Ibi babitangarije mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, bagiranye n’abadepite ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2015.
Nk’uko aba baturage babitangaza, Kagame yakuye Abanyarwanda mu icuraburindi abageza mu rumuri n’iterambere ridaheza ndetse ibikorwa bye bikaba bisumbye kure iby’abandi bamubanjirije mu myaka irenga 35.
Uwitwa Niyitegeka Chrysologue agira ati “Imyaka mike Kagame amaze ayobora u Rwanda, ibikorwa bye bikubye inshuro nyinshi iby’abandi bamubanjirije mu myaka irenga 35 […] none se umukinnyi utsinda neza, wamukura mu kibuga ukamujyana hehe ko waba usenye ikipe?”
Ibi byashimangiwe na Jean Baptiste Urayeneza wavuze ati “Ubwo aherutse kudusura twabonye ari umusore agifite imbaraga, natuyobore turacyamukeneyeho byinshi.”
Ndabazi Albert we ngo abona nta rindi zina waha Perazida Kagame uretse kuba ari “Musa”. Ngo imbaraga yakoresheje kugira ngo akure u Rwanda mu icuraburindi ni nk’izo Musa yakoresheje akura Abayisiraheli mu bucakara bw’abanyamisiri kandi ngo bose bazikomora ku Mana.
Ndabazi avuga ko Perezida Kagame adakwiye manda, ahubwo agabiwe u Rwanda aho agira ati “Perezida Kagame ntakwiriye manda, akwiye kuyobora u Rwanda. Tumugabiye igihugu akiyobore kugeza abaye umukambwe, manda zizagenerwe abazamusimbura…”
Muri ibi biganiro Abaturage bari kugirana n’abadepite, buri wese aba yumva yafata ijambo akarata ibikorwa bya Perezida Kagame.
Gusa bose bahuriza ku kuba yarahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akazana umutekano, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Uyu mutekano kandi ngo babona ari wo shingiro ry’iterambere bagezeho kuko buri wese arata aho yavuye n’aho ageze kubera imiyoborere myiza, bityo ngo bakaba bashaka ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ikibabera inzitizi, ivugururwa maze bakitorera Kagame bakamwongeza izindi manda eshanu.
Uwingabiye Denys Basile/Nyamasheke



















TANGA IGITEKEREZO