00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEC yashyiriyeho nyirantarengwa indorerezi zizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 July 2017 saa 02:55
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yabujije indorerezi z’itora zizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kwivanga mu bikorwa by’amatora no kubangamira imigendekere myiza yayo kandi zikirinda gutangaza ibyayavuyemo mbere y’uko iyi komisiyo ibitangaza.

Kuri uyu wa Kane nibwo NEC yahuye n’indorerezi zituruka mu kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere, RGB, Sosiyete sivile, ihuriro ry’imitwe ya politiki, abanyamadini n’amatorero, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU n’ahandi, izimenyesha ibyo zikwiye kwitaho no kwirinda mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko kwakira ubusabe bw’abifuza kuba indorerezi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byatangiye ku wa 2 Gicurasi bizarangira ku wa 3 Kanama uyu mwaka, aho kugeza ubu abagera ku 1334 barimo 920 b’abanyarwanda na 414 bo mu mahanga bamaze kwemererwa.

Yabwiye izi ndorerezi ko zitemerewe gukora ibikorwa byatuma amatora atagenda neza, nko kuyivangamo no gusuzugura abayayobora n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Yagize ati “Mubujijwe gukora ibyatuma amatora atagenda neza. Ntimwemerewe kwinjira mu bwihugiko bw’amatora, mushobora kwinjira mu cyumba cy’amatora ariko igihe cy’amatora ntawinjira mu bwihugiko bw’amatora keretse ukuriye icyumba.”

Yakomeje agira ati “Birabujijwe kwinjirana mu cyumba cy’itora intwaro iyo ari yo yose, birabujijwe gukorera hanze y’ifasi, gutanga amabwiriza arebana n’amatora, kwitwaza cyangwa kwambara ibimenyetso bigaragaza umutwe wa politiki uwo ari wo wose, gutangaza ibyavuye mu matora mbere y’uko bikorwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, wari uyoboye indorerezi z’iki kigo, yabwiye itangazamakuru ko izi nyirantarengwa za NEC zisanzwe kandi biteguye kuzubahiriza.

Yagize ati “Birashoboka cyane kuko ibisabwa ni ibintu bisanzwe, n’ubundi iyo umuntu agiye gutora cyangwa kureberera ibikorwa ntabyivangamo, si ubwa mbere RGB igiye kuba indorerezi mu matora, dufite abakozi babimenyereye.”

Izi ndorerezi zasabwe kuzatanga raporo yazo kuri NEC mu gihe kitarenze iminsi 60 amatora arangiye, kandi zikayitegura zizirikana umwihariko w’u Rwanda hashingiwe ku mateka yarwo, politiki rugenderaho, umuco w’abarutuye, uburyo bw’amatora rwahisemo n’imiterere y’itora.

Kaitesi ashimangira ko iyi ngingo isobanutse cyane kuko n’ubusanzwe amatora agira isura y’aho ari gukorerwa, amateka n’indangagaciro zaho. Atanga urugero rw’uburyo muri iki gihe cyo kwiyamamaza mu Rwanda hari aho usanga abakecuru bashakiwe aho kwicara, abajyanama b’ubuzima batanga amazi n’ibindi byerekana ko amatora adatandukana n’indangagaciro nyarwanda.

Yagize ati “Hari umwihariko w’u Rwanda wubakiye ku bikorwa bitandukanye, tuzagerageza kubikurura muri raporo yacu kuko hari ingaruka bigenda bigira ariko n’ibitaragenze neza tuzabyereka NEC biyifashe mu matora ataha.”

Komisiyo y’amatora yasabye indorerezi cyane cyane izo mu mahanga kumenya uko u Rwanda ruteye, uko ruyoborwa, kumenya amategeko agenga amatora harimo n’amabwiriza yayo, itegeko rigenga amatora mu Rwanda n’itegeko nshinga.

Kaitesi Usta, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RGB
Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda yasabye indorerezi kutazivanga mu matora
Sekanyange J. Leonard, Umuyobozi wa sosiyete sivile y'u Rwanda
Zimwe mu ndorerezi z'Abanyamahanga zageze mu Rwanda
Abahagarariye amadini n'amatorero na bo bari bitabiriye iyi nama
Indorerezi za sosiyete sivile mu matora ya Perezida w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages