00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Bagereranya Kagame na Musa wakuye Abayisiraheri mu bucakara bw’abanyamisiri

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 31 July 2015 saa 10:05
Yasuwe :

Abaturage b’Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, baratangaza ko bakurikije aho Kagame yakuye abanyarwanda, bamugereranya na Musa wakuye Abayisiraheli mu bucakara bw’abanyamisiri. Bityo ngo bakaba bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda kugeza mu bukambwe bwe.

Ibi babitangarije mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, bagiranye n’abadepite ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2015.

Nk’uko aba baturage babitangaza, Kagame yakuye Abanyarwanda mu icuraburindi abageza mu rumuri n’iterambere ridaheza ndetse ibikorwa bye bikaba bisumbye kure iby’abandi bamubanjirije mu myaka irenga 35.

Uwitwa Niyitegeka Chrysologue agira ati “Imyaka mike Kagame amaze ayobora u Rwanda, ibikorwa bye bikubye inshuro nyinshi iby’abandi bamubanjirije mu myaka irenga 35 […] none se umukinnyi utsinda neza, wamukura mu kibuga ukamujyana hehe ko waba usenye ikipe?”

Perezida Kagame aherutse no gusura abatuye Nyamasheke mu kwezi gushize

Ibi byashimangiwe na Jean Baptiste Urayeneza wavuze ati “Ubwo aherutse kudusura twabonye ari umusore agifite imbaraga, natuyobore turacyamukeneyeho byinshi.”

Ndabazi Albert we ngo abona nta rindi zina waha Perazida Kagame uretse kuba ari “Musa”. Ngo imbaraga yakoresheje kugira ngo akure u Rwanda mu icuraburindi ni nk’izo Musa yakoresheje akura Abayisiraheli mu bucakara bw’abanyamisiri kandi ngo bose bazikomora ku Mana.

Ndabazi avuga ko Perezida Kagame adakwiye manda, ahubwo agabiwe u Rwanda aho agira ati “Perezida Kagame ntakwiriye manda, akwiye kuyobora u Rwanda. Tumugabiye igihugu akiyobore kugeza abaye umukambwe, manda zizagenerwe abazamusimbura…”

Muri ibi biganiro Abaturage bari kugirana n’abadepite, buri wese aba yumva yafata ijambo akarata ibikorwa bya Perezida Kagame.

Gusa bose bahuriza ku kuba yarahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akazana umutekano, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Uyu mutekano kandi ngo babona ari wo shingiro ry’iterambere bagezeho kuko buri wese arata aho yavuye n’aho ageze kubera imiyoborere myiza, bityo ngo bakaba bashaka ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ikibabera inzitizi, ivugururwa maze bakitorera Kagame bakamwongeza izindi manda eshanu.

Abariye ingoma nyinshi ni bo bazi itandukaniro hagati ya Kagame n'abamubanjirije ku butegetsi
Bamwe iyo bamurata ntibahishira n'imvamutima (Emotions)

Uwingabiye Denys Basile/Nyamasheke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages