00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Basanga Kagame atari we ukeneye amahirwe yo kubayobora

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 23 July 2015 saa 10:24
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza bavuga ko Perezida Kagame atari we ukeneye amahirwe yo gukomeza kubayobora, ahubwo ko ari bo bayakeneye ngo akomeze kubayobora, ari na yo mpamvu batemeranya n’abavuga ko kuvugurura Itegeko Nshinga ari "ukumuha amahirwe".

Ibi abo baturage babitangaje ubwo abadepite bumvaga ibitekerezo byabo ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo ya 101 ndetse n’izindi zitakigendanye n’igihe.

KT Radio dukesha iyi nkuru itangaza ko umwe muri abo baturage witwa Havugimana Ramech yagize ati: “Njye numvise bavuga ngo turasaba y’uko Perezida wa Repulika Paul Kagame mumuha amahirwe yo kutuyobora. Mu by’ukuri ntabwo ari we turi guha amahirwe, kuko ari we ukeneye amahirwe, ni we waba uri kubisaba. Ntabwo ari we uri kubisaba.”

Yakomeje agira ati: “Twebwe rero ahubwo ni amahirwe yacu dukurikije ibyo yatugejejeho, ntabwo turi kumusabira amahirwe ahubwo turikwisabira amahirwe yo kugirango akomeze atuyobore dukomeze dutere imbere.”

Perezida Kagame iyo aba ari we ukeneye amahirwe yo gukomeza kuyobora yari kuba uwa mbere kubisaba, none abaturage ni bo bakeneye amahirwe y'uko abayobora kuko ari bo babisabye

Abatuye umurenge wa Ndego bavuga ko ingingo ya 101 ikwiye guhinduka, Perezida Kagame akazayobora kugeza igihe azumva intege zimubanye nke, kuko bemeza ko ari we watumye babona aho baba nyuma y’uko afashe umwanzuro wo kubagabanya abafite amasambu manini agasaranganya n’abandi bari batari bayafite.

Bamwe muri bo kandi bavuga ko imyaka babayeho mbere yo kwibohora yabapfiriye ubusa, benshi bakemeza ko batangiye kwibona nk’abandi bantu kuva mu myaka 21 ishize u Rwanda rwibohoye, akaba ari na cyo bashingiraho basaba ko iriya ngingo yavugururwa bityo bakongera bakamutora.

Uretse kuba bifuza ko Perezida Kagame yakomeza akabayobora, abatuye Umurenge wa Ndego banifuza ko yazabasura bakamubona imbonankubone kuko abenshi babona amafoto ye mu binyamakuru gusa kandi bafite amashimwe menshi bamugezaho baramutse bamwiboneye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages