Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wigenga ni bo bakandida bujuje ibisabwa. Abakandida bigenga Diane Rwigara, Sekikubo Barafinda Fred na Mwenedata Gilbert ntibujuje ibyo basabwaga nk’uko Komisiyo yabitangaje.
Atangaza bwa burundu abakandida bujuje ibisabwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, yagize ati "Inama y’abakomiseri imaze gusuzuma kandidatire n’ibiziherekeje, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu n’ingingo ya 82 na 83 y’Itegeko rigenga amatora nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu, komisiyo itangarije Abanyarwanda ko abakandida bemejwe burundu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari Bwana Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Democratic Green Party, uwa kabiri ni Bwana Mpayimana Philippe, uwa gatatu ni Nyakubahwa Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi."
Kalisa yavuze ko abataremejwe batujuje ibisabwa n’amategeko barimo Mwenedata Gilbert wavuyemo kubera kutuzuza imikono 600 isabwa n’Itegeko rigenga amatora, we ngo afite 522 kandi nta mukono n’umwe wemewe yakuye mu Karere ka Burera kandi yashyize n’uwapfuye ku rutonde rw’abamusinyiye.
Kalisa yatangaje ko Rwigara Diane Shimwa we atujuje imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye mu turere kuko yagize 572 kandi yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri ba nyirayo. Byongeye mu mikono y’abamushyigikiye hanarimo iy’abitabye Imana.
Uretse ibyo Komisiyo ivuga ko yifashishije umutwe wa politiki PS Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, bikaba byerekana ko atari indakemwa mu mico no mu myifatire. Ibyemezo byatangajwe na NEC ni ntakuka, ntibijujuririrwa.
Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida byakozwe kuri uyu wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byari byatangiye ku wa 12 Kamena 2017, birangira kuwa 23 Kamena 2017.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bemejwe na NEC bizatangira kuwa 14 Nyakanga birangire kuwa 3 Kanama 2017.
Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku bari imbere mu gihugu.
Itangazo rya Komisiyo y’Amatora ryemeza burundu abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo ku wa 03 na 04 Kanama 2017
Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ishingiye ku ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015,
Ishingiye ku ngingo ya 82 n’iya 83 z’Itegeko No 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu,
Ishingiye ku ngingo ya 20, iya 21 n’iya 22 z’Amabwiriza No 01/2017 yo kuwa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, nkuko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu;
Imaze gusuzuma dosiye z’abakandida mu nama yayo yo ku wa 07 Nyakanga 2017;
Yemeje burundu Abakandida baziyamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku buryo bukurikira:
1. Abakandida bemejwe burundu
Abakandida bakurikira bemejwe burundu kubera ko bujuje ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko yavuzwe haruguru:
1. Bwana HABINEZA Frank watanzwe n’Umutwe wa Politiki “Democratic Green Party of Rwanda”;
2. Bwana MPAYIMANA Philippe , Umukandida wigenga;
3. Nyakubahwa KAGAME Paul watanzwe n’Umuryango FPR – INKOTANYI.
2. Abakandida batemejwe
Abakandida bakurikira ntibemejwe kubera impamvu zigaragazwa kuri buri Mukandida;
1. Bwana MWENEDATA Gilbert
• Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.
• Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu numero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.
2. Bwana BARAFINDA SEKIKUBO Fred
Ntabwo Kandidatire ye yemewe kubera impamvu zikurikira:
• Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko ntiyujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18;
• Nta bwo yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko;
• Nta bwo kandi yayishyikirije icyemezo cy’ uko nibura afite umubeyi umwe ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.
3. Madamazela RWIGARA NSHIMYIMANA Diane
Ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera impamvu zikurikira:
• Ntabwo afite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye, yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko;
Mu gusuzuma ilisiti y’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye hagaragayemo ibi bikurikira:
• Ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Urugero ni: RUDAHARA Augustin wari ufite numero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza i
Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite numero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye.
• Mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite numero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.
Kwigana imikono y’Abantu:
• Bigaragazwa n’abantu bavuzwe haruguru basinye kandi barapfuye.
• Yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.
Gukoresha amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki Yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke
b’Umutwe wa Politiki PS Imberakuri . Kuri urwo rutonde hari abantu 18 bagaragaye ku ilisiti y’Akarere ka Kicukiro n’abantu 16 bagaragaye ku ilitisi yo mu Karere ka Gasabo barimo ba nyakwigendera RUDAHARA Augustin na BYIRINGIRO Desire bavuzwe haruguru mu bapfuye.
Bikorewe i Kigali, ku wa 07 Nyakanga 2017.
Prof.KALISA MBANDA
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora



















TANGA IGITEKEREZO