Tariki ya 16 Nzeli 2015 nibwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yakiriye Komisiyo ishinzwe kuyunganira mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nkuko byasabwe n’Abanyarwanda benshi. Kuva icyo gihe iyo komisiyo yahise itangira imirimo yayo.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE kuri uyu wa gatatu, Perezida w’iyo komisiyo Dr Iyamuremye Augustin ari nawe bayitiriye, yavuze ko komisiyo ayoboye yatanze umusaruro wa mbere, wo gukora imbanzirizamushinga ya mbere bakayishyikiriza abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira.
Ati “Ejo twaraye tuyitanze, ubu ni ukuvuga ko abadepite bose baraye bagejejweho iyo mbanzirizamushinga ya mbere.”
Abajijwe n’iki kinyamakuru icyo bisobanuye, Dr Iyamuremye yavuze ko mu cyumweru gitaha Inteko rusange y’abadepite izaterana ikemeza ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Komisiyo irimo gukora amanwa n’ijoro kugira ngo itange icyo abanyarwanda bayitegerejeho
“Tukimara kurahira ku itariki ya 16 Nzeli 2015, twahise dutangira akazi uwo munsi nyuma ya saa sita… turakora iminsi yose (na weekend) kandi hafi ya buri munsi dutaha saa yine z’ijoro”
Dr Iyamuremye yakomeje abwira iki kinyamakuru ko bazi neza icyo abanyarwanda babategerejeho, ku buryo mu gihe cy’amezi ane bahawe, kizagera byose byararangiye. Ati “Keretse wenda nibiterwa na umuvuduko w’izindi nzego turi gukorana, ariko twebwe twiteguye kubirangiza kare bishoboka… ”
Umuyobozi w’iyo komisiyo asobanura mu mizi akazi kabo ka buri munsi, akavuga ko gashingiye ku nshingano ebyiri nyamukuru.
Ati: Inshingano ya mbere yari ugusesengura ibitekerezo by’abaturage barenga miliyoni enye basabye ko ingingo ya 101 yahindurwa kugira ngo perezida Kagame abashe kwiyamamaza. Aha niho abagize iyi komisiyo bagomba kureba icyo ubusabe bw’abaturage busobanuye.
Atanga urugero ati ‘iyo basabye ngo iriya ngingo ihinduka, abantu bamenye neza icyo abaturage bashaka, kuko niyo bavuga ngo iriya ngingo ihinduke, ugomba kumenya n’uburyo bashaka yahindukamo, n’uburyo ubyandika bijyanye n’amategeko”
Yakomeje asobanura ibindi bikubiye muri iyo nshingano, ko harimo kureba niba hari izindi ngingo zigomba guhindukana n’iyo ngiyo, cyangwa niba hari izindi zikwiye guhinduka.
Avuga ko inshingano ya kabiri bahawe ari iyo gukora Itegeko Nshinga ritajegajega
Asobanura ati "Kuva Itegeko Nshinga ryajyaho muri 2003, rimaze kuvugururwa inshuro enye, kubera uko ryari rimeze bituma ritaramba, ndetse rikaba ryaragiyeho igihugu kikiyubaka,icyo gihe inzego zari zarasenyutse kubera Jenoside, byari ngombwa ko hashyirwaho izindi nzego."
Yakomeje agira ati "Hari inzego tutari dufite, hari ibindi twaremye nka Gacaca… Itegeko Nshinga rero ryagombaga kugendana n’izo mpinduka. Hajyaho urwego uru n’uru ugasanga bibaye ngombwa ko Itegeko Nshinga rihinduka kugira ngo bijyemo; umuvunyi, umugenzuzi w’imari ya leta, komisiyo y’imiyoborere, urwego rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganir, ingabo z’igihugu, dore nka kera twari dufite jandarumori, hajyaho police, hari urwego rw’amagereza…ibyo byose uko bibaho ni ko bisaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa."
Dr Iyamuremye yasoje ashimangira ko "Ubu rero igihe cyari kigeze ko abantu dukora Itegeko Nshinga tudahindura buri mwaka cyangwa imyaka ibiri kuko ari itegeko ritajegajega."
Nubwo yirinze gutangaza byinshi bikubiye muri iyo mbanziriza mushinga ya mbere, Dr Iyamuremye yavuze ku busesenguzi n’ikusanyamakuru bakoze ku bitekerezo by’abaturage.
Avuga ko iyo mbanzirizamushinga irimo ibyifuzo by’abaturage kuko basabye ko nta mubare wa manda ku mukuru w’igihugu, ndetse buri manda izajya imara imyaka irindwi nku’uko byari bisanzwe.
Amafoto/Jean Baptiste Nyabyenda



















TANGA IGITEKEREZO