umweru hari mu Karere ka Rulindo naho aho yambaye umukara ni i Musanze mu Murenge wa Busogo.

Uyu mukobwa yanagaragaye i Rulindo mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame
Uyu mukobwa umaze kuba inkoramutima mu bikorwa byo kwamamaza Kagame yongeye no kwitabira i Musanze

9:00: Abaturage bo mu Murenge wa Busogo bakereye ku bwinshi kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.

Abaturage b'i Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda babukereye ari benshi biteguye kwakira Paul Kagame
Akanyamuneza ni kose ku bihumbi by'abaturage b'i Musanze bazindukiye bahuriye i Busogo mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi
Abaturage ba Musanze berekeza i Busogo aho Paul Kagame atangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mbere yo kwerekeza i Nyabihu na Rubavu
Abaturage ntibakanzwe n'imbeho iva mu birunga bitabiriye ari benshi

Amafoto: Moses Niyonzima, Rabbi Malo Umucunguzi na Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages