Ku isura, uyu mugabo agaragara nk’umunyedini ndetse na we ubwe ntabura kuvuga ko ari ko abantu bumvise izina rye bamubona. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, yatunguye benshi ataka avuga ko mu matora y’abadepite yitabiriye mu myaka ine ishize yarenganyijwe.
Mwenedata wari waherekejwe n’umugore we, yamurikiye abanyamakuru imigabo n’imigambi ye yiva inyuma arondora ibyo yita ko ubutegetsi buriho butabashije gukora aho avuga ibirebana n’imashini zigabanya umuvuduko zizwi nka ’speed governor’ zisigaye zikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi mu gihugu hose, avugamo ibirebana n’uburezi, ibirebana n’ubukungu n’ibindi.
Mu mvugo ye yumvikanye asa n’unenga ko byinshi bidakorwa neza, gusa ntiyabuze gushima bimwe birimo ubwisungane mu kwivuza n’ibikorwa remezo.
Ikibazo cyagarutsweho cyane, asubirishwamo inshuro nyinshi kijyanye n’ibyabaye mu matora y’Abadepite mu 2013, aho yavuze ko atabayemo umucyo, anaca amarenga ko we ubwe yibwe amajwi. Mu mvugo ye ngo ‘abanyarwanda baranshakaga’ ariko ntibyakunda.
Iyi mvugo ya Mwenedata yikijweho cyane, abanyamakuru bamubaza niba yerura ko yibwe amajwi mu matora ariko mu gusubiza akavuga ko ari ibintu bizwi na bose.
Ati “Kimwe mu bihumuriza umutima wanjye, ni uko uko muri aha mwese murabizi, Murabizi. Niba mutabizi navuga ngo hari icyo mukwiye kongera mu mikorere yanyu.”
Aya magambo ya Mwenedata yabyukije igisa n’akaboze. Impamvu ni uko uyu mugabo ubwo yiyamamazaga mu matora y’Abadepite, yari afite itsinda ry’abantu bamufasha ndetse yakoranaga n’itangazamakuru hafi ya ryose ntacyo yishisha.
Nyuma y’amatora nta muntu n’umwe wigeze arihingutsa ngo avuge ko Mwenedata wahoze akorera USAID yaba yaribwe amajwi, yewe na we ubwe ntiyigeze ajya mu itangazamakuru ngo abivuge kandi yari afite ubushobozi bwamubashisha kurigeraho.
Ibi bishingira ku kuba hari ibinyamakuru byinshi byariye ku mafaranga ye mu gihe cyo kwiyamamaza ku buryo na none yari kuba yabinyuzemo akabimenyesha akarengane ke. Muri make, usibye kuvuga ko mu mutima we yari aziko yarenganyijwe, nta handi byigeze bihingutswa, aribyo byatumye abantu benshi bibaza igituma abivuze mu gihe ari gushaka uko kandidatire ye yakemerwa.
Nyuma y’amatora mu 2013, yagiye gushimira NEC
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ko bitangaje kumva Mwenedata avuga ko yarenganyijwe mu matora y’abadepite mu gihe we ubwe nyuma yagiye kureba Perezida wa Komisiyo akamushimira kuri serivisi nziza yahawe.
Ati “Ahubwo ajya gusubira iyo yakoreraga kuko yakoraga mu bintu bya Loni, yaje gusezera aravuga ngo mwarakoze njye nisubiriye mu kazi kanjye. Turanamubwira tuti kuki se ugiye tutari twatangaza amajwi, ati njye nifitiye icyizere ibyo nta kibazo. Ibyo rero sinzi aho bivuye.”
Munyaneza yakomeje avuga ko Mwenedata atigeze yandika cyangwa ngo agaragaze mu mvugo ko yarenganyijwe kuko ngo n’iyo abikora byari gufasha komisiyo y’Amatora.
Ato “Ntiyigeze agira ibyo atubwira haba mu nyandiko, haba mu magambo ahubwo yarabishimye arangije arigendera […] Tujya dukorana neza n’ubu turavugana, nta mpungenge aratugezaho. Njye turavugana buri gihe, ahubwo birantangaje n’ukuntu nabonaga yishimiye uburyo iby’amatora byagenze […] iyo abivuga icyo gihe amatora akirangira, wenda byari no kudufasha kureba aho ikibazo cyaba kiri.”
Mwenedata yatanze kandidatire ye kuri uyu 12 Kamena 2017. Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.
Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO