00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame yasoje ibikorwa bye byo kwiyamamariza mu Ntara y’Uburasirazuba (Amafoto)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, Philbert Girinema
Kuya 23 July 2017 saa 10:26
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ibiri ari mu ntara y’Uburasirazuba mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasoje Intara y’Uburasirazuba.

Muri iyi ntara ibikorwa byari byaratangiye mbere gato aho yajyaga mu Karere ka Bugesera tariki ya 19 Nyakanga 2017. Kuva ku itariki ya 22 Nyakanga yakomereje mu Karere ka Nyagatare yiyamamariza ahantu habiri, ahava ajya i Gatsibo na Kayonza.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, umkandida Paul Kagame yakomereje mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Rwamagana aho atuye; aha ni naho yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mbere gato y’uko kuri uyu wa Kabiri azerekeza mu y’Uburengerazuba mu minsi ya nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

UKO IKI GIKORWA CYAGENZE MU TURERE TWA NGOMA, KIREHE NA RWAMAGANA

 Abaturagenyi ba Paul Kagame bari bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Kagame atuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana

  Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba hatahiwe Intara y’Uburengerazuba

Benshi baharaniraga gusigarana urwibutso rwa Paul Kagame

  Bwaki ikwiriye gucika burundu

Paul Kagame avuze ko mu myaka irindwi iri imbere, nta mwana n’umwe ukwiye kurangwa na bwaki, ko ababyeyi bazajya bafashwa kugira ngo ntihagire umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu ugira ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Mujya mubona abana bacu bafite za bwaki cyangwa kutarya neza, hano ngo mwarayirwanyije cyane yarashize ariko hari ahandi biri mu gihugu, ntaho dushaka kubibona. Mu myaka irindwi iri imbere, intego izahera kuri ibyo kubirwanya aho bikiri kuko ubwo ntabwo twubaka u Rwanda rwejo, ntabwo duha abana bacu n’abuzukuru ntabwo tubaha amahirwe uko bikwiriye.”

 “Aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye abanyarwanda […] mufite uruhare runini cyane muri ibyo byose byo kuzana impinduka kandi byavuzwe ko byinshi mumaze kubigeraho ariko mu gihugu hose hari byinshi dushaka kugeraho. Dukore rero itariki enye z’ukwezi kwa munani ni ibiduha andi mahirwe yo kongera gutera indi ntambwe mu majyambere yacu. Twongere imbaraga, twongere intambwe, ubumwe, amajyambere. Ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, imbaraga z’urubyiruko, imbaraga z’abakobwa n’abahungu,imbaraga z’abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze nabo bagira umusanzu wabo n’abo ndetse bagendera hamwe bakajya mu izabukuru neza u Rwanda rushobora kubagezaho.

Paul Kagame ati "Ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura"
Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ati "aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye abanyarwanda"

17:02: Paul Kagame atangiye agira ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura. Mwakoze cyane mwaje muri benshi, mwaje mwabyiteguye, mwaje mubishaka, ibyo nibyo byubaka ndabashimiye.”

17:00: Paul Kagame ahawe ikaze kugira ngo ageze ku baturage ba Rwamagana ijambo yabateguriye

16:55: Uwamariya Odette, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame avuze ko umujyi wa Rwamagana wateye imbere ku buryo bugaragara, atanga urugero ko indabo zoherezwa mu mahanga zivuye mu Rwanda zihingwa mu Karere ka Rwamagana.

“Hejuru ya 80% dutuye neza kandi mu mijyi… turifuza Rwamagana yabaye Dubai y’u Rwanda.”

16:40: Dr Mukabaramba Alvera uyobora ishyaka PPC avuze ko ishyaka rye ryavutse mu 2003, nyuma y’ukwezi kumwe ritanga umukandida wiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ‘ariwe njye’.

Akomeza agira ati “Mbivuze kugira ngo nerekane demokarasi mwazanye mu Rwanda, agaciro mwahaye umugore, nta mugore wigeze wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mbere y’uko muyobora u Rwanda’.

16:35: Straton Ntawumenyumunsi uhinga urutoke avuze ko yari munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 10 ishize, ubu afite ubutaka bwa hegitari 10, inzu n’indi mitungo

16:30: Mukabaranga asoje agira ati “ muri bariya bose biyamamaza Paul Kagame niwe wenyine ukwiye icyizere, niwe wenyine ureba kure, ni umuyobozi ureba kure, u Rwanda araruganisha heza, icyo avuze aragikora, imvugo niyo ngiro;

16:15: Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC), Mukabaranga Agnes, niwe uhawe umwanya nka rimwe mu mashyaka yashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Avuze ko abantu bakomokaga mu Karere ka Rwamagana bari barahawe akato, aho abakomoka muri aka gace hari amashuri batari bemerewe arimo kwiga ubuganga, ibijyanye n’ubukungu ariko ku buyobozi bwa Paul Kagame basubijwe agaciro.

Ati “Turashimira ibyiza byaturutse ku ntsinzi ya nyuma na demokarasi mwatuzaniye kuva aho mumajije kwinjira mu gihugu mukakiyobora […] Ubu amashuri yaradusanze mu Karere ka Rwamagana ari amato, ayisumbuye na Kaminuza…burya uguhaye ubwenge aba aguhaye ubuzima, aba aguhaye kabiri.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo FPR yigeze yiharira, buriya FPR nta gihe itagize imitwe ya politiki iyishyigikira n’igihe byari bigikomeye kubera ko yari imaze kugaragaza icyerekezo cy’aho iganisha u Rwanda.”

16:05: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ageze ku kibuga cya Kigabiro ahateraniye ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana

Akarere ka Rwamagana niko karimo urugo rwa Paul Kagame
Paul Kagame ubwo yageraga mu Karere ka Rwamagana yakiranwe urugwiro
Yasuhuje abaturage ari mu modoka
Bazivamo (wicaye hejuru mu modoka) yagendanaga na Kagame

16:00: Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi bikomereje mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro

Igikorwa cyo kwiyamamaza cya Paul Kagame i Ngoma kirasojwe, hakurikiyeho Rwamagana

Paul Kagame ubwo yageraga mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma
Yakiranywe urugwiro nk'uko bisanzwe
Paul Kagame (iburyo) yahaye ijambo Vincent Biruta uyobora PSD kugira ngo agire icyo abwira abaturage ba Ngoma aho yabaye umuganga
Paul Kagame n'abandi bayobozi bishimana n'abaturage bo mu Karere ka Ngoma

14:05: Paul Kagame asoje ijambo rye ashimira abaturage b’Akarere ka Ngoma aho agize ati “Ku itariki enye, FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ubwo muzatora uko mubibona. Mutore neza, dukomeze ubumwe, dukomeze umutekano, dukomeze amajyambere, dukomeze duteze imbere umukobwa n’umutegarugori biyongere mu mbaraga zindi zisanzwe z’igihugu cyacu, imbaraga zisanzwe zirimo n’abagabo. Abagabo n’abagore bose batere imbere, bakorere hamwe igihugu tuzakigeza aho twifuza hose.”

 "Nyakarundi yatubwiye amateka ye, aho yavuye, aho ageze, ndagira ngo twumve ko urwo ari urugero aduhaye ariko ni ibya benshi. Yavuze ko yari umutunzi hanyuma inka ze zikamushiraho ariko igihugu cyaramuremeye, kizongera kimuremere. Yagiye mu buhinzi, ajya mu makoperative, ndetse biramuhira nkuko yabivuze ariko buriya birakwiye ko yanabikora byombi akaba umuhinzi akaba n’umworozi. Tuzongera rero tumufashe abe byombi cyane cyane duhereye ku byo nawe amaze kwigezaho. Banya-Ngoma rero, abantu iyo bakora, iyo bafite politiki nziza, n’ibindi byose bifuza biraza."

13:50: Paul Kagame atangiye agira ati "Ubundi muri aya mezi, nta mvura igwa ariko guhera ejo aho twari turi n’uyu munsi hano Ngoma ndabona ibicu bishaka… ahantu Inkotanyi zahuriye hakunze kuba amahirwe n’imvura mu bidasanzwe iragwa. Ibise nabyo harya tuzagomba kubisobanura. Ubu nabyo tuzabibazwa? Bantu ba Ngoma rero, mwakoze kuza muri benshi ngo tujye inama. Nagira ngo mvuge ngo kuba twahuriye hano, twahuriye hano turi benshi, mucyeye, ndagira ngo mbibashimire."

13:45: Paul Kagame niwe uhawe umwanya ngo ageze imigabo n’imigambi ye ku baturage b’Akarere ka Ngoma bakoraniye kumwakira.

13:40 : Christine Murebwayire umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi niwe uhawe umwanya aho atangiye avuga ibyo akarere ka Ngoma gakungahayeho birimo ubuhinzi bw’inanasi n’ibitoki. Ngo inanasi zihinzwe ku buso bwa hegitari ibihumbi bibiri n’ibitoki nabyo ni uko.

Christine Murebwayire umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi

13:30: Umuturage witwa Nyakarundi telesphore niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya bwe aho avuze ko ari umworozi w’umunyarwanda ariko yavukiye i Burundi. Mu buhamya bwe avuze ko inka yatahukanye mu Rwanda zaje gushira ahitamo gufata isuka arahinga, yibumbira muri koperative na bagenzi we.

Koperative yashinze ngo igizwe n’abanyamuryango 470 ikaba ifite n’umutungo wa Miliyoni 40 kuri konti. Ashimangira ibyo yagezeho yavuze ati “ Kudatora uyu mugabo mureba ni ukunyagwa zigahera, ni umwarimu mwiza cyane”.

Nyakarundi telesphore (iburyo) atanga ubuhamya

 I Ngoma hari imiteguro y’ibyo akarere gakungahayeho

Ibitoki byera i Ngoma byari byashyizwe ahagaragara
Ibihaza ni kimwe mu byera mu Karere ka Ngoma

13:20: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ageze mu Murenge wa Ngoma ahateraniye isinzi ry’abaturage bakereye kumwakira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza

12:50: Mu minota mike umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul arasesekara ku kibuga gikoraniyeho ibihumbi by’abanya-Ngoma, bafite ibyishimo byinshi byo kumwakira no kumugaragariza ko bamushyigikiye mu matora.

Ibihumbi by’abayoboke b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida w’uyu muryango, Kagame Paul ndetse n’abigenga, bakoraniye ku kibuga kiri munsi y’ishuri ryisumbuye rya ASPEK mu kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, ngo bamushyigikire yiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Abayobozi bakuru mu ishyaka rya PSD barimo Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, abo muri PL, PPC, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Stella Ford Mugabo n’abandi banyacyubahiro bamaze kuhagera.

I Ngoma nta wari wasigaye mu rugo
Humble wo muri Urban Boys ari kumwe na Riderman berekeza ku rubyiniro
Umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys ajya ku rubyiniro gususurutsa abaturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by'umukandida wa FPR Inkotanyi
Abaturage ba Ngoma bari bakoraniye kwakira Paul Kagame

 Igikorwa cyaberaga i Kirehe kirasojwe, hakurikiyeho Ngoma na Rwamagana

  Paul Kagame yijeje abanyakirehe imihanda

“Mu myaka irindwi turashaka gukora byinshi, kubaka imihanda…Mu myaka ya mbere ibiri uyu muhanda uzaba warakozwe, ari kaburimbo nziza cyane kuko ubu waratangiye guhera Kagitumba ukagera Kayonza no kugera ku Rusomo.

Ibyo ni ukugira ngo mwebwe baturage ba Kirehe n’abandi banyarwanda bose bo muri aka karere mugire ibikorwa by’amajyambere bibafasha kwiteza imbere no gukora ibibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu cyose.

Kirehe yagiye usibye ibibazo bisanzwe yagiye ikemura, hari n’ibindi byagiye biyigeraho. Muzi abantu bagiye birukanwa mu bihugu duturanye bazira icyo baricyo, ngo bazira ko bafite amaraso y’ubunyarwanda. Ibyo nabyo aho tugeze nabyo ni don’t touch [ntibikinishwa]. Hanyuma uwo basagariye turamwakira, tukamutuza, tukamufasha nawe agakomeza akiyubaka. Niko bizagenda rero, abirukanwe batugannye, batashye twagerageje gukora ibishoboka byose ngo bature iwabo nubwo bamwe batarabona aho batura, ubutaka bakoresha ngo biteze imbere ariko nabyo turi gukomeza kubikemura.”

  Umunyarwandakazi ntakinishwa

Paul Kagame ati “Umukobwa, umunyarwanda kazi wese ni don’t touch [ntakinishwa] ubumwe bwacu ni don’t touch, ntibukinishwe.. naho ibindi ni ugutegereza iriya tariki ya 4 Kanama.”

  Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame i Kirehe

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, aramutsa ibihumbi by'abaturage bo mu Karere ka Kirehe
Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga i Kirehe

12:10: Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo aganire n’abaturage b’Akarere ka Kirehe bateraniye Nyabikokoro

Kirehe: - Uwamariya Odette wabaye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ku bari aha ibyo aka karere kagezeho.

Ati “Muri 2010 aka karere nta mashanyarazi kari gafite, kari kuri 0%. Uyu munsi kageze kuri 27%... aka karere ni kamwe mu turere mwafashije kugira ngo kavugurure ubuhinzi n’ubworozi. Mu myaka irindwi ishize, gahunda yo kuhira yikubye inshuro zirindwi.”

 NGOMA: Nyuma yo kuva i Kirehe, Paul Kagame arerekeza i Ngoma ahakoraniye ibihumbi by’abaturage. Ubu abanya-Ngoma, bitabiriye ari benshi cyane bafite akanyamuneza na morali idasanzwe barimo gususurutswa n’abahanzi nka Intore Tuyisenge, Urban Boyz, Riderman n’abandi.

11:50: Munyankindi Jean de Dieu niwe uhawe umwanya ngo atange ubuhamya aho avuze ko yabashije kwiteza imbere nyuma yo kuva ku kazi ko guhereza abafundi ku gikwa.

Ngo amafaranga yakuye ku gikwa yarayafashe afunguza konti nyuma atangira ibikorwa byo kwiteza imbere, aho yubatse amacumbi y’abaganga b’ibitaro bya Kirehe ndetse nyuma agura n’imodoka imufasha mu bikorwa bye.

11:45: Umukandida wa FPR Inkotanyi, amaze kugera mu Karere ka Kirehe ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza

  Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, ubwo yageraga ahari kubera igikorwa cyo kwiyamamaza yahise ahabwa ibendera ry’Umuryango FPR Inkotanyi

 Abaturage babukereye ku bwinshi...

 Umudiho uri kuvuza ubuhuha i Kirehe

11:25: Mu gihe hagitegerejwe Umukandida wa FPR Inkotanyi, abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Eric Senderi, Tom Close, Jules Sentore bari gususurutsa imbaga y’abaturage yitabiriye iki gikorwa i Kirehe

11:00: Mu masaha make, Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze mu Murenge wa Kirehe ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages