Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yatangaje ko abatarikosoza ku ilisiti y’itora babikora bitarenze kuwa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 mu gihe hateganyijwe ko ilisiti ntakuka izatangazwa kuwa 19 Nyakanga.
Urutonde rw’agateganyo NEC iherutse gusohora rugaragaza ko abari ku ilisiti y’abazatora Perezida wa Repubulika ari 6,888,592, barimo abagabo 3,170,090 n’abagore 3,718,502.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa Kane, tariki ya 13 Nyakanga, Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda, yahamagariye Abanyarwanda kuzitabira amatora ari benshi kuko by’umwihariko binahesha ishema Umukuru w’Igihugu watsinze amatora.
Abakandida Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party , Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi na Phillippe Mpayimana, bose batangiye ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuwa 14 Nyakanaga.
Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga no kuwa 4 Kanama ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO