00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Rutayisire yababajwe bikomeye n’abadepite bakuye Imana mu Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 November 2015 saa 09:43
Yasuwe :

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko bibabaje ndetse biteye agahinda kubona Abadepite nk’intumwa za rubanda bakura Imana ishobora byose mu mushinga w’Itegeko Nshinga, kandi kera na kare, abanyarwanda barahoze bemera Imana.

.Biteye agahinda...
.Nayobewe igihugu bakorera...
.Sinzi niba iyo bagiye kwinjira mu Nteko kwizera kwabo bakuzimya...
.Iyo bikorwa n’abarimu bigisha muri kaminuza byari kugira ishingiro...
.Bazi aho idukuye (Imana) bazi naho itugejeje, bati ariko ntitukiyishaka....

Nyuma y’igikorwa cyo kwemeza umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, igika cyavugaga kiti "Twebwe, Abanyarwanda, TUZIRIKANYE ko Imana isumba byose" Rev Canon Antoine Rutayisire umushumba w’Itorero Angilikani Paruwasi ya Remera yagize icyo abivugaho, abinenga ati "Gukura Imana mu irangashingiro ry’umushinga w’Itegeko Nshinga ni ukwibagirwa vuba aho idukuye naho itugejeje, birababaje cyane sinzi niba abo badepite iyo bagiye kwinjira mu nteko kwizera kwabo bakuzimya."

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Inkoramutima yakomeje agira ati ‘Ntabwo Twenda kwigaragambya, ntabwo bizabuza Imana kuba Imana ngo ni uko abantu bayikuye mu itegekonshinga. Ni ikintu kibabaje cyane , kubera ko iyo bikorwa n’abarimu bigisha muri universite cyangwa ahandi,ariko bariya bitwa intumwa za rubanda bikubwira ngo uyu muntu naramutoye ngo ampagararire , ariko arafata icyemezo kivuguruza ibyo nemera.

Njyewe mbona biteye agahinda kuko babikoze nk’intumwa za rubanda , barimo baradushyiriraho itegeko tuzanatora , birababaje kumva batanatubaza bati ese Imana murayishakamo, wenda hari umuntu umwe udakunda Imana , ushobora kuba afite imbaraga cyane akabategeka kuyikuramo, ariko ntabwo nibwira ko bihuye n’imyizerere y’abanyarwanda, nta nubwo binahuye n’umuco w’abanyarwanda.

Abanyarwanda bwamye ari ubwoko bwemera Imana, bajyaga kugaba ibitero bakabanza bakabiraguriza, nibwo buryo bwabo bwari buzwi bwo gusenga, bari bataramenya Imana nk’uko tuyizi uyu munsi. Nta kintu umunyarwanda yakoraga atabanje gushyiramo Imana. Bazi aho idukuye bazi aho itugejeje, bati ariko ntitukiyikeneye.

Uwo nguwo utayikeneye ntabwo nzi igihugu abamo sinzi naho avuye.
Nta mudepite numwe nzi utari umukirisitu cyangwa utari umuyisiramu, ayo ni amadini 2 ahamya Imana , yemera Imana , hari n’undi munyamakuru mugenzi wanyu nabibwiye, iyo bagiye kwinjira mu nteko handitseho ngo zimya telephone, sinzi niba no kwizera kwabo bakuzimya, bakibagirwa ko ari abayisiramu abandi ari abakirisitu, nayobewe igihugu bakorera nayobewe imyizerere yabo aho bayishyize, niyo mpamvu mbabwira nti njyewe nk’umupasiteri birababaje gusa.

Iyi ngingo yakuruye impaka ndende, kugeza n’aho abadepite banze kuwutora ubugira kabiri, ariko nyuma baza gushyira barawutora, bemera ko iyo nteruro ikurwa mu musginga w’itegekonshinga.

Kimwe mu bika by’Irangashingiro mu mushinga w’Itegeko Nshinga cyateje impaka

IRANGASHINGIRO
Twebwe, Abanyarwanda,
TUZIRIKANYE ko Imana isumba byose
kandi ishobora byose;
TWIBUKA jenoside yakorewe Abatutsi
igahitana abana b’u Rwanda barenga
miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze
Igihugu cyacu;
DUHAYE ICYUBAHIRO GIKWIYE
abakurambere b’intwari bitanze batizigama
bahanga u Rwanda, intwari zaharaniye
umutekano, ubutabera, icyubahiro,
ubwisanzure, zikanagarura ituze n’ishema
by’Igihugu cyacu ;
DUSHINGIYE ku mahirwe dufite yo kugira
Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco
umwe n’amateka maremare dusangiye
bigomba gutuma tugira imyumvire imwe...

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages