00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Rutsiro na Karongi yahinduriye amateka (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema, Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 July 2017 saa 10:13
Yasuwe :

Ku munsi wa Kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Burengerazuba bw’Igihugu, kuri uyu wa Kane, Paul Kagame, yabikomereje mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Ibi bikorwa yabitangiriye mu Murenge wa Mushubati mu Kagari ka Bumba mu gace kazwi nka Congo Nil aho yavuye yerekeza i Rubengera muri Karongi ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage biteguye kumwakira.

Abaturage benshi batangiye kugera aho ibi bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu masaha ya nijoro ahagana saa munani bahurije ku ntero ishimangira ibikorwa by’indashyikirwa n’iterambere Paul Kagame yimakaje mu gihe amaze ayobora u Rwanda.

Kagame yashimiwe uko yahinduye imibereho n’amateka y’abatuye muri utu turere by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhahirane aho hubatswe umuhanda uhuza Karongi na Rubavu wiswe Kivu Belt.

Umushinga wo kubaka uyu muhanda wa Kilometero 206, uhuza uturere twa Rusizi-Karongi-Nyamasheke-Rutsiro na Rubavu watangijwe na leta mu 2010, mu rwego rwo koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

15:00: Paul Kagame asoje igikorwa cye cyo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi, aho abwiye abaturage benshi bitabiriye ati “Iyo muvuga 100% rero mba numva icyo muvuga. Ni mwebwe hanyuma nanjye tugafatanya tukubaka igihugu cyacu. “

Kagame ati "Ntabwo mwasigaye inyuma"

 “Ntabwo mwasigaye inyuma, ntimuzasigara n’inyuma. Hari byinshi dufite tugomba gukora ariko hari na byinshi dufite duheraho. Ari ayo mashanyarazi, ari imihanda, ari amashuri, ari amavuriro, ari inganda n’ibikorwa bindi byose biterwa n’ibi bimaze gutera imbere kandi turashaka gukomeza kubiteza imbere.”

Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho bishingiye ku nkingi ikomeye yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nta kurobanura
Minisitiri Nsengimana Jean Philbert, Paul Kagame na Madamu na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko n'Ishyaka rya PL, Donatille Mukabalisa bishimanye n'abaturage b'i Karongi bari bateraniye i Rubengera

14:40: “Byari nko kutubwira ngo iyi mishanana abategarugori bacu bambara ko nta kirimo muyijugunye mwambare … hasi hasigare ubusa, ibigezweho by’amajyambere…ariko ubu Abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ariho hose.

N’abo bose birirwa bagenda muri iyi mihanda ndetse bakaza na hano kureba ko Abanyarwanda baba baje bitabiriye n’aha ngaha bazanywe ku gahato, bafatiweho imbunda? Baraza bababona ntibabyumve.

U Rwanda rushya, u Rwanda rwacu, u Rwanda rurimo ubuyobozi Abanyarwanda bose bisangaho nta nenge rufite. Rero, Banyakarongi buri wese asubije amaso inyuma ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze, sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi. Duteye imbere mu mutekano, mu bumwe, mu muco no gukora tukiteza imbere.”

14:35: Paul Kagame atangiye ijambo rye agira ati “Maze rero ibyo Philbert yari amaze kutubwira, ari muri Karongi ari n’ahandi mu gihugu hose, aho bihera ha mbere twarabanje twubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nta kurobanura.

Aha kabiri, ni Abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije ntabwo Umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, […] Abanyarwanda bumvishwa ko igihugu atari icyabo ahubwo ko ari icy’abandi baturuka hanze baje kukiyobora ku buryo bazaga bakabwira umuntu icyo agomba gukora n’icyo atagomba gukora…kera mbere y’ubukoloni […] ntabwo hashize imyaka myinshi igihugu cyongeye kuba icy’Abanyarwanda…ntabwo navuga ko birenze imyaka 23.

Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariyo yose, ko ariwo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo. Hari umwambaro w’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko Karongi isigaye irahurira igihugu cyose amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane

2:27: Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, avuze ko uyu munsi ari ukugaragaza intambwe Karongi imaze gutera, aho isigaye irahurira igihugu cyose ku muriro w’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane.

Yagize ati “Kandi ijya kurisha ihera ku rugo, abari bafite amashanyarazi muri Karongi bikubye inshuro 10, bava kuri 2% bagera kuri 22% by’Abanyakarongi bakora ku gikuta amatara akaka. Si amashanyarazi gusa, amazi ageze kuri 84% muri Karongi.”

Nsengimana yavuze ko uretse ikawa yera cyane i Karongi, icyayi cya mbere kiryoshye ku isi gisarurwa mu karere ka Karongi.

14:16: Hakizimana Frederic niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya bw’ibyo yagezeho. Avuze uko bashinze koperative y’abahinzi b’ikawa, batangira umusanzu ari 5000, ubu ugeze ku 200 000 Frw. Avuze ko ubu abagize uruganda rutunganya ikawa rufite agaciro ka miliyoni 370, ndetse bageze ku bakozi 30 bahemba miliyoni eshatu ku kwezi.

Mu bakozi bose hamwe ngo bahemba miliyoni icyenda ku kwezi, kandi ikawa ya COPACAMA izwi muri Amerika no mu bindi bihugu nk’u Buyapani.

Yagize ati “Twatangiye twinjiza amadolari 10 000$, ariko uyu mwaka bizarangira tugeze kuri miliyoni y’amadolari, tukabara ko tuzasigarana 100 000$ byose byavuyemo.”

Ati “Tukaba tutatezuka kubashimira ibyo mwatugejejeho.”

Hakizimana akomeje abwira Kagame ati “Tukaba tukwizeza ko tutazagutenguha, ku itariki 4 Kanama, abahinzi b’ikawa, Abanyakarongi tuzagutora 100%.”

14:03: Paul Kagame asesekaye ku kibuga cy’i Rubengera mu karere ka Karongi, aho yakiriwe n’amashyi y’urufaya n’impundu z’urwunge, bituruka mu bihumbi by’abazindukiye kumwakira mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza.

13:40: Abayobozi bakomeye bamaze kugera ku kibuga i Rubengera muri Karongi ahagiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame. Barimo abaminisitiri, abayobozi bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi n’abashinzwe ibikorwa byo kumwamamaza.

Ibyo wamenya ku Karere ka Karongi

Karongi ituwe n’abaturage 335 150, ku buso bwa kilometero kare 993. Akarere kagizwe n’imirenge 13.

Muri manda y’imyaka irindwi ya Paul Kagame ishize muri Karongi binyuze muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka 6 329 zivuye kuri 1 138 zari zorojwe abatishoboye mu 2010.

Mu bikorwaremezo hubatswe uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu.

Muri Karongi hanatashywe ibitaro byo ku Rwego rw’Akarere bya Kibuye, ikigo nderabuzima hanubakwa amavuriro mato arindwi.

13:00: Paul Kagame asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rutsiro, hakurikiye ho Karongi.

 "Ejo hari uwatubwiye ngo nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuvuga rero ni intambara, ni urugamba rw’ibikorwa byubaka igihugu, ni urugamba rwubaka ubukungu, rukubaka iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere."

“Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu Banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko. Ndanarubona hano. Urubyiruko rero nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu.

Wumvise ibyo umwe muri mwe Jean de Dieu Maniraguha yatubwiye, urugendo rwe, amashuri ye, aho ageze, nawe ni nka bya bindi, ibyiza biracyari imbere. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero, tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nkawe, tuzabafasha, turifuza ko mugera ku mahirwe. “

Paul Kagame yaherekejwe n'umuryango we mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Rutsiro
Kagame ati “Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu, rugomba kurerwa neza, tukarwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza.”
Kagame yongeye gushimangira ko nta ntambara yatera Abanyarwanda ubwoba
Vice Chairman wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo; Paul Kagame na Madamu bishimana n'abaturage ba Rutsiro
Paul Kagame ageza ijambo ku baturage b'i Rutsiro bari bateraniye i Congo Nil
Kagame yavuze ko igihugu cyifuza kugeza urubyiruko ku mahirwe
Paul Kagame ubwo yageraga i Rutsiro yazengurutse asuhuza abaturage bari bahateraniye
Kagame asuhuza abaturage b'i Rutsiro

12:42: Paul Kagame niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku baturage ba Rutsiro aho atangiye avuga ko ibyiza byinshi biri imbere.

12:30: Guverineri Mureshyankwano umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ahawe umwanya. Avuze ko mu byo Akarere ka Rutsiro kishimira muri iki gihe harimo ibikorwaremezo nka Hotel i Rutsiro, umuhanda wa Kaburimbo uhuza aka karere n’aka Rubavu.

12:20: Maniraguha Jean de Dieu uvuka mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya. Avuze ko yatsinze ikizamini cy’amashuri abanza n’amanota menshi ariko kubera ubukene abura uko yiga. Gusa ngo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barakoranye bamushyira muri Nine Years Basic Education.

Yakomeje avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wakomeje kumufasha kugeza arangije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yasoje amasomo ye ari uwa mbere mu gihugu cyose mu mibare. Yarangije arusha amanota 11% undi wamukurikiye.

Nyuma yo gutsinda neza, ngo Kaminuza zitandukanye zirimo izo mu Rwanda n’izo mu bindi bihugu nka Oklahoma State University yo muri Amerika zamwemereye buruse. Asoje ubutumwa bwe agira ati “Ndabashimira uburyo mudahwema gufasha abakene”.

 Hagati aho: I Rubengera mu Karere ka Karongi, ibihumbi by’abaturage bazindukiye guhura n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubageraho nyuma yo guhura n’abaturage mu karere ka Rutsiro.

Nubwo izuba ari ryinshi ntibarikangwa, kuva ku rubyiruko kugeza ku bakecuru n’abasaza akanyamuneza ni kose, baracinya akadiho babifashijwemo n’abahanzi barimo Christopher, Intore Massamba, Tom Close, Knowless, Urban Boys n’abandi.

Ihuriro ni ku kibuga kizwi nko kwa Ruganzu, giherereye mu Kagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana n'Umuyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheihk Musa Fazil Harerimana, i Karongi aho Paul Kagame yiyamamariza avuye i Rutsiro
Ab'i Karongi bitabiriye ari benshi cyane
Bitwaje amabendera y'Umuryango FPR Inkotanyi n'ibyapa byamamaza Umukandida wawo, Paul Kagame
Mu mashyamba ya Karongi handitswe inyuguti zigaragaza amarangamutima abaturage bafitiye igihugu bifuza
Abakecuru baserutse mu gushyigikira Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi
Ibihumbi by'abaturage b'i Karongi baje kumva imigabo n'imigambi y'umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Uko byifashe i Rubengera mbere yo kwakira Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere
Ababyeyi b'i Rubengera ntibatanzwe mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame

12:05: Paul Kagame ageze mu Karere ka Rutsiro aho ibihumbi by’abaturage bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza bateraniye.

 Ibyo wamenya ku Karere ka Rutsiro

Rutsiro ifite ubuso bwa kilometero kare 1, 157.3. Aka karere kagizwe n’imirenge 13, ituwe n’abaturage 335, 526. Mu myaka irindwi ishize Rutsiro yageze kuri byinshi mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Kuva mu 2010, umubare w’inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka wariyongereye ziva kuri 332 zigera ku 7 843.

Mu bijyanye no guhuza ubutaka, ubuso bw’ahangana na hectare 36 315 bwaratunganyijwe buvuye kuri hectare 11 130 mu 2010. Ibi byatumye umusaruro w’ibihingwa aka karere gakungahayeho birimo ibishyimbo n’ibigori wiyongera ku kigereranyo cya 28%.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, i Rutsiro hubatswe ibigo nderabuzima bine n’amavuriro mato ane mu gihe cy’imyaka irindwi ishize.

11:50: Mu minota mike, Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze mu Murenge wa Mushubati ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

 Abayobozi batandukanye bamaze kugera aho iki gikorwa kiri kubera...

Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire
Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta
Mukabalisa Donatille uyobora PL akaba na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka hamwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Alphonse Munyantwali
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne

10:40: Abahanzi batandukanye barimo King James, Bibarwa Kitoko, Jay Polly, Dream Boys n’abandi nibo bari gususurutsa abaturage bitabiriye iki gikorwa mu Murenge wa Mushubati.

Abahanzi baririmba indirimbo zigaragaza iterambere igihugu cyimakaje mu myaka 23 ishize kivuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Ibihumbi by'abaturage muri Rutsiro bitabiriye ukwiyamamaza kwa Kagame i Congo Nil
Senderi Eric (ibumoso) na Jay Polly mu bahanzi bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Abahanzi batandukanye bari inyuma ya Paul Kagame kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira
King James mu bari gususurutsa abaturage bateraniye mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati ho muri Rutsiro
Muyango utoza Itorero Ndangamuco ry'u Rwanda “Urukerereza” yizihizwe acinya akadiho
Platini (ibumoso) ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys na Jules Sentore basusurutsa ibihumbi by'abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame

10:20: Abaturage babukereye ku bwinshi baturutse mu bice bihana imbibi n’aho iki gikorwa cyabereye.

Abaturage b'i Rutsiro bari bakereye kwakira Paul Kagame watanzwe nk'umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu matora yo kuya 4 Kanama 2017
Abayoboke ba FPR Inkotanyi b'i Rutsiro biganjemo abakuze bacinya akadiho mbere yo kwakira Paul Kagame

 Abaturage benshi bamaze kugera ahari kubera iki gikorwa

Abanyarutsiro bakereye kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Ab'i Congo Nil bishimira ko batejwe imbere bakanahabwa umuhanda ubahuza n'Akarere ka Rubavu
Abiganjemo urubyiruko baririmba bishimira ibyagezweho ku buyobozi bwa Paul Kagame
Abaturage baturutse mu mirenge yose uko ari 13 igize Akarere ka Rutsiro bahuriye ahazwi nka Congo Nil
I Rutsiro bambariye gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Ababyeyi bo mu Rutsiro bacinya akadiho mbere yo kwakira Paul Kagame i Congo Nil
Abari n'abategarugori bambaye imikenyero baseruka bagaragaza umuco gakondo
Urubyiruko rw'i Rutsiro rwitabiriye ku bwinshi ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame i Rutsiro
I Rutsiro bari bafite imbyino zihariye n'ibyishimo by'ikirenga
Abarwanashyaka ba PL bakomeje kugaragaza umurindi wabo mu bikorwa byo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Morali ni yose mu rubyiruko rw'i Rutsiro rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kagame
I Rutsiro bamwe batangiye kwerekeza ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame saa munani z'ijoro
Ku mihanda y'i Rutsiro yerekeza Congo Nil hari ubutumwa bwamamaza Paul Kagame wahaye urubyiruko amahirwe yo kwiteza imbere

Amafoto: Moses Niyonzima na Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages