Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu kuva ku mudugudu haba amatora y’uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho hafi ya hose hatowe Perezida Paul Kagame ku bwiganze bw’amajwi.
Kuri uyu wa Gatandatu ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, niho hari bwemerezwe umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora ari buyoborwe na Komiseri w’Umuryango Gasamagera Wellars.
Hateganyijwe kandi umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro gikuru cya RPF Inkotanyi ari nayo yabereyemo iyi kongere.
Hagati aho, amatsinda y’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa, bagera kuri 30 bategerejwe muri iyi kongere.
Urutonde rw’abashyitsi bitabira kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi, rugaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC, rihagararirwa na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Rao Hongwei.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO