Ibi yabivuze nyuma yo kurahirira imbere y’Urukiko rw’Ikirenga indahiro iteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse iyi komisiyo imaze kwakirwa n’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi.
Itegeko rishyiraho iyi komisiyo riha abakomiseri manda y’amezi ane, ishobora kongerwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.
Perezida w’iyi komisiyo, Dr Iyamuremye Augustin avuga ko batazakenera igihe kirenze amezi ane nubwo itegeko riteganya ko ashobora kongerwa, ndetse ngo ntan’urwitwazo rwo gukora nabi iyi komisiyo yagira kuko ifite ibyangombwa byose.
Ati “Nubwo itegeko riteganya ko ryakongera igihe cy’amezi ane dufite, intego yacu nuko tutazakenera inyongezo y’igihe kirenzeho […] Natekereje nsanga nta hantu tuzabona ho gukura urwitwazo rwo gukora nabi, ndetse nta hantu twazakura impamvu ivuga ngo byatunaniye.”
Iyi Komisiyo ishamikiye ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Ifite inshingano zo gusesengura ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga hagamijwe kunoza ingingo zavugururwa; gukora ubushakashatsi bwimbitse ku Itegeko Nshinga hagamijwe kureba ingingo zavugururwa n’uko zavugururwa.
Ishinzwe kandi gutegura no gushyikiriza Umutwe w’Abadepite imbanzirizamushinga y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; gukora raporo y’imirimo yose yakozwe na Komisiyo no kuyishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi; gukora izindi nshingano zijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga yahabwa n’urwego ishamikiyeho.



















TANGA IGITEKEREZO