00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’Amatora yijeje Abanyarwanda kuzahita bamenya ibyavuye mu matora ya Perezida

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 July 2017 saa 04:25
Yasuwe :

Komisiyo y’Amatora (NEC) yijeje Abanyarwanda ko ku mugoroba wo ku wa 4 Kanama 2017 izarara ibamenyesheje ishusho y’ibizava mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe kuri iyi tariki ku baba imbere mu gihugu no ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda baba muri Diaspora.

Ubusanzwe ingengabihe y’amatora iteganye ko bitarenze ku itariki ya 9 Kanama hazaba gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, hanyuma gutangaza burundu ibyayavuyemo bikazaba bitarenze ku itariki ya 16 Kanama 2017.

Mu biganiro byahuje Komisiyo y’amatora na bamwe mu ndorerezi zizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika, Umuyobozi wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko bazakora uko bashoboye ku munsi w’itora Abanyarwanda bakarara bamenye icyerekezo cy’ibyo batoye nkuko benshi bakomeje kubisaba.

Yagize ati “Ku munsi w’amatora tuzagerageza kumenyekanisha icyerekezo cy’ayo matora ibyayavuyemo bya mbere tuzaba twabonye. Ku mugoroba wo ku itariki ya 4 tuzamenyesha Abanyarwanda nibura iby’ibanze bitanga icyerekezo cy’ibyo tubona bizava mu matora. Bahora batuvugisha batumenyesha ko batifuza kurara icyo kintu batakibwiwe.”

Akomeza avuga ko nyuma y’itora abahagarariye site z’amatora bazakusanya ibyayavuyemo bakabigeza ku rwego rw’uturere natwo tukabitanga kuri komisiyo y’amatora, ari yo izakusanya ku rwego rw’igihugu.

Imibare ya Komisiyo y’amatora yerekana ko ku buryo bwa burundu Abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bangana na 6897076 bakaba bariyongereye ugereranyije n’abatoye mu matora ya 2010 bari 5178492.

Abagore nibo benshi bangana na 3723119 bihariye 54%, mu gihe abagabo ari 3173957 bangana na 46%. Urubyiruko rungana na 3131782 bahwanye na 45%.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari site zizatorerwaho zingana na 2424, ibyumba by’itora ni 16691, mu gihe muri Diaspora site zigera kuri 98 hirya no hino ku Isi.

Komisiyo y’amatora itangaza ko mu Rwanda ibikoresho bizatorerwaho bizatangira kugezwa ku masite ku wa 31 Nyakanga, ikavuga ko yifuza ko bizagera ku wa 3 Kanama 2017 byarangiye.

Mu ngengo y’imari ya miliyari 5.5 yateganyijwe kuzakoreshwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka, agera kuri 98% azaturuka ku ngengo y’imari y’igihugu naho 2% atangwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).

Iyi ngengo y’imari yagabanutseho miliyoni 500 Frw ugereranyije n’ayakoreshejwe mu matora ya 2010 ariko na none yikuba birenze kabiri ku yakoreshejwe mu ya 2003 kuko yanganaga na miliyari 2.3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages