Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 2 Mata 2015, aho yatinze ku bijyanye n’umwaka wa 2017 abibajijweho, agasubiza ko kugeza ubu hari ibyiciro bibiri, abashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka, n’abatabyifuza, ariko we akaba ahamanya n’uruhande rw’abifuza ko ryubahirizwa uko riri.
Nta kibazo mfite cyo gukomeza kuyobora u Rwanda
Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya 2017 nta kibazo afite cyo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda, ariko ko kugenda kwe cyangwa gukomeza kuyobora bizaterwa n’inyungu n’ahazaza h’igihugu.
Ati “Ni ikihe kibazo kiri muri manda? Ntabwo ndi umunyonzi uri ku muhanda atazi iyo ajya…Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu”
Yongeye gushimangira ko bisaba gusobanukirwa neza n’impamvu yatuma aguma ku buyobozi, byaba ngombwa agakomeza.
Abasaba ko rihinduka babifitiye uburenganzira
Yibukije ariko ko n’abakeneye ko rihinduka babifitiye uburenganzira, kuko ni bo baryishyiriyeho kandi bafite n’ububasha bwo kurihindura. Ariko kuri we ibyo ntibivuze ko byanze bikunze yakomeza kuyobora u Rwanda, ko ariko akeneye kumva neza impamvu yo gukomeza kuyobora.
Ati “Jye nibaza ko abo bavuga ko Ingingo y’Itegeko Nshinga ikwiye guhinduka, bafite uburenganzira bwo kubivuga, ariko kuko bindeba ubwa njye nk’umuntu, ngomba kubanza nkemezwa, impamvu..ndumva..nkumva impamvu babitekereza batyo…”
Perezida Kagame yanakomeje avuga ko hakenewe ibiganiro, abifuza ko yaguma ku butegetsi bakemeza abatabyifuza, abatabyifuza na bo bakabigenzereza batyo ababyifuza, ariko hagategerezwa ikizaba mu 2017 dore ko atayobora igihugu mu nyungu ze.
Ati “Kuganira ku mpinduka zishobora kuba muri 2017 ni byiza kuko ari yo demokarasi twifuza…Ntabwo ndi hano nkorera inyungu zanjye bwite. Kugeza ubu ndimo ndakora akazi Abanyarwanda banshinze.”
Nta kibazo mfite cyo kuba hagibwa impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
Ku kibazo cy’uburyo Umukuru w’igihugu afata impaka zigibwa ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame avuga ko nta kibazo na gito izo mpaka zigibwa zimuteye, mu gihe cyose bikorwa mu mutekano n’umutuzo.
Yongeyeho ko icyo yavuga cyose hari abagikoresha ku nyungu zabo muri izo mpaka zigibwa ku ruhande baba bariho rwose, ati “Ibiganiro byarorohejwe ku buryo icyo mvuze cyose bamwe baba bashaka kugikoresha barwanya ibitekerezo by’abandi.”
Ntabwo Ndi Perezida ngo nkorere inyungu zanjye
Mu gukomeza gusobanura impamvu atari ihame ko akomeza kuyobora, Perezida Kagame yavuze ko atari Umukuru w;igihugu ngo akorere inyungu ze, ko ahubwo abareyeho gukorera Abanyarwanda, bityo n’icyemezo cyose azafata azagifata mu nyungu z’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Sijye wabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, byabazwa bene ryo
Perezida Kagame yashimangiye ko ubuzima bw’Itegeko Nshinga buri mu maboko ya bene ryo, maze arabaza ati "Ese ni jye waryanditse?" Yakomeje avuga ko atumva impamvu hari abasaba ko rihindurwa akaba ari we ubibazwa, avuga ko hagombye kubazwa abaryishyiriyeho bakagaragaza impamvu babyifuza batyo.
Buri ruhande rukeneye gusobanura impamvu y’aho ruhagaze
Mu gukomeza kugaragaza ko nta n’umwe warengereye haba mu basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka n’abasaba ko ritakorwaho, Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko ritahindurwa bakeneye gusobanurirana impamvu bumva ko ritakorwaho mu gihe hari ababibona ukundi.
Naho abavuga ko ryahinduka, bibaye ari we bakeneye ko akomeza, na bo bakeneye kubyumvikansiha ku buryo na we ubwe yumva ko koko bikwiye.
Perezida Kagame yasoje asaba ko abavuga ibya manda bamuha umwanya akabanza akusa ikivi cy’iyo ayoboye, ati “Mumpe amahoro mbanze nkore umurimo wanjye kugeza mu 2017.”
Hashize iminsi itari mike bamwe mu baturage bagaragaza ko bifuza ko Inteko Ishinga Amategeko yatangira gutekereza no gusuzuma uburyo Itegeko Nshinga ryavugfururwa cyane cyane mu ngingo y’101 uteganya manda z’Umukuru w’igihugu, ibi bikaba byari byaratangiye gukurura impaka mu banyarwanda ndetse no mu miryango mpuzamahanga cyane cyane hifashishijwe Itangazamakuru.
[email protected]
Twitter:@intwarane



















TANGA IGITEKEREZO