Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rugaragarije ko ingingo ya 101 ibasha guhinduka kandi mu buryo bwemewe n’itegeko, binyuranye n’ibyo Green Party yavugaga ko iyi ngingo idakorwaho, rwatangaje ko Green Party itsinzwe uru rubanza.
Green Party mu nzira yo kwiyambaza Umurinzi Mukuru w’Itegeko Nshinga
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Frank Habineza yavuze ko nubwo batsinzwe mu Rukiko rw’Ikirenga kandi rukaba rutajuririrwa, batacitse intege ahubwo bakomeje urugendo rwabo barwanya ihinduka ry’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderho kuva mu myaka 12 ishize.
Umuyobozi wa Green Party avuga ko bafite icyizere gikomeye cyo gutegwa amatwi no kumvwa n’Umukuru w’Igihugu ari nawe Murinzi Mukuru n’Umurengezi w’Itegeko Nshinga, mu gihe bazaba bamugejejeho ubujurire bwabo mu gihe cya vuba.
Dr Frank Habineza avuga ko icyizere bafite bagishingira ku kuba Perezida wa Repubulika ubwe ataragaragaza uruhande ariho, cyanwga ngo yemeze ko nawe yifuza ihindurwa ryItegeko Nshinga.
Ku bijyanye n’igikorwa cyo gusaba Rubanda gutora "OYA" ku mpinduka zireba Itegeko Nshinga cyane cyane ku bijyanye na manda z’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza avuga ko ubwo bukangurambaga buzakorwa mu mahoro n’ituze.
[email protected]
Twitter:@intwarane



















TANGA IGITEKEREZO