00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abagore barasaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 10 March 2015 saa 07:23
Yasuwe :

Abagore bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba basabye abadepite n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, kubakorera ubuvugizi, Itegeko Nshinga rigahunduka, Perezida Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, abo mu Karere ka Ngoma basabye abadepite n’abandi bayobozi bakuru bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bari bitabiriye iki gikorwa, ko batangira gukora ubuvugizi mu kugira ngo Itegeko Nshinga rihindurwe, maze bahundagaze amajwi yabo kuri Perezida Kagame wabahaye ijambo ndetse bakanamenya gukora ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore, ku rwego rw’igihugu, wizihirijwe mu Karere ka Ngoma, ubanzirizwa n’akarasisi k’abagore bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburasirazuba bari muri za koperative zikora ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.

Bamwe muri abo bagore bari bitabiriye uwo muhango bagaragaje ko mbere bari barasigaye inyuma muri gahunda zitandukanye, ariko ubu bakaba bishimira uruhare rwa Perezida Kagame mu iterambere ryabo.

Sumwiza Elizabeth umupfakazi uvuga ko yorojwe inka muri gahunda ya “Girinka munyarwanda” ubu ikaba imufasha mu bikorwa bitandukanye, avuga ko Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka kugirango azabashe kwitura uwamugabiye.

Yagize ati ”Norojwe inka nyuma imaze kubyara noroza mugenzi wanjye, ariko iyo nka nahawe bwa mbere imaze kubyara gatatu, impa umukamo utubutse, nkabasha kwikenura, abana banjye mbishyurira ishuri; ubwo urumva ko ibyo Perezida Kagame yankoreye ngomba kumwitura muhundagazaho amajwi mu gihe Itegeko Nshinga ryaba rihinduwe akongera kwiyamamaza.“

Akimanizanye Louise na we avuga ko kuba muri koperative byamufashije ubu akaba abasha kubona amafaranga akagira uruhare mu iterambere ry’umuryango we.

Mutuyemariya Egidiya uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Rukira, wavuze uhagarariye ba “Mutima w’urugo” (Intore z’abari n’abategarugori), yasabye abari bitabiriye uyu muhango bose ko bagira uruhare hagakorwa ubuvugizi kugirango Itegeko Nshinga rihinduke.

Ati “Abadepite n’abandi bayobozi bari mu nzego zitandukanye muri hano turabasaba gukora ubuvugizi iriya ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga igahinduka kugira ngo Perezida Kagame yongere yiyamamarize umwanya w’umukuru w’igihugu, kandi tuzamutora kuko tuzi aho yatuvanye ndetse n’aho atugejeje.”

Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase yijeje aba bagore bo mu Karere ka Ngoma ko agiye kubatumikira, ati “Ntimugire impungenge ibyo mwantumye byose kuri Perezida wa Repubulika ndabimugezaho.”

Minisitiri Murekezi yongeye gusaba aba bagore biteje imbere mubikorwa bitandukanye ko bagomba gufasha bagenzi babo basigaye inyuma bakabasangiza ibanga bakoresheje kugira ngo na bo biteze imbere, bityo na bo bakagendana n’icyerekezo igihugu cyihaye.

Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi, ashobora kongera gutorerwa inshuro imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages