Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri, Paul Kagame, yari yasubukuye ibikorwa bye byo kwiyamamaza aho kuri uyu wa Gatatu yabikomereje mu turere twa Musanze mu Majyaruguru n’i Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
16:55: Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017. Yabitangiriye mu Karere ka Musanze, akomereza i Nyabihu, asoreza i Rubavu.
16:50: “Dukomereze aha, no mu bikorwa bindi biri imbere dushaka gukora, duhere kuri buri muntu, kuri buri rugo, duhere ku Karere nka Rubavu n’igihugu cyose. Amajyambere agere hose. Banyarubavu ibyo mbasaba nziko mubizi, kandi murabitanga tujye tubikora dufite ibyishimo, twishimye […] Politiki ya FPR yo kubaka igihugu Umunyarwanda akaba nk’undi, akaba umwe twese tukaba ndi Umunyarwanda. Tugakorana n’andi mashyaka kandi nayo turayafite hano. Ni amashyaka umunani yemeye gufatanya na FPR, urumva rero ni umugambi wo gufatanya […] urumva rero nibigera mu matora bazatora umukandida wa FPR. Na none nk’uko mwabivuze, nta ntambara.”
img220886|center>
16:45: “Ndagira ngo twumve ko itariki enye z’ukwa munani, ari ugukomeza urwo rugendo. Ni mwebwe nanjye. Ubwo turi kumwe. Murashaka kubaka igihugu rero, dukoresheje ubwenge bwacu, dukoresheje imbaraga zacu, dukoresheje ubumwe bwacu. Hejuru yabyo n’ubushake.”
16:42: Paul Kagame atangiye ijambo rye agira ati “Uyu munsi guhera kare, Musanze, Nyabihu none Rubavu; uyu munsi wabonye abantu benshi; wabonye FPR. Banyarubavu rero, nkuko Uwacu yari amaze kubivuga, ingabo zingana zitya, ingabo, zingana nkamwe, zifite umutima nk’iyanyu, zananirwa iyihe ntambara?”
16:40: Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo ageze imigabo n’imigambi ye ku baturage ba Rubavu batakanzwe n’imvura bakitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
16:32: Uwacu avuze ko Paul Kagame yakijije abaturage ba Rubavu ‘gushwiragira’, none ubu bakaba bariteje imbere aho basigaye bazi kubara amafaranga.
Akomeje agira ati “Amashanyarazi twayabonaga tugiye kuri Mudende […] kuva Kabuhanga ukajya kwivuriza kuri Mudende none ubu i Sashwara hari iki?…”
16:30: Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ku bitabiriye iki gikorwa ibyo Akarere ka Rubavu kagezeho mu gihe u Rwanda rumaze ruyoborwa na Paul Kagame.
16:15:Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ageze mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.
16:00: Mu minota mike, Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze i Mudende ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza
– Abayobozi batandukanye bamaze kugera mu Murenge wa Mudende ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.
– Akanyamuneza ku maso y’Abanyarubavu nubwo banyagiwe
– Iterambere rya Rubavu aho Paul Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza
Rubavu igizwe n’imirenge 11. Aka karere gatuwe n’abaturage 403 662 ku buso bwa kilometero kare 388.3. Muri manda ya Paul Kagame ishize, umubare w’abatuye muri Rubavu bagerwaho n’amashanyarazi wariyongereye ku gipimo cya 25% mu gihe ingo zikoresha biogas zavuye kuri 38 mu 2010, ubu zikaba zigeze ku 125.
Gahunda yo guhuza ubutaka yarazamutse ku gipimo cya 46%, ku buso bungana na hectare 47, 105 mu 2017. Ibi byajyanye n’inyongeramusaruro yakoreshejwe kugera kuri 76%. Umusaruro w’ikawa wariyongereye ku kigero cya 60%, n’uw’icyayi ku cya 38%
– Abafite ubumuga b’i Rubavu bacinya akadiho
14:30: Abahanzi barimo Massamba, Butera Knowless na Riderman nibo bari gususurutsa abaturage ba Rubavu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi.
– Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, abaturage babukereye nubwo habanje kugwa imvura nyinshi
Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyabihu, hakurikiyeho Rubavu
14:18: Paul Kagame asoje ijambo rye yifuriza abatuye Nyabihu gukora cyane no kwiteza imbere.
– Kagame ashimye amashyaka umunani yemeye kwiyunga ku mukandida wa FPR, avuga ko n’ubundi bose ibyo baharanira ari inyungu z’Abanyarwanda.
Akomeje agira ati ‘Ubukene ntabwo butubereye, turashaka kubuca burundu nka kwa kundi navuze tugomba guca bwaki’.
– Kagame i Nyabihu ati "nta bwaki dushaka"
“Iyo tariki ya kane rero Kanama, icyo bivuze ni ugutangira indi myaka irindwi tukubaka ibikorwaremezo, imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi, ni ukuduha umwanya wo kubageza kuri biriya bindi byiza twifuza kugeraho.
Turifuza ko abagore n’abagabo, abana bavuke bafite ubuzima bwiza, bagakurana ubuzima bwiza. Nta bwaki dushaka kuko ibiyiturinda birahari. Umwana yamara kuvuka akarerwa neza, akajya mu mashuri, akabasha kwivuza yarwaye, na nyina akivuza, ibyo niho amajyambere yacu ashingira, iyo Abanyarwanda bafite imibereho myiza."
14:05: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku baturage ba Nyabihu, abashimira kuba baje ari benshi, ati "Nanjye ndabakunda"
Kagame ati “Nidukomeza gufatanya, gukorera hamwe, nta cyatunanira kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo. Nyabihu rero ibyo mumaze kugeraho muri iyi minsi ishize, usibye ibya kera nubwo nta n’ibyari bihari, ibyo byose ndashaka kuvuga ngo ibyiza biri imbere […] Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ni byiza, ariko ibyinshi biruta kandi byiza kuruta, biracyari imbere.”
14:00: Uwacu Julienne atangiye avuga ko abaturage baje hano ngo bagararize Paul Kagame akabari ku mutima, nk’umuyobozi wahaye umutekano abatuye Nyabihu, akabaha amashuri, isoko rya kijyambere, imihanda n’ibindi.
Akomeje agira ati “Aka karere kavukagamo abayobozi, tukabumva ku mazina, tukabiga mu mashuri, ntabwo twari tubazi. Ubu dufite umuyobozi uduhora hafi […] aya mapironi y’amashanyarazi yahozemo amashanyarazi, ariko kera umuntu kubona amashanyarazi ajya mu rugo, byasabaga kwisunga umuntu uzwi. Ubu amashanyarazi agera hose.”
13:50: Perezida Kagame ageze i Rambura, aho ibihumbi bari bamutegerezanyije amatsiko. Ari kuzenguruka abasuhuza, nabo bagatera hejuru bati "Ni wowe"
13:30: Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Busogo mu Karere ka Musanze batangiye gusesekara ku kibuga cyo ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Raphael, i Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Aba barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ari nawe ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, abayobozi bakuru b’ingabo, Polisi n’abandi.
Ibyo wamenya kuri Nyabihu
Nyabihu igizwe n’imirenge 12 ituwe n’abaturage 294 740 ku buso bwa kilometero kare 531,5. Mu myaka irindwi ishize aka Karere kageze kuri byinshi birimo nko kuba muri gahunda ya Girinka, hamaze gutangwa izigera ku 5100 zivuye kuri 1 578 zari zarorojwe imiryango itishoboye mu 2010.
Ingo zikoresha biogas zavuye ku 10 zigera ku 185. Muri aka Karere kandi hubatswe ibikorwaremezo by’ubuzima birimo ibitaro bya Shyira, Perezida Kagame aheruka gutaha mu minsi ishize. Ibigo nderabuzima bitanu n’amavuriro mato ane.
Paul Kagame asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze, hakurikiyeho Nyabihu
– Itariki iratinze
“Itariki iratinze, mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera nka saa tanu cyangwa iki gihe twabirangije. Sibyo? Hanyuma rero, imyaka irindwi izaba ikurikira, twubake amajyambere, twubake amashuri, duhe Abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabegera, arabageraho vuba, vuba cyane. Hanyuma ayo mashanyarazi usibye kutumurikira mu ngo, adufashe kubaka inganda n’ibindi byose twifuza.”
– Kagame atangiye ijambo rye agira ati "Uko mungana mutya, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura… n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano."
12:20: Habumuremyi mu ijambo rye agize ati “Nagize amahirwe yo kubaherekeza henshi, ariko mwageze iwacu mu Majyaruguru…turakunda, iyo twakunze turakunda. Dukunda abantu babiri. Dukunda FPR Inkotanyi, mvuze ko hano muri Musanze ari FPR Inkotanyi nsa ntabwo naba mbeshye. Turagukunda [Paul Kagame] ijana ku ijana. Mutaraza si uku twari tumeze, si uku twari dusa. Turakungahaye, ikigega cy’u Rwanda kiri he? Kiri i Musanze.”
12:15: Paul Kagame niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku baturage ba Musanze. Ahaye ijambo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi kugira ngo agira icyo abwira abaturage.
– NYABIHU: Mu gihe abari i Musanze bamaze kwakira umukandida Paul Kagame, i Rambura naho ategerezanyijwe amatsiko menshi, bamwe bari gutamba umuziki nubwo ubukonje buri kugenda bwiyongera.
Amashyaka ya PSD na PL nayo abanyamuryango bayo ntibatanzwe, nk’uko biyemeje kujya inyuma ya Paul Kagame, ubwo bashimangiraga ko babona ari we ubereye gukomeza kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere.
12:05: Murebwayire Christine, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi niwe uhawe umwanya. Avuze ko mu 1994, abaturage b’Akarere ka Musanze (ahahoze ari Ruhengeri) bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko Paul Kagame aza gutuma bahunguka nyuma yo gutsinda Abacengezi. Avuze ko Akarere ka Musanze gafite hotel 23.
11:50: Nshimyumukiza Théobald w’imyaka 29 akaba ari imfubyi y’ababyeyi bombi kubera intambara y’Abacengezi, niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya.
Avuze ko yacikirije amashuri kugira ngo arere abo bavukana yari asigaranye. Ngo nyuma yaje kubona umushinga umwigisha ibijyanye n’ubudozi ndetse nyuma atangira kwigisha abandi. Ubu ngo afite ikompanyi yahaye akazi abantu 12 harimo n’abafite Masters bakuye muri Maroc n’ahandi.
Ashimiye Paul Kagame kuri gahunda zitandukanye zirimo no guca caguwa. Ati “Caguwa yari yaratuzengereje, yatumaga ntacyo tugeraho”.
11:45: Umukandida wa FPR Inkotanyi amaze kugera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
11:25: Mu minota mike, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, araba ageze ku Kibuga cy’umupira cya Busogo.
11:00: NYABIHU: Mu gihe Perezida Kagame byitezwe ko abanza i Musanze, ibihumbi by’Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi umukandida wa FPR Inkotanyi, ihuriro ni ku Rwunge rw’Amashuri rwa St Raphael mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu
– Musanze igizwe n’imirenge 15. Aka Karere gatuwe n’abaturage 379 510, ku buso bwa kilometero kare 530.4. Mu myaka irindwi ishize aka karere kateye imbere mu ngeri zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu byagezweho harimo kongera ingano y’inyongeramusaruro, yavuye ku bilo 45 byakoreshwaga kuri hectare igera ku bilo 150. Ibi byatumye umusaruro w’ibihingwa bitandukanye wiyongera. Ibigori byeraga ku buso bwa hectare byari toni 2.3, ubu bigeze kuri toni 6.5; mu gihe ibirayi byeraga kuri hectare byari toni 12, zimaze kugera kuri 31.
Ibigo nderabuzima byarikubye biva kuri birindwi mu 2010 bigera kuri 14 mu 2017. Ibi kandi byajyanye n’umubare w’abaganga wiyongereye ku gipimo cya 76%.
– Perezida wa Sena, Bernard Makuza na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne i Busogo
– Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe Francois na Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe bamaze kugera i Busogo.
10:15: Abahagarariye imitwe ya Politiki itandukanye yifatanyije na FPR Inkotanyi nabo bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.
– Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana, yamaze kugera i Busogo ahagiye kubera iki gikorwa
9:45: Abahanzi barimo Eric Senderi, Jay Polly, King James, itsinda rya Dream Boys, Jules Sentore n’abandi nibo bari gususurutsa abaturage bateraniye i Busogo.
9:30: Urubyiruko rwa Musanze rwabukereye
– Inkoramutima ya Kagame
Uyu mukobwa amaze kugaragara kuri site zitandukanye abyina yishimira ibyo Paul Kagame yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange. Ifoto ya mbere yambaye umweru hari mu Karere ka Rulindo naho aho yambaye umukara ni i Musanze mu Murenge wa Busogo.
9:00: Abaturage bo mu Murenge wa Busogo bakereye ku bwinshi kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.
Amafoto: Moses Niyonzima, Rabbi Malo Umucunguzi na Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO