00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje indi mpamvu yatumye yemera kwiyamamaza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 June 2017 saa 01:30
Yasuwe :

Ku wa Mbere Mutarama 2016 nibwo Perezida Paul Kagame yemereye Abanyarwanda kubayobora muri manda ya gatatu, nyuma y’ubusabe bukomeye bamugaragarije guhera mu 2013, babishimangira muri Referendumu yavuguruye Itegeko Nshinga mu Ukuboza 2015.

Mu butumwa bw’umwaka mushya wa 2016, Perezida Kagame yagize ati“Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane, ubwo yari amaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko ‘kwikorera umugogoro w’inshingano bitaba byoroshye’, ariko hari impamvu zituma abyemera zirimo kuba Abanyarwanda barimakaje gukorera hamwe n’abayobozi.

Yagize ati “Hagati y’ubuyobozi n’abaturage b’igihugu, iyo hari icyo cyizere, nicyo gituma ibyo byose abantu bifuza kugeraho bigerwaho. Njye navuga ko rero icyo cyizere kiri hagati y’abantu n’ubuyobozi, ubundi cyoroshya biriya navugaga byo kwikorera umuzigo w’ubuyobozi, birabyoroshya ntabwo numva nikoreye amatoni y’ibibazo ku buryo biri hafi kunca umugongo, kubera ko hari abandi bafite nabo uruhare bagira muri byo.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo rero numva byaba igitangaza cyane. Wenda ni nacyo cyatumye nabyemera aho mbisabiwe ko nakomeza kuko numvaga nta kintu kindi cy’igitangaza cyatuma umuntu atakwemera ibyo ngibyo. Ariko icyo naje kurangirizaho navugaga ko dukomeza muri ubwo buryo, kongera imikorere, kurushaho [kongera] imbaraga, abantu bakava mu bintu bimwe na bimwe bidutandukanya, biduca intege cyangwa biturangaza.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo asubije amaso inyuma asanga intego igihugu cyari gifite zaragezweho kurusha n’uko byatekerezwaga, n’aho bitabaye 100% hakaba hari impamvu zikomeye zabiteye.

Urugero ni nko mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, nk’aho intego yari uko muri iki gihe ingo amaze kugeraho zagombaga kuba ari 70% mu gihugu cyose, ariko ubu ntibiragerwaho cyane ko bisa n’aho byatangiriye ku busa.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ugiye kureba nko muri uyu mujyi ubwawo, uheruka amashanyarazi agera henshi cyangwa amaraho igihe ataracika ryari? Ngira ngo hashize igihe bigaragara ko hari ibyiyongereye, ariko imbogamizi zo ziba zihari iteka.”

“Hari ubwo amikoro ataboneka nk’uko umuntu yibwiraga cyangwa yayashatse, icya kabiri n’iyo amikoro uyafite, kugira ngo wubake aho amashanyarazi akomoka […] Kubaka ibiduha amashanyarazi biba biri mu myaka ibiri, itatu, bitewe n’aho aturuka cyangwa n’uko azavamo azaba angana.”

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2017 hazaba hatangajwe urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, urutonde ntakuka rukazatangazwa kuwa 07 Nyakanga 2017.

Kwiyamamaza mu gihugu bizakorwa hagati ya tariki 14 Nyakanga na 03 Kanama 2017 ari nawo munsi Abanyarwanda bemerewe gutora bo muri Diaspora bazatoraho, naho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 4 Kanama, hakazarara hatangajwe imibare y’ingenzi igaragaza uko amajwi ahagaze.

Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame ashyikiriza kandidatire ye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages