Nyuma yo gusangira ibyo kunywa n’ibyo kurya ari na ko bacinya umudiho, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’umuryango “Ijwi rikenewe”, Eduard Mubaraka yavuze ko bicaye “bakigurira akantu” bishimira ko Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’ubusabe bwo guhindura ingingo ya 101 ikumira uburenganzira bw’abaturage bwo kwihitiramo umuyobozi ubabereye.
Ati “Kwemeza byonyine ko ubusabe bw’abaturage kandi natwe tukaba turi abaturage twabonye ko ari intambwe ya mbere ishobora gutuma n’ikindi gihe bazakora ibyo badusezeranyije.”
Mubaraka yabwiye IGIHE ko batakwikura amata mu kanwa ngo bifuze ko ibirura bibarya, ahubwo ari na yo mpamvu ituma badahwema kugaragaza ko umuyobozi bifuza ari ubagejeje mu mahoro arambye ndetse n’iterambere ryigaragaza.
Yagize ati “Ntuhagarara ku musozi wawe ngo bavuge ngo uriya ni nde, ntawe ukubita umuntu, ntawe umucira, abantu bararya bakaryama ubundi bagasinzira neza.”
Umuyobozi w’uyu muryango avuga ko mu gukora ubuvugizi ku banyarwanda, basanze bakwiye guhera kuri Paul Kagame.
Ati “Niba dukora ubuvugizi, twahereye kuri Paul Kagame, ubuvugizi turabumukorera kuko abanyarwanda ari we bakeneye kandi niba bamukeneye bagomba kumubona.”
Ku bo bari bahanganye, barimo n’ishyaka Green Party n’undi muturage umwe, avuga ko nta shingiro bafite kuko nta munyarwanda ukwiye kubangamirwa no kuvuga ko itegeko ritahinduka.
Kuwa kane tariki ya 14 Nyakanga ni bwo urujya n’uruza rw’abaturutse imihanda yose mu gihugu bari bateraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, baje gukurikirana igikorwa cy’isuzuma ry’ubusabe bwabo nk’uko riteganywa mu ngingi y’193 y’Itegeko Nshinga, ari na bwo imitwe yombi yemezaga ishingiro by’ubusabe bw’abo baturage.
“Ijwi rikenewe” ni Umuryango ugamije kwimakaza amahoro n’iterambere rirambye ndetse ukora ubuvugizi kuri buri kimwe cyose cyabangamira abanyarwanda.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO