Nta kabuza nyuma y’ikiruhuko kuri FPR Inkotanyi cyabaye kuri uyu wa Mbere, cyanageze no ku baturage bose kuko umunsi ibikorwa byasubukuriweho waranzwe n’ubwitabire n’imyiteguro yo ku rundi rwego.
I Ngororero abaturage batangiye kugera muri Stade Ngororero ahagana saa saba z’ijoro mu gihe mu Karere ka Muhanga saa munani na saa cyenda inkwakuzi bari mu Mujyi berekeza kuri Stade ya Muhanga.
Aya ma-stade yose yabereyeho ibi bikorwa kuri uyu munsi yasize umugani ku bijyanye n’imyiteguro ndetse n’ubwitabire. Nko mu Karere ka Ngororero, hari hakozwe imyiteguro ihambaye kuko mu nkengero za Stade ku misozi biteganye, hari handitswe amagambo ashimangira ubudahangarwa bwa Paul Kagame na FPR Inkotanyi muri rusange.
I Muhanga naho ni uko byari byifashe kuko abaturage bari bakomeje imyiteguro ihambaye. Hari abagore bari bitwaje inkangara, ibisabo n’ibiseke baciye agahigo mu gutera impundu, hakaba kandi urubyiruko rwanyuze umutima wa Paul Kagame akagezaho ababwira ati ‘Abanya-Muhanga murashimishije cyane’.
Aba basore n’inkumi bari babukereye mu nyikirizo zidasanzwe, bageze aho batera n’indirimbo zimenyerewe mu kiliziya ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi yari avuze ko ashimira amashyaka yamushyigikiye. Abo basore bahise baterera hamwe bati ‘Mwahisemo neza, Nyagasani muri kumwe’.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
15:25: Umukandida wa FPR Inkotanyi asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri aho ashimiye abaturage ku bwitabire, abakangurira kuzatora neza ku itariki ya Kane Kanama 2017
– Indi myaka irindwi yo gukora
“Inama ni ya yindi, biratinze ngira ngo. Hanyuma ngo tube dufite indi myaka irindwi yo gukora, tukagera ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje. Twubake andi mashuri, andi mavuriro, indi mihanda, dushobore kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi.
Dushobore kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwikorera, bacuruze bunguke, bashore imari bayifite mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose, abagore, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.
Ikindi se nabasaba ni iki? Gukora murakora, muri abakozi musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga, icyo nasaba ni uko turushaho gusa. Ni uko twongera umuvuduko tugenderaho. Ejo bundi nabwiraga abantu ko iyo ushaka kugera kure, hari umugani wahimbwe n’abandi njye narawumvise gusa ntabwo nawuhimbye. Ngo iyo ugira ngo ugere kure mujyana muri benshi mukagendera hamwe, iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine…njye imiterere y’u Rwanda, tubishaka byombi. Dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure, kandi dushaka no kugera kuri byinshi.”
15:15: Umukandida wa FPR Inkotanyi atangiye ijambo rye ashimira abayobozi batandukanye baba aba FPR Inkotanyi n’ab’amashyaka yifatanyije nayo.
Akomeje agira ati “Abanya-Muhanga murashimishije cyane. Maze rero ingufu zingana zitya, ziri hamwe ntakizinanira. Iby’amatora byo nibigera, umunsi nugera, uwo ni umurimo woroshye. Undi murimo cyangwa indi mirimo idutegereje itoroshye ariko dusanzwe dukora tukayiteramo intambwe, ni ukubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda kiva mu mateka mabi kijya mu bihe biri imbere byiza bibereye buri Munyarwanda wese.”
15:10: Guverineri Mureshyankwano mbere y’uko yakira Paul Kagame, abwiye abaturage ati ‘ndabasabye ntihazagire umuntu upfa vuba kuko ibyiza biri imbere’
15:05: Guverineri Mureshyankwano Marie Rose afashe umwanya aravuga ngo ‘Banyamuhanga mwaje kureba umugeni mwasabye’. Avuze ko mu 2010, Akarere ka Muhanga kari gafite amashanyarazi ku kigero cya 3% ariko ubu kageze kuri 26%, yongeyeho ko Akarere ka Muhanga ariko kihariye ikibuga cy’indege zitagira abapilote.
15:00: Umusizi François Niyigena niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze umuvugo ku bitabiriye iki gikorwa. Umuvugo we wiganjemo amagambo agira ati ‘Tuzamutora tumwiture ntiyitangiraga indashima’
14:50: Kantarama mu buhamya bwe avuze uburyo yagendanye mu ndege na Paul Kagame bava i Roma kandi mbere yari umugore udashobora kuva mu rugo. Ati “ni amateka yamaze kwiyandika mu buzima bwanjye.”
14:45: Kantarama Cesalie niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya bw’ibyo yagezeho. Avuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umugore wita ku mirimo yo mu rugo ariko nyuma imyumvire irahinduka yumva ko ashoboye.
Uyu mugore w’umupfakazi avuze ko nk’umuhinzi yahinze imyumbati, mu buryo bw’umwuga abasha kwiteza imbere we na bagenzi be muri koperative.
Ati “Nashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 30 muri uyu mujyi wa Muhanga, narihiye abana umunani kaminuza, uyu munsi nteka kuri gaz.”
14:30: Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame ageze kuri Stade ya Muhanga aho yakirijwe amashyi n’impundu n’ibihumbi byinshi biri muri iyi stade. Mu kuzenguruka Stade yifashishije imodoka agenda asuhuza abaturage bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza
13:20 Itsinda rya Urban Boyz mu ndirimbo ’Nipe’ bakoreye mu ngata Riderman. Mu kabeho katari gake kari mu Karere ka Muhanga, abari muri stade bagasezeyeho kubera aba bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.
13:05: Umuhanzi Intore Tuyisenge mu ndirimbo ’Tora Kagame’ amaze gususurutsa abanya-Muhanga.
Stade ya Muhanga yamaze kuzura neza kandi abaturage baracyaza. Imitwe ya politiki nka PPC, PSD, PL n’indi yaserutse nkuko bisanzwe.
Abahanzi Riderman, Urban Boyz, Tom Close, Massamba, Christopher, Claire, Intore Tuyisenge n’abandi batangiye gususurutsa ibihumbi byakoraniye muri stade ya Muhanga, yuzuye neza.
Ba mutima w’urugo bashyizwe hamwe mu mikenyero n’imyitero y’amabara ya FPR-Inkotanyi; umweru, umutuku n’ubururu, aho bafite ibiseke, inkongoro n’ibisabo.
12:50: Ibyiyumvo n’imbamutima z’abanya-Muhanga bacyereye kwakira umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame Paul
Ibihumbi by’abayoboke b’Umuryango FPR-Inkotanyi, ab’imitwe ya politiki umunani yifatanyije nawo mu gushyigikira Kagame muri aya matora ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka, bakoraniye muri Stade ya Muhanga, aho morali yuje ibigwi by’uyu mukandida n’akanyamuneza kuri aba baturage ari ntagereranywa.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bagaragaje ibyishimo n’imbamutima zabo, aho babyutse guhera saa munani z’ijoro bakerekeza kuri Stade kwakirana ubwuzu Kagame.
Niyoyita Revocate, umuhinzi w’imyaka 58 waturutse mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu munsi ari ibirori kuko yaraye yuhiye imyaka ye akanahirira inka ye kugira ngo yirinde icyamubuza kwakira umukandida ashyigikiye.
Yagize ati “Ikintu cya mbere mushimira ni umutekano dufite mu gihugu, nta muntu ukirenganya undi turarya tukaryama, yaduhaye inka, mituweli, amashanyarazi n’ibindi, ntacyo namushinja numva yategeka kugeza igihe Imana izabishakira. Yampaye inka imaze kubyara gatatu ubu narituye. Nzamutora 100% n’abanjye bose nubwo umusaza wanjye yacitse akaguru ariko nzamutegera moto nawe ajye gutora.”
Nyabyenda Epiphanie wo mu Kagari ka Mbari mu Murenge wa Shyogwe nawe avuga ko babyutse saa cyenda bagakorana ngo baze gushyigikira Kagame. Yishimira ko muri manda ishize yahawe amashanyarazi agaca ukubiri n’agatadowa.
Ati “Twaje kwakira umusaza wacu Kagame Paul rwose ntako atagize, tuzamutora 100% ntacyo tumushinja. Yaduhaye amashanyarazi, aduha inka ubu turanywa amata, umutekano ni wose, imihanda yaraharuwe, VUP yazihaye abantu rwose Imana izamuhe umugisha azatuyobore kugeza igihe Imana izamwitwarira.”
Stade ya Muhanga yuzuye neza abaturage biganjemo urubyiruko, rurimo kubyina mu buryo budasanzwe, rukaba runejejwe no kongera kwitorera Kagame ngo rukomeze kugira amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere n’ibindi.
Tuyisenge Madeleine umunyeshuri mu mwaka wa Kane muri GS Gitarama, ukomoka mu Kagari ka Gahogo afite imyaka 19 ni ubwa mbere agiye gutora Perezida wa Repubulika. Yishimira uburyo agiye kugira amahirwe yo kwihitiramo umuyobozi.
Akomeza avuga ko kuba Kagame yarasubije abagore agaciro ari kimwe mu byamukoze ku mutima, bityo akaba yiteguye kumuha ijwi rye.
Yagize ati “Ninjya gutora nzashingira ku bikorwa, Kagame yazanye umutekano mu gihugu, abanyeshuri turiga nta kibazo, twigira ubuntu. Numva bavuga ko kera abakobwa bahezwaga mu ishuri ntitwige bakaduheza mu gikari, nishimira ko yatumye mu iterambere twese tujyana yaba abahungu n’abakobwa.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame, aravugwa imyato hirya no hino muri Stade ya Muhanga, kuko nka Uzamurera Godeleine wo mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Mbari mu Murenge wa Shyogwe, yemeza ko ari intwari yabashije kunga Abanyarwanda, igafasha abatishoboye bakabona mituweli n’aho kuba, akabaha inka. Ku bwe yahawe inka none ironsa abana be baranywa amata.
IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYA PAUL KAGAME I NGORORERO KIRASOJWE...
12:45: Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame, asoje ijambo rye ashimira abaturage b’Akarere ka Ngororero ku bwitabire bwabo, anabakangurira kuzatora neza ku ya 4 Kanama bahitamo umukandida wa FPR Inkotanyi.
– Iterambere ririgaragaza…
Paul Kagame abwira abaturage ba Ngororero yagize ati “Nkuko n’ubundi mwabigenje mu 2010 na none twaje hano mbere yaho 2003 n’aha twarahaje, ariko uko tuhaza guhera icyo gihe niko dusanga hari intambwe yatewe, n’uyu munsi twagarutse 2017 twasanze twarateye intambwe ndende kuva mu 2010”
– Ni ugukora akazi neza ku itariki enye z’ukwezi gutaha
“Usibye kuza hano, kubasuhuza, kubasaba ngo muzakore igikorwa neza cyo gutora ku itariki enye z’ukwezi kwa munani mutora umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe mukandida wanyu, ndashaka kubabwira ko tugomba kwitegura gukora, kunoza umurimo dukora, dushaka inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese. Tugomba kubyitegura, tukitegura kubikorera, tukitegura gufatanya mu bindi bikorwa.”
12:35: Umukandida wa FPR Inkotanyi ati "Ntabwo bikwiye ko abana b’Abanyarwanda batagaburirwa neza, ibitunga umubiri ngo bihe ubwonko bwabo gutekereza neza. Kuko umutungo wacu wa mbere nk’Abanyarwanda ni mwebwe, ni abantu. Ni wo mutungo wa mbere ibindi biza hanyuma. Abantu iyo bajya imbere ubuzima bwabo, ubumenyi bwabo, imibereho myiza muri rusange, iterambere; nta handi wabipimira udahereye ku bantu."
– Impanuro za Kagame ku banya-Ngororero
“Uko tungana hano, icyo twiyemeje ni ukuvuga ngo tugomba kugisoza nta kigomba kutunanira cyane cyane biturutse muri uko gushyira hamwe. ABanyarwanda aho tuva turahazi, aho tugana turahazi ariko nidukomeza tujyana nk’Abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye ariko dufite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi. Tuzagera kure, kandi tuzabyihutamo.
Urebye amateka yacu nk’u Rwanda aho tuvuye hakomeye, nta kindi cyashobora kubikemura atari ubufatanye no gukoresha ingufu twese hamwe. Ibyo rero bikongera bikagaruka kuri iki gikorwa cyo kwamamaza, hanyuma ndetse igikorwa cy’amatora wa munsi batubwiye w’itariki enye z’ukwa munani ngira ngo twese niwo mugambi duhurijeho.
FPR Inkotanyi ku isonga mu kubaka igihugu cyacu, kongera kukigira igihugu, babahaye umukandida. FPR yabahaye umukandida, umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Ubwo rero, inama ni iyo ngiyo. Ni ukuzinduka, byajya kugera saa sita z’itariki enye z’ukwa munani tukaba twasoje akazi uko bikwiye.
Tuzaba dutora gukomeza amajyambere, gukomeza gukwiza hose amashuri, imihanda, amavuriro n’ubuhinzi n’ubworozi buduteza imbere. Tuzaba dutora ibiduha umutekano, tuzaba dutora ibiduha gutera imbere mu ikoranabuhanga. Tuzaba dutora kugira igihugu kitajegajega, giteye imbere, gishinga kigakomeza.”
12:20: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku baturage b’Akarere ka Ngororero bakereye kumwakira.
12:15: Minisitiri Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu niwe uhawe umwanya aho avuze ko Akarere ka Ngororero mu myaka 23 kahindutse mu buryo bukomeye uhereye ku bikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi.
Ati “ Mu mirenge yayo yose uko ari 13, amashanyarazi kuyumva byari igitangaza, uyu munsi dukora ku gikuta urumuri rukagaragara.”
12:10: Mujawayezu asoje ubuhamya bwe ashishikariza abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka bakaza mu Rwanda gufatanya n’abandi kubaka igihugu kizira inenge.
12:05: Mu buhamya bwe, Mujawayezu yavuze ibyo yagezeho mu bihe bitandukanye harimo uko yiteje imbere, akiyubakira inzu n’ibindi. By’umwihariko uyu witandukanyije n’abacengezi agize ati “Byarantangaje ubwo umugabo mwatoje yansabaga urukundo”. Avuze ko yashyingiranywe n’umusirikare mu buryo bwemewe n’amategeko.
12:00: Mujawayezu Laurance witandukanyije n’abacengezi mu 2003, avuze ko hari byinshi yagezeho kuva yagaruka mu Rwanda.
Ati “Natangajwe n’uko bambwiraga y’uko Inkotanyi za RDF zicaga ntawe zisigaje. Nshimira ingabo watoje uko zanyakiriye i Cyangugu, zabaye aba mbere bo kumpa imyambaro, ibyo ndabibashimira.”
11:45: Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame, ageze kuri Stade ya Ngororero aho ibihumbi by’abaturage bo muri aka karere bakoraniye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
– Dr Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe yagize icyo avuga ku bwitabire bukomeje kugaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza bya FPR Inkotanyi.
11:10: Mu minota mike, umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze kuri Stade ya Ngororero ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
11:00: Knowless Butera, King James, Kitoko, Maria Yohana, Dream Boys n’abandi bakomeje gususurutsa abaturage bitabiriye iki gikorwa. Bari kuririmba indirimbo zitandukanye zakanyujijeho.
– Ijambo FPR riragaragara mu mfuruka zose za Stade ya Ngororero
– Ibyishimo ni byose ku maso y’abari mu Ngororero
10:20: Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Senateri Ntawukuriryayo bari imbere y’abandi babyina bishimira ibyo Paul Kagame amaze kugeza ku Rwanda. Akanyamuneza karagaragara ku maso yabo.
10:10: Abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Senderi, Kitoko, Dream Boys n’abandi nibo bari gususurutsa abaturage benshi bitabiriye.
– Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène wiyamamaje mu matora aheruka akaba abarizwa mu ishyaka PSD nawe yaje kwamamaza Paul Kagame.
9:45: Nkuko bisanzwe, imitwe ya Politiki yashyigikiye FPR Inkotanyi yabukereye n’i Ngororero aho abarwanashyaka bayo bitwaje ibyapa n’amabendera yabo ariko afite ibirango bigaragaza ko ari inyuma Paul Kagame.
9:40: Abagore bo mu Karere ka Ngororero bakoze umuteguro w’ibisabo, inkangara n’ibindi bashaka kugaragaza ibyo akarere kabo gakungahayeho n’ibyo kagezeho mu gihe cy’ubuyobozi bwa Paul Kagame.
9:30:Kuri ubu, indirimbo zivuga ibigwi bya FPR Inkotanyi n’umukandida wayo nizo ziri kuririmbwa.
Amafoto: Mahoro Luqman




















TANGA IGITEKEREZO