00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi 2, Inteko izemeza ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 6 October 2015 saa 06:35
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukwakira 2015 nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatangiye igihembwe cya gatatu gisanzwe, aho biteganyijwe ko muri icyo gihembwe Inteko izatora ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Perezidante w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yabwiye Radio y’u Rwanda ko batangiye gukorana na komisiyo yashyizweho ifite inshingano zo gufasha inteko ishinga amategeko mu kuvugurura itegeko nshinga.

Yagize ati “Turi gukora mu nama y’abaperezida… Komisiyo yagiyeho kugira ngo itwunganire mu rwego rwa tekniki, ubu turi kureba ibyo bakoze mu bushakshatsi, mu busesenguzi, guhuza ibyo abasenateri n’abadepite bavanye mu baturage, ubwo rero mu gihe cya vuba tuzaterana twemeze ishingiro ryabyo”

Mu gutangiza icyo gihembwe cya gatatu Inteko y’Abadepite yanasuzumye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imitunganyirize no guteza imbere ibikorwa bya siporo, imikino n’imyadagaduro, n’umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano hagati y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati(ECCAS) na Repubulika y’u Rwanda ku gusubizwa k’u Rwanda muri uwo Muryango, yashyiriweho umukono i N’Djamena kuwa 25 Gicurasi 2015.

Perezidante w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages