00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasubije Amerika yanenze kuba yaremeye kuziyamamaza mu 2017

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 4 January 2016 saa 01:00
Yasuwe :

Nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyiriye ahagaragara itangazo rivuga ko zitashimishijwe n’uko Perezida Kagame yemeye kuziyamamariza kuyobora Abanyarwanda nk’uko babimusabye, ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye, yabasubije avuga ko Abanyarwanda biyemeje gutwara umuzigo wabo ku buryo ntawe ukwiye kuremerera.

Nyuma y’igisubizo Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2016, Amerika yahuje icyo cyemezo no kwima amaso amahirwe adapfa kuboneka yo kongerera ingufu no gukomeza inzego zishingiye kuri demokarasi Abanyarwanda bafite ubu kuva mu myaka isaga 20 ishize.

Amerika ivuga ko “imbaraga z’abayobozi bariho mu guhindura amategeko ngo bagume ku buyobozi zica intege inzego za demokarasi”, bityo ngo ihangayikishijwe byihariye n’impinduka ziha amahirwe umuntu umwe, aho kuba ihame rigena ihererekanywa ry’ubuyobozi muri demokarasi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati “ None,… ‘Mwatunguwe?’ n’amahitamo y’abaturage n’umuyobozi?? Uhhm… Birababaje!!! Ndabizeza ko tutagambiriye kugira uwo dutungura ..by’umwihariko twe ubwacu!!!”

Yongeye ho ko “Ibibazo bya Afurika; ubukene, indwara z’ibyorezo, imiyoborere, ikoranabuhanga n’ibindi… ntabwo bizakemurwa mu buryo bworoshye n’icyihishe inyuma y’imyitwarire ‘y’ugutungurwa gukomeye’.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Hari ibintu byinshi bibabaje cyane bibera kuri iyi si, twizera ko dukomeza kwikorera umuzigo wacu nturemerere abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko umuzigo w'Abanyarwanda nta we ugomba kuremerera

Muri iri tangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyizweho Umukono na John Kirby, Umuvugizi mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibikorwa bya Leta, rivuga ko igihugu cye gihangayikishijwe n’impinduka ziha amahirwe umuntu umwe.

Gusa Perezida Kagame mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2016 saa sita z’ijoro yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko habaho ubutegetsi buhuriweho aho kugira ngo bubereho umuntu umwe.

Yakomeje agira ati “ Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”

Icyo gihe kandi yari yavuze ko kuba Abanyarwanda bafite icyizere cy’ejo hazaza asanga bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’Abafatanyabikorwa icyizere.

Ku banenga u Rwanda biturutse ku kuba batumva neza umurongo rurimo cyangwa ku bushake bwabo, yavuze ko icyo cyizere cy’Abanyarwanda gishobora kugeza ku biganiro bizaganisha ku bwumvikane, ariko ngo icya ngombwa ni uko ‘abantu bose tugomba kubahana’.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Twitter
Itangazo rya Amerika ryashyizweho umukono na John Kirby

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages