Miss Akiwacu Colombe unasanzwe wemera Perezida Paul Kagame nk’intwari yavanye Abanyarwanda mu icuraburindi akabereka urumuri, ngo yumva ari ubundi buzima bwubakiye ku iterambere Inteko Ishinga Amategeko yaba ihaye u Rwanda niramuka yemeye guhindura Itegeko Nshinga bigaha umwanya Umukuru w’Igihugu akongera kwiyamamaza.
Ku ruhande rwe, uyu Nyampinga avuga ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi wagejeje u Rwanda ku iterambere ndetse hari byinshi akirukorera ngo rukomeze rujye mbere bityo akaba atumva impamvu yatuma asimbuzwa kandi ari we ukenewe n’abaturage nk’uko badahwema kubigaragaza.
Abinyujije kuri Instagram, yagize ati “Yagejeje igihugu ku iterambere. Azakigeza kure hashoboka nabyemererwa. Nyakubahwa Paul Kagame ni we muyobozi u Rwanda rukeneye.”
Yungamo ati “ Simbona impamvu yatuma twiyima andi mahirwe yo kuzabona impinduka nitumuha ikindi gihe cyo kutuyobora mu gihe kizaza cyuje urumuri”
Miss Akiwacu Colombe arifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo yaryo y’101 iteganya ko Umukuru w’Igihugu ayobora manda ebyiri z’imyaka irindwi.
Uyu mukobwa uvuga ibigwi Perezida Kagame ubutitsa haba mu bitangazamakuru aganira na byo mu gihugu no mu mahanga agendamo , ashimangira ko iyi ngingo irimo ‘igihato’, cyabangamira iterambere ry’Abanyarwanda bityo gikwiye kuvanwamo.
Uretse Akiwacu Colombe n’abandi baturage batandukanye bakomeje gusaba Inteko Ishinga Amategeko guhindura Itegeko Nshinga hari n’amashyaka ari mu ihuriro ry’imitwe ya Politike yagaragaje ko ibyo bitekerezo by’abaturage byashyigikirwa.
Twitter: @murungisabin



















TANGA IGITEKEREZO